James Kabarebe ntazitaba ubutabera bw’u Bufaransa

Gen James Kabarebe yatinye kwitaba ubutabera bw'ubufaransa

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique aravuga ko Gen James Kabarebe, Ministre w’ingabo mu Rwanda atazitaba ubutabera bw’u Bufaransa nk’uko byari biteganijwe tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2017.

Mu nyandiko y’amapaji 14 ababuranira James Kabarebe bandikiye abacamanza b’abafaransa barasobanura impamvu umukiriya wabo atazitabira igikorwa cyo guhuzwa na James Munyandinda (uzwi no ku izina rya Jackson Munyeragwe) umushinja kugira uruhare mu gikorwa cyo guhanura indege yari itwaye Perezida Yuvenali Habyalimana ku ya 6 Mata 1994.

Me Lef Forster na Me Bernard Maingain muri iyo nyandiko iri mu gifaransa no mu cyongerenza batangira bavuga ko bitumvikana ukuntu ubutabera bw’ubufaransa bwatumaho Ministre w’ingabo w’u Rwanda guhuzwa n’umutangabuhamya utizewe ko avuga ukuri mu gihe kuba MInistre w’ingabo w’ubufaransa byaba ari nk’ikizira ko yajya kwitaba mu gihe yaba ahamagajwe n’ubutabera bw’u Rwanda ngo ahuzwe n’umutangabuhamya.

Ikigenderwaho n’ababuranira James Kabarebe cyane ni ugusenya umutangabuhamya James Munyandinda bakoresheje ubuhamya butandukanye burimo ubw’abantu bakomeye muri Leta y’u Rwanda nka Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro, Ir Sam Nkusi.. ndetse n’impapuro zitandukanye bashaka kwerekana ko James Munyandida ari umubeshyi ko ubuhamya yatanze nta shingiro bufite ndetse banerekana ko uburyo yahunze u Rwanda n’uburyo yageze mu bufaransa mu gikorwa cyo gushinja FPR ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ari ibyo gukemangwa.

Umunyamategeko Me Joseph Cikuru Mwanamaye, ukorera mu gihugu cy’u Bubiligi we ibijyanye n’iki gikorwa cy’ababuranira James Kabarebe abona hari aho gikocamye. Arabisobanura agira ati:

“Ariko ibi byo kutitaba Urukiko kwa Kabarebe, mwoye kwirirwa mubitaho igihe cyanyu ku busa.

Ubundi kwitaba cg kutitaba ihamagarwa ry’urukiko, umuburanyi yemerewe gutanga impamvu ze yishakiye, maze Umucamanza akaziha ishingiro cg akazanga bitewe n’uko zasobanuwe byemewe n’amategeko.

Kwirirwa murangazwa n’inkuru y’igitangazamakuru nka JEUNE AFRIQUE, ntibyakagombye kubicira umubyizi, cyandika gisa nk’aho kiburanisha cg gica urubanza (mu cyimbo cy’Urukiko).

Ahubwo n’abitwa ko ari abunganizi be, bishe amategeko batangariza rubanda rwa giseseka inyandiko zigenewe Ubutabera, mbere y’uko bunicara ngo buzisume.

Ibi bigaragaza ihuzagurika cg ihubuka ry’abakiliya; kuko simpamya ko ari les avocats bazitanze mu kinyamakuru KUKO ABANYAMATEGEKO NTITUBYEMEREWE GUKORA BENE AKO KAGENI.

Ahubwo ni kurya Avocat aha abakiliya be ikimenyetso cy’ibyo yakoze muri dosiye yabo, maze Kigali ikihutira gutangaza iyo baruwa mu banyamakuru bayo, mbere y’uko n’umunsi wo kwitaba ugera, Umucamanza wayishyikirijwe ataricara mu Nteko ngo ayisuzume.

Wenda iyo bitangazwa mu magambo (interview) gusa, byari kugira uruhengekerezo, bitagombeye inyandiko mu bitangazamakuru.

Mpamya iyi attitude /comportement igayitse y’umuburanyi, itazahabwa ishingiro.

Yagombaga kwitaba, noneho akanga gusubiza ibibazo ahatwa cg akanenga umutangamuhamya wamushinje. Ntabwo muri Etat de droit, bajyaga guhita bamufata ngo afungwe by’agateganyo, yari kurekwa agataha nta nkomyi.”