IYO NZA KUBA PEREZIDA KAGAME…

Kagame yahisemo kwiyegereza abahutu b'ibikoresho ngo bamufashe kugenzura abatutsi batizewe

Njyewe Perezida Kagame Paul, maze kwisuzuma no gusesengura amateka yanjye kuva nkiri umwana muto, ubuzima butandukanye naciyemo, ubugoye n’ubworoheje, ibigeragezo naciyemo, inyigisho zitandukanye nahawe mu buzima bw’ishuri, ubwa gisirikare, ubw’ubuyobozi mu nzego zitandukanye nagiye nkoreramo kugeza ubwo mbaye Perezida w’u Rwanda, nsanze ngomba gukosora amakosa menshi nibwirako nakoze, yaba ayo nakoze mbigambiriye cyangwa ayo nakoze ntabigambiriye akaza kunyitirirwa nyuma kandi nkaba nyemera kubera arijye wategekaga ibikorwa ndetse nkaba nemera inshingano zanjye nk’umukuru w’igihugu.

Mboneyeho umwanya mwiza wo gutangariza ku mugaragaro abanyarwanda, abanyarwandakazi n’inshuti z’u Rwanda ko: maze kubitekerezaho neza, nyuma yo kugisha inama umufasha wanjye Jeanette, umuryango wanjye bwite, inshuti zanjye, abajyanama banjye batandukanye na bagenzi banjye bayobora ibihugu byabo bitandukanye, maze kandi kubona ko nk’umuntu hari byinshi nakoze nibwirako ari byiza nyuma bikaza kugaragaza ko bitanyuze abanyarwanda benshi, nsanze ari ngombwa ko mbisabira imbabazi abanyarwanda kandi mbizeza impinduka idasanzwe muri iki gihe cy’imyaka ine manda yanjye isigaranye, nkaba ngirango mbagezeho ingingo nkuru zikubiye muriyo mpinduka tugiye gutegurana n’inzego zose dufatanyije kuyobora iki gihugu;

Ingingo ya mbere ishingiyeho impinduka dushaka gutegura ikaba igizwe n’IVUGURURWA RY’ITEGEKONSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA BICIYE MURI REFERENDUM: Leta tuyoboye yiyemeje gutegura ivugurura ryimbitse ry’Itegekonshinga rya Repubulika hagamijwe kuvugurura inzego zitandukanye z’igihugu, kugabanya ububasha bwa Perezida hagamijwe kwongerera ubushobozi inzego bwite za Leta kugirango igihugu cyacu gishinge imizi muri demokarasi, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, no guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda bukava ku rwego bwari buriho bukarushaho kuba bwiza, duteza imbere umuco, uburezi, ubutabera, ubuyobozi bwiza bushingiye ku baturage n’ibindi.

Hakaba hagiye gushyirwaho ammatsinda atandukanye agizwe n’inzego zitandukanye zirimo amatsinda y’abaturage b’inzego zose bazagenda bitoramo ababahagariye bajijutse kandi bafite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo byabo baturage kuko iryo Tegekonshinga rigomba kuba rishingiye ku byifuzo byabo, ni mur’urwo rwego ntawuzahezwa mw’itegurwa ryaryo kuko tuzegera abanyarwanda baba abari mugihugu, abari hanze yarwo, abavuga rumwe na Leta ndetse n’abatavuga rumwe nayo bari hanze mu buhungiro ntibazahezwa kuko dushaka kurangiza burundu ikibazo cy’ubuhunzi n’ubuzima bubi hagamijwe kwubaka igihugu gikomeye kandi cyubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu no gushimangira kugira inzego zihamye kandi zitayoborwa n’umuntu umwe, ahubwo tugire ubutegetsi bukorera inyungu z’abaturage, ndetse zigomba gutanga raporo kuri bo, tugomba kandi kwimakaza umuco w’uko ubutegetsi butangwa n’abaturage, bugakorera abaturage, bugakorera mu mucyo kuburyo burikimwe umuturage ashaka kumenya kizaba kibasha kuboneka bitavunanye kandi muburyo bworoshye, itegeko rizatuma umuturage agira ububasha bwo gushyiraho umuntu ugaragaje gahunda iruta izindi no gukuraho umutegetsi igihe atubahirije inshingano ze biciye mu matora. Ibi biakaba bizashimangira ihame ry’ubwisanzure busesuye, buhesha umunyarwanda agaciro hagamijwe kuruteza imbere no kwubaka amahoro arambye.

Ingingo ya kabiri igizwe KUGABANYA IMICUNGIRE MIBI Y’UMUTUNGO WA LETA NO GUTEZA IMBERE GUKORERA MU MUCYO: Mu bibazo byinshi twagiye tunyuramo, banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda, harimo icyo gusesagura umutungo mukeya dufite, ibi bikaba bigaragarira mw’isuzuma twakoze aho abahanga batandukanye bakomoje ku kintu cyo kugira inzego nyinshi za Leta zidafite akamaro, cyangwa zigongana mu mikorere yazo ya buri munsi, ni muri urwo rwego, njyewe kugiti cyanjye, na Guverinoma nyoboye twafashe icyemezo cyo kugabanya za minisiteri tugasigarana 6 gusa zikomeye kandi zifitiye abanyarwanda akamaro, kugabanya ibigo bya Leta hahuzwa inshingano za bimwe cyaneko byagaragaye ko nta mpamvu yo kugwiza ibigo byinshi, aha twatanga urugero nka RGB, Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’Urwego rw’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, ibi byose dufite Minisiteri imwe y’Ubutabera yabikora byose, kuko tuzaba dufite Inteko Ishinga amategeko ifite intumwa za rubanda zatowe n’abaturage bitari nkuko byari bisanzwe, ndetse ibi birakorwa vuba mu matora y’ubutaha, aho naciye iteka rihindura irisanzwe aho abaturage bazajya batora umuntu witwaye neza kandi bigakorerwa mu mucyo kuburyo uwo wese ugaragaje ibitekerezo byiza na gahunda ihiga izindi ariwe bazagirira icyizere akabahagarira mu nteko, akabavuganira ndetse abadepite bagahabwa ubwisanzure buhagije bitandukanye nuko byari bisanzwe, nkaba numva ibigo bya Leta bizagabanywa ku Rwego eya 85% kugirango birusheho gutanga serivisi neza, kandi duhamagarira abikorera kuzafata zimwe mu nshingano Leta yafataga bityo urwego rw’abikorera narwo rubyungukiremo.

Sinabura kandi kubabwirako, ibintu byose byatwaraga amafaranga menshi Leta, nk’igisirikare, ingendo z’abayobozi, amanama adashira kandi atwara amafaranga menshi, ibikorwa bitari ngombwa njyewe ubwanjye nateraga inkunga, nka CECAFA yanyitiriwe, Urwego rw’iperereza, amagereza, iminsi mikuru yizihizwaga, imishahara y’umurengera igomba kuringanizwa ku nzego zose ntihabemo ubusumbane, bityo tuzabashe kurokora umubare munini w’amafaranga yakora ibikorwa bitandukanye bijyanye na “infrastrustures” zizafasha mu kwihutisha iterambere rusange ry’u Rwanda, nko kwubaka ibitaro bitandukanye, amashuri agezweho yigisha imyuga, ikoranabuhanga rigezweho, imihanda, kuzamura umushahara w’abarimu, abasirikare, abapolisi, abaganga n’izindi nzego za Leta byagiye bigaragara ko bahembwaga intica ntikize, ubu tukaba tugiye gushyiraho umushara fatizo kuri buri rwego rw’umurimo tugabanya ubusumbane hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturarwanda muri rusange, ibi kandi bikazakorwa tutarinze kuzamura ingengo y’imari kuko ayo mafaranga ubwayo azava muri izo mpinduka zitandukanye twavuze haruguru, by’umwihariko umushahara wa Perezida n’ibindi byose agenerwa kimwe n’imishahara y’abayobozi bakuru bose bikaba bizagabanuka kugirango tuzibe icyuho cy’ubusumbane burangwa mu nzego bwite za Leta.

Umutungo w’igihugu, imikorere y’abakozi ba Leta, gupiganirwa imyanya bikaba bigiye gukosorwa kuko ubu tugiye kwongera ubushobozi abakozi bakora mu nzego z’ubutabera, hatoranywa abafite ubushobozi kandi hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi, kuko aba kimwe n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ubutabera bagiye kuba abarinzi bakomeye bashinzwe kureberera no guhagarira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mpinduka, tukaba tutazihanganira, ruswa, ikimenyane, irondamoko n’ubundi buriganya bwakorwaga mw’itangwa ry’akazi kuko aribyo byavukije abanyarwanda n’u Rwanda amahirwe yo kugira iterambere rirambye no kugira igihugu cyizihiye benecyo. Aha nkaba mbonyeho gushishikazriza inzego zose kugira abagenzuzi murizo bashinzwe kumenya niba abakozi bubahiriza inshingano zabo neza, kandi bakorera mu mucyo kuburyo bizajya byorohera buri wese gutahura ikosa runaka rikozwe na kanaka, ndetse buri wese akaba afite uburenganzira bwo kwiyambaza abagenzuzi asaba ko kanaka afatirwa ibyemezo ku makosa yakoze, ntakwihanganira amafuti kuzongera kubaho, bityo bizatuma tumenya neza abashoboye n’abadashoboye.

Inzego z’ubutabera kandi zizaba umusemburo w’amahoro arambye kuko guhera ubu zigiye kwongererwa ubushobozi, kandi zikazajya zihutisha imanza, aho zizajya zikurikirana abanyabyaha bose ntawuhishiriwe, hagamijwe kurandura burundu umuco wo kudahana, kugeza ubwo hazatorerwa Itegekonshinga rivuguruye kandi riha ububasha bwisumbuye izi nzego.

Mu ngingo ya gatatu ari nayo ya nyuma tugiye KUVANAHO ABAYOBOZI BOSE BAVUGWAHO CYANGWA BAKEKWAHO AMAKOSA N’IBYAHA BITANDUKANYE, NDETSE TWIHATIRE KWINJIZA AMARASO MASHYA: Ibi bigiye gukorwa kugirango uwo wese ukekwaho ibyaha runaka, ashyikirizwe inkiko. kabone n’iyo yaba yarasanzwe akomeye gute, ibi bikazadufasha kurandura umuco mubi wo kudahana, turandura urw’ikekwe mu banyarwanda. Nkaba nijeje abanyarwanda bose muri rusange ko ntamuyobozi w’umunebwe cyangwa umuntu ukekwaho icyaha tuzasigarana muri Leta mu gihe cy’iyi manda yanjye isigaye, kugirango dufashe u Rwanda gutera intambwe ruva mu miyoborere ishaje tujya muri demokarasi isesuye.

Nkaba mboneyeho kandi guhamagarira abanyarwanda mu bice bitandukanye byose byo kw’isi, abasaza, abakecuru, urubyiruko, abana bato, abakire, abakene, abatwa, abatutsi, abahutu, abacitse kw’icumu, abahutu babuze ababo mu ntambara yo zagiye ziba mu bihhe bitandukanye, bishwe n’ingabo zahoze ari iza APR/RDF, impunzi ziri ku migabane itandukanye, kwitabira iki gikorwa kigamije kwunga abanyarwanda, nkaba mboneyeho kandi kubashishikariza kugaruka ku muco wacu wa kera, dushishikazwa no kureba ibiduhuza kurusha kureba ibidutanya, twihatira gukunda kuvuga no gutoza abana bacu kuvuga neza ururimi rw’ikinyarwanda ryo pfundo riduhuza twese, doreko Imana yaduhaye amahirwe tukaba tuvuga ndetse tugakoresha ururimi rumwe, ibi bitandukanye cyane n’ibindi bihugu muzi aho usanga bihuzwa n’ururimi rw’abakoroni… Aha nkaba mboneyeho gusaba inzego zibishinzwe, guhindura bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda ku mbuga za “internet”, kuko bimaze kugaragara ko inyinshi zandikwa mu rurimi rw’Icyongereza igihe abagenewe ubutumwa buzandikirwaho ari abanyarwanda, aba nibo bagomba guhabwa “priority”.

Ntabatindiye rero, nkaba nshimira abanyacyubahiro mwese mwari muteraniye hano, mbasaba ko twese dufatanya nkuko bisanzwe guhugura abanyarwanda, tubasobanurira neza impamvu y’iyi mpinduka mu miyoborere y’igihugu, ndetse bizasaba ko hakorwa ibiganiro byinshi kugirango barusheho gusobanukirwa, tubategurira kuva mu miyoborere ishaje bagana muri DEMOKARASI ISESUYE, nkaba nshimira abo bose bakomeje kungezaho ibitekerezo byiza kandi nshishikariza buriwese kwiyumvamo umutwaro w’Igihugu, kuko ejo nimwe muzaba mukiyoboye, mbifurije amahoro y’Imana, kandi ibahe umugisha, Ihe umugisha n’u Rwanda.

Murakoze.

Ehhhhhh, burya zari inzozi!!!!!!! Mbega ukuntu zari nziza… Uziko zaturinda AKAGA!!!

Mumbarire njye nitwa KANYARWANDA