Iyo umuntu akweretse uwo ariwe, ujye ubyemera.

Abantu ntitwari dukwiye kujya impaka kubigaragarira ushaka wese kubona. Ariko hari abahitamo kwihuma amaso badashaka kubona, ahubwo bagashakako n’abari basanzwe babona bahinduka impumyi nk’abo. Umwijima ugendamwo na banyirawo, baba bawumenyereye.

Namye mvugako hari benshi hanze aha baririmba demokarasi, ari amagambo gusa, nta kanunu kayo bigirira muri kamere yabo n’imikorere yabo. Kimwe mu bimenyetso bya demokrasi ni ukuva kw’izima iyo bigaragayeko iryo zima ridashyigikiwe.

FPR yo hari benshi, cyane cyane mu bahutu, yashukishije ko ngo ibazaniye demokarasi Habyarimana yari yarabimye, nuko ibahirikira ibibuye byicayeho ba Kanyarengwe, Bizimungu, Lizinde n’abandi batabarika b’abahutu, nuko ba nyamwinshi si ugukurikira, bati: “ Twatanzwe, ntureba ahubwo ko abantu ari bariya.” Byahe byokajya. Ntibwateye kabiri. Nuko bashirira kw’icumu.

Mu mpera ya za 80 zishyira intangiriro ya za 90 u Rwanda rwacu rwari mu bibazo by’ingutu. Bamwe tuti reka turebe uko byabonerwa ibisubizo bikwiye mu mahoro na demokrasi. Nuko ibitekerezo bishyirwa hamwe, amashyaka arashingwa, ariko n’intambara y’inkotanyi iratera, iba kidobya y’abifuzaga gufasha ubutegetsi bwariho gukosora ibitaragendaga.

Hagati mu mashyaka mashya yemye na MRND yarirabye ku ngoma byaracikaga. Amatiriganya yari yose. MDR nari ndimo, naboneye hafi ukuntu demokrasi itobwa, abantu bamwe kugirango batorwe mu nzego, bagakora ibidakorwa kugirango bagere aho mu butegetsi bw’ishyaka, kuburyo nibazaga niba ibyo nabonaga ariryo vugurura ry’imitegekere y’igihugu cyacu nifuzaga.

Ibya FPR yo na demokrasi yayo y’imbuda ntakubitindaho. Imirambo y’abantu yaje igenderaho muri 90, nan’ubu itararuhuka nyuma y’imyaka 24 yose, – imirambo ya nyuma ikaba ari iriya yaje hejuru y’amazi y’ikiyaka cya Rweru -, ibi biri muri bimwe yo yita demokrasi. Ngo kuberako ifite inzego zisa kandi zikitwa nk’iziba mu bihugu demokrasi nyayo ibamo.

Iyo umuntu rero akweretse uwo ariwe, ujye ubyemera. Singombwako umwemera. Ariko ntukajye uhakana ibyo akwereka. Niba kanaka akweretseko ari impumyi, cyangwa umwicanyi, adakunda demokrasi, arimanganya cyangwa atarimanganya, avugira abaturage, akurikiye inyungu ze bwite azitirira iza rubanda, ujye ubyemera. Umufate nkuko akweretse, kuko ntaho aba aguhishe. Kandi burya ngo umwotsi ntiwihishira.

Ibi ndabivugira ibyo ndikubona mu mashyaka nyarwanda yitwa ngo ko ariguharanira impinduka mu Rwanda. Urwishe ya nka rero ruracyaririmo, nkuko abanyarwanda bavuga. Mu gihe nta demokrasi irangwa mu mashyaka menshi, mu gihe adashobora kugaragariza abanyarwanda ko inzego zayo zijyaho binyuze mu matora, ibyo babwira abanyarwanda ko bashaka demokrasi, ni amagambo gusa.

Urugero ishyaka FDU-Inkingi ryagaragarije abanyarwanda muri rusange, abarwanashyaka baryo, andi mashyaka yifuza impindura mu Rwanda, muri kongre yaryo y’Alost iherutse gutora abayobozi bashya, rwari rukwiye gushimangira uburemere by’inzego mbere y’abantu bari mur’izo nzego, bo bashobora guhinduka buri gihe kubera impamvu zitandukanye, ariko zo ntizihungabane.

Iyo umuntu akweretse uwo ariwe, ujye ubyemera. Ntaho aba aguhishe. Si ngombwa ko umwemera. Ibi bikaba biri mu bimenyetso bya demokrasi. Kugira uburenganzira bwo kwisesengurira ibyo ubona.

Ambrose Nzeyimana