Jabana : Bimwe ingurane y’imyaka yabo yangirijwe n’imihanda none bararirira mu myotsi

Abaturage bo mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana bishimira ibikorwa by’iterambere bamaze kugezwaho, ariko bamwe muri bo bavuga ko imodoka zikora imihanda mishya zimaze kubononera imyaka, abandi amazu y’abo ari hagati mu mihanda, kandi ubuyobozi buvuga ko nta ngurane bazahabwa.

Ubuyobozi buvuga ko ibikorwa by’amajyambere ari bo babyisabiye, icyakora bamwe mu baturage bavuga ko basinyiye ibyo batazi neza kuko batari kwemera ko ibikorwa by’amajyambere byasiga bibicishije inzara.

Iyo ugeze muri uyu Murenge wa Jabana, usanga imihanda myinshi mishya inyurana mo, ndetse hari naho usanga inzu ihagaze hagati y’imihanda ibiri idahuye, kandi ba nyir’iinzu bakubwira ko batazi icyo Leta yiteguye kubakorera.

Benshi iyo ubabajije icyo abayobozi babijeje, baragusubiza bati “Umunsi umwe twakoze umuganda maze turiyandika, turasinya kandi twari tuzi ko dusinyiye imibyizi”. Ariko hari n’uwavuze ko bigeze gusinyira ko bemeye kugezwaho ibikorwa by’iterambere harimo imihanda ndetse n’umuriro, nyamara nyuma baje gutungurwa no kubona imodoka ziterera ibijumba n’imyumbati hejuru, kandi ngo babuze uwo babaza imyaka yabo.

Gusa iyo uhageze usanga ahanyura imihanda utamenya ko higeze imyaka, keretse ahari urutoki cyangwa amasaka, n’ubwatsi bw’amatungo.

Umwe mu bari munzu yagonzwe n’umuhanda yaravuze ati “Niko mwana wa, baradusobanuriye nuko twemerako intoki zacu zitemagurwa n’ibimodoka bikora imihanda bene aka kageni, kandi no kuva nabona imodoka iza kugonga inzu yanjye sinigeze mbona abayobozi aha ngo bambwire uko bizarangira”.

Nyamara iyo wegereye abayobozi b’ibanze bakubwira ko nta numwe uzishyurwa imyaka yangirijwe n’imihanda, kuko abaturage aribo bisabiye ibikorwa by’iterambere.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Cyeyere ari we Mwizere Jean Claude yaravuze ati “Umuti urasharira, abayobozi nitwe tumenya icyateza abaturage imbere kandi nibo basabye ko twabaha imodoka zo kubakorera imihanda, kuko bari batangiye gukoresha amasuka yabo”.

N’ubwo abaturage bamwe bavuga ko impapuro basinye ho zajyanywe n’abayobozi b’utugari n’imirenge, abayobozi nabo bakavuga ko bakurikije ibyifuzo by’abaturage ariko nta muyobozi n’umwe wagaragaje inyandiko.

Yongeraho ko kubona umuhanda bifite akamaro karuta imyaka yononekaye. Umuyobozi w’Akagari ka Akamatamu Mutamba Allen yavuze ko iyi mihanda yakozwe biturutse ku cyifuzo cy’abaturage, bityo nta kibazo bakagombye kugira.

Umuyobozi w’Umurenge wa Jabana Shema Jonas yavuze ko Leta yari kubishyurira gusa iyo ibasaba kuhashyira ibikorwa by’iterambere, ariko nibo babyisabiye.

Yerekanye imihanda ubona ko yaharuwe n’amasuka y’abaturage, maze avuga ko kuzana imodoka zikora imihanda byari gahunda yo kubunganira aho bari bagejeje, ariko abaturage bakavuga bati “Ntibyumvikana kuko twakoresheje amasuka mu muganda nk’uko bisanzwe, kandi nta myaka twigeze twonona cyangwa ngo dusige inzu tuyikikije imihanda”.

Gusa usibye nk’inzu zagonzwe n’imihanda kuburyo bugaragara, hari n’amazu yegereye imihanda cyane kandi ukabona ko ba nyirayo nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira ahandi, dore ko n’ubundi hari inzu ubona zidakomeye cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Wungirije ushinzwe iterambere, Munana Jean Claude yavuze ko bagiye kubikurikirana kugirango ni biba ngombwa abo imyaka yabo yagonzwe babe bakwishyurwa. Munana yongeyeho ko abakiri muri ziriya nzu zikikijwe n’imihanda bagitegereje kuvugana n’ubuyobozi uko bizagenda kuko badashaka kwimuka kandi ntibari gutuma guharura imihanda bidatangira.

Munana yavuze ko buri wa Gatatu w’icyumweru bakira ibibazo by’abaturage umunsi wose, asaba ko haramutse hari ufite ikibazo yahagera.

Ingingo ya 29 y’Itegekonshinga ry’u Rwanda riravugango “Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo afatanyije n’abandi. Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa”. Rikongeraho riti “Uwo mutungo ntushobora guhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange mu bihe no mu buryo buteganywa n’amategeko kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Jotham Ntirenganya

Source:igihe.com