JAMBO ASBL IKOMEJE GAHUNDA YO KUGANIRA K’UMUSHINGA W’ITEGEKO RY’ABABILIGI KU MAHANO YAGWIRIYE U RWANDA.

Bwana Gustave Mbonyumutwa Mutware wa Jambo asbl yongeye kubishimangira mu kiganiro mbwirwaruhame cyabereye i Buruseli mu Bubiligi, kuri iki cyumweru tariki ya 25/02/2018.

Habanje gusobanurwa impamvu Jambo asbl yahagaritse gahunda yo gukomeza gushaka gukorera ikiganiro mu nteko ishinga amategeko y’ababiligi, ikiganiro kirebana n’umushinga w’itegeko rihana abapfobya génocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, inama yari iteganijwe kuya 01/03/2018.

Jambo asbl yahisemo kubihagarika kugirango abakurikiye uko byagenze nabo babanze basobanukirwe ; ngo kuko kutaba kwayo byatewe n’uko abadepite babili bari bemeye kwishingira ibyo biganiro bifuje kutabikomeza. Jambo ikavuga ko n’ubwo yashoboraga kubona abandi badepite basimbura abo babili, bahisemo kuzabifatira umwanya uhagije, dore ko ngo yanabimenyeshejwe hasigaye igihe gito ngo iyo tariki ya 01/03/2018 igere.

Nyuma y’ibyo bisobanuro, abaje mu nama bahawe ijambo.

Hibanzwe ku mpamvu bavuga ko zitumvikana muri iyi dosiye, bose basaba Jambo ko yakomeza ubwo bushakashatsi ; bagira bati ntawe ushobora kwinyagambura ahetse urusyo rwa génocide.

Abo mu bwoko bw’abatwa bari aho, bo ngo batangazwa buri gihe n’uko havugwa abatutsi, abahutu, abatwa bakibagirana kandi ngo nabo barapfushije abatwa batabarika mu Rwanda.

Ikondera libre, 25/02/2018.