Izi mpfu zidasanzwe muri CNLG zihatse iki?

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri,2016 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Gasasira Gaspard wari Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ku Rwanda Jenoside(CNLG).

Muri icyo gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo Gasasira yiteguraga kujya ku kazi “yaje kunyerera yikubita hasi” ngo ku bw’amahirwe make ntawamenye igihe yagwiriye ahobwo bamubonye yarangije kushiramo umwuka!

None dore na Jean de Dieu Mucyo nawe wategekaga CNLG mu minsi ishize nawe apfuye amarabira kuri uyu wa 03 Ukwakira 2016 nk’uko Perezida wa Sena Bernard Turatsinze Makuza abitangaza agira ati:

“ Yaje yitwaye mu modoka nk’ibisanzwe. Amaze iminsi ari mu kazi nta kibazo kuko n’ejo bundi yari mu ntara mu Ruhango. Yaje mu gitondo nkuko bisanzwe azamuka ajya mu biro agomba kuba yanyereye akikubita hasi. Agomba kuba yatsikiye kuri escalier. Nta muntu wari umuri inyuma ahubwo hari uwari umuri imbere. Uwo w’imbere yari amaze gukata yumva hari uwituye hasi inyuma ye asubira inyuma asanga ni Mucyo niko guhita ajyanwa kwa muganga.”

Ese izi mpfu zitunguranye zo kunyerera ntakizihishe inyuma?

 

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]

Facebook: Frank Steven Ruta

2 COMMENTS

  1. Ikihishe inyuma y’izi mfu nta kindi ni uko aba bagabo bagendana imitimanama (consciences) ziri trop surchargées. Amarorerwa bagiye bakora arabaherekeza ijoro n’umunsi, ntibabashe gusinzira na mba cyangwa se kuryoherwa n’ubuzima nk’abandi. Muzitegereze neza ahubwo n’urubyaro rwabo ntiruzigera ruhwema kubona ingaruka mbi z’ibyo ababyeyi babo basize bakoze.

  2. Comment:Arikose balancing am a amagambo nkaya muyakurahe uziko mwigize abaca abacamanza babapfuye a hub ahubwose mwebwe ubu inyigisho muha u ruby uribyaro rwanyu zirihe? bucya bwitwa ejo kandi namwe ntimuri shy shyashya uwavuga ayi inzuki ntiyarya ubuki bwazo.amagambo yo Murray murayazi is iyaba ibi Gambo mufite bing bingana nibikorwa gusa ntimugakomeze kudutera
    ishoze aba bagabo ibi ibikorwa by byabo birivugira kuko twebwe abanyarwanda ntacyo tubas tubashinja mu mirimo twabashinze ahubwo I Imana ibakire mubayo tuzongere kibonana kumunsi wu muzuko Ntaho amagambo muyahagarike kuko ntibibabereye kuvuga nabi kubitabye Imana mujye muvuga bagihumeka namwe nejo mukabasanga uwabavuga nabi abanyu ntibyabashimisha dukore ibyo ibyubaka ture turereke ibi ibisenya Imana iyaba ibababarire kuko mutazi ibyo muvuga

Comments are closed.