IZI NKONGI Z’UMURIRO NI UMWE MU MISHINGA MYINSHI FPR IFITE YO GUHINDURA U RWANDA UMUYONGA

Iyi nyandiko yanjye ndagirango ifashe abagishidikanya kuho uyu muriro uturuka kuko atari impanuka nkuko abavugizi ba police babeshya Abanyarwanda.

Hashize imyaka 2 u Rwanda rwibasiwe n’ikiza cy’inkongi z’umuriro abantu bakahatakariza ubuzima abandi bakabura ibyabo baruhiye nyamara byose bikarangira ntacyo Leta ya Kagame ibikozeho.

Izi nkongi zatangiye hagamijwe gukenesha cg gusubiza ku isuka abashoramari batashatse gukorera FPR  cyangwa ibigo bimwe byagaragaye ko biri ahantu heza hakwiye ubucuruzi FPR ihashaka aha nabaha ingero zifatika : Quartier Mateus yashumitswe kuwa 20/07/2013 ariko aha ho harimo ni umwihariko ko ngo yari amaduka y’abakiga gusa, Akabyiniro k’ahitwa kwa Ndengeye i Nyarutarama, utubari n’utubyiniro twa K-Club i Nyarutarama, Akabyiniro kazwi ku izina rya Orion Club, ko mu mujyi wa Muhanga kashumitswe mu ijoro ryo kuwa 21/12/2012, Down Town, la Classe na Farumasi mu mujyi rwagati wa Kigali,  Iduka ry’umugabo witwa Emmanuel Kuradusenge ucururiza mu kagali ka Nyarutarama, umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo ryashumitswe kuwa kabiri tariki 12/06/2012, n’ahandi henshi ntari bubonere umwanya wo kwandikaho gusa twi kwibagirwa n’aha hatwitswe ejo  kuwa 2 Nzeri  nk’ inzu y’ubucuruzi y’amagorofa ane, iherereye munsi y’isoko, mu Mujyi wa Muhanga mu majyepfo y’u Rwanda 2014 hamwe n’ Inzu y’ubucuruzi ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa ya Bwana Nsanzumuhire murumuna wa Felisiyani Kabuga yashumitswe none kuri uyu wa gatatu tariki 03 Nzeri 2014

Ubugome bukabije bwo gutwikira abagororwa mumagreza babanje gufunga imiryango irimo abo bashaka ko batarokoka bikazitirirwa impanuka z’umuriro ikindi kandi cyatumye hatwikwa gereza kwari ukugirango imfungwa  nyinshi zicwe ababanaga nazo cyangwa twe twabasuraga tujye twibwira ko bimuriwe mu zindi gereza bikarangira nawe ubajije Rwarakabije aho ababo bimuriwe,

Naho iyi miriro  yo kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2014 yakirijwe  kugira abatindi abantu bose baba bafitanye isano n’umuntu wese ufite uwe muri FDLR, uwo babona afite mwene  wabo muri RNC cg se kuba batazi neza aho akura amafaranga bakikanga ko azayakoresha   mu guha inkunga FDLR cyangwa RNC gusa bikoranwa ubugome buvanze n’ubugoryi kuko bibwira ko abanyarwanda tutazamenya ukuri .

FPR ihengera igicuku kinishye igakoresha aba DMI baba bambaye nk’abapolice cyangwa abasirikare bakaba aribo bajya aho batwika nta kibazo kuko abantu bababona baba bibwira ko ari abashinzwe umutekano ubundi bagashyira mu bikorwa umugambi wabo ntacyo bikanga.  Police yo ibwira abanyamakuru ko ari insinga z’amashanyarazi arizo zabiteye yibwira ko tutazi ukuri . Izo nsinga zitera umuriro igihe cyose mu ijoro riguye nta muntu wo kuzimya  uhari kandi mu ijoro insinga ziba zikonje si nko kumanywa aho ibikorwa byinshi bikoresha amashanyarazi biba biri gukora, ibi bintu rero ni ubugome ndengakamere  k’uburyo twe Abanyarwanda ku byiyumvisha bitugora dore ko muri kamere y’abanyarwanda ububegito nk ‘ubu budasanzwe mumuco nyarwanda

Mu by ‘ukuri rero ibi byose FPR iri gukorera Abanyarwanda ni umwe mu migambi myinshi yafashe yo gusenya u Rwanda igihe cyose izaba itagishoboye kuyobora u Rwanda. Naho iyi miriro itazima yadukanye n’ishimutwa ry’Abanyarwanda biri guterwa  n’ igitutu abatavuga rumwe nayo n”imiryango mpuzamahanga bakomeje kuyishyiraho ikanabiterwa kandi na yangeso yayo mbi yo guhungeta Abanyarwanda ngo twe kurevura ubwo Itegeko Nshinga rizaba rigiye guhindurwa ngo Kagame alias Gaciro abone uko akomeza gutegeka u Rwanda iteka ryose ibi nabyo si kera kuko abakurikirana amaradio yo mu Rwanda murabyiyumvira ko babandi bahamagara ku maradio muri 2000 ngo nta wundi wategeka u Rwanda uretse Kagame bongeye kandi gukina uwo mukino ku maradio avugira mu Rwanda gusa hari ijwi ryumvikanaga cyane mu 2000 muri iyi minsi ntaryo ndikumvamo, iryo naryo nta rindi ni irya Rose Kabuye; Ibihe biha ibindi koko.

Sinasoza ntibukije abanyarwanda ko ntawundi uzatugobotora Kagame na FPR uretse twe ubwacu

Bugingo Paulin