Iyo Assinapol Rwigara yica abo yabonaga bashaka kumusenyera byari kugenda bite?

Nyakwigendera Assinapol Rwigara

Perezida Kagame aganira n’urubyiruko mu nyubako ya Kigali Convention Centre yavuze ko azica umuntu wese uzashaka kumusenyera atanga urugero rw’inyubako ya Kigali Convention Centre, uretse ko ibi bishatse kuvuga byinshi wenda yavugaga ko yakwica abashaka kumusenyera ubutegetsi cyangwa urugo rwe!?

Aha umuntu yakwibaza ati ubu abanyarwanda bose basenyerwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bajye bica abo bayobozi mbere y’uko babasenyera amazu? Kuko umuturage usanzwe agaciro aha akazu ke yigondagondeye gashobora kuba karuta ako Kagame aha Kigali Convention Centre!

Ese buriya Nyakwigendera Rwigara cyangwa abo mu muryango we iyo biha gahunda yo kwica abashakaga kubasenyera cyangwa ababasenyeye ubu ibintu biba bimeze bite? Ese umuryango wa Rwigara n’abandi basenyewe ibyabo bahawe uruhushya na Perezida Kagame ngo bazahaguruke bajye kwica ababasenyeye?

Umuntu yasoza yibaza ati urubyiruko rwakanguriwe ko umuti w’ibibazo byose ari ukwica gusa nirubishyira mu bikorwa urwo rubyiruko bazarurenganya?

Uretse ko n’ibyo Kagame akunze gusubiramo ngo abatavuga rumwe nawe ngo barashaka gusenya ibyagezweho nabyo nta rufatiro nta n’injyana biba bifite kuko nta munyarwanda n’umwe ufite intego yo gusenya igihugu cye ahubwo wenda ibyo Kagame avuga byasenyuka ni agatsiko ke, inzego ze zikandamiza abanyarwanda naho ibikorwa n’ibindi bifitiye akamaro abanyarwanda ntawe ugamije kubisenya ahubwo abenshi baharanira kubisigasira ngo bizashobore gukoreshwa neza bigirire akamaro abanyarwanda bose bisaranganijwe neza mu buryo bungana.

inzu-rwigara