J.Paul Samputu: « Kwicisha bugufi nibyo byadufasha kugera k’umunezero » koko?!

Mu kiganiro Ukuri k’Ukuri kwagiranye na J.Paul Samputu musanga hasi aha, aremeza kandi agatsindagira yivuye inyuma ko abantu muri rusange, ariko abanyarwanda k’uburyo bw’umwihariko, bemeye kwicisha bugufi no kuyoboka inzira y’UKURI n’URUKUNDO aribyo byonyine byabafasha kugera k’umunezerwa nyakuri. 

Uyu muhanzi rurangiranwa usigaye werekeza ibintu byose k’Urukundo (ari n’indirimbo ze), aremeza adashidikanya ko ‘‘Ishuli ry’«Ubumuntu, Ubuntu n’Ubupfura»’’ ari yo nzira yonyine nyakuri yo kumenya Imana no gukunda igihugu !