James Musoni ntakiri Ministre w’ibikorwa-remezo

ITANGAZO RITURUTSE MU BIRO BYA MINISITIRI W’INTEBE

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 6 Mata 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

I. Abaminisitiri :
1. Bwana Dr.NDAGIJIMANA Uzziel
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

2. Bwana GATETE Claver,
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

II. Abanyamabanga ba Leta :

1. Madamu Dr UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana RUGIGANA Evariste, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

2. Madamu MIREMBE Alphonsine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri yo muri Perezidansi ya Republika/MINIPRESIREP

3. Madamu KAGARAMA Doreen, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri ishinzwe Ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri muri Primature/MINICAAF

4. Madamu MAKOLO Yvonne, Umuyobozi Mukuru wa Rwandair/CEO Rwandair

5. Bwana KARAKYE Charles, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Head GACU muri Primature

6. Madamu BYUSA Michelle, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Deputy Head GACU muri Primature

Bikorewe i Kigali, kuwa 6 Mata 2018, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME
Minisitiri w’Intebe

Dr. Edouard NGIRENTE