Jean Daniel Mbanda nawe yaba nawe yamaze kurira Daihatsu ya Gasarasi?

Jean Daniel Mbanda

Mbanda yatangaje ko akigera mu Rwanda yahisemo gufata umwanya we agatekereza kuri gahunda ajemo, gusa ngo byakubitanye n’uko igihugu cyari kigiye mu cyumweru cyo kwibuka kandi mu myemerere ye nta kindi yakora mu bihe nk’ibyo kuko yaburiye benshi bo mu muryango we muri Jenoside akarokoka ari kumwe na murumuna we mu muryango w’abantu barenga 10.

Ati “Igitekerezo cyaje kera nkinjira muri Politiki, umunsi twumvikana n’abayobozi ba PSD ko mu byo twifuza ko bigaragara harimo uburenganzira bw’umwenegihugu busesuye, ko afite iteka ngenerwa rimwemerera kwiyamamaza mu myanya yose y’igihugu, nta mwanya basize, nta mwanya twasize mubyo twumvikanyeho.”

Muri politiki ye ngo harimo kwimakaza cyane umuco ushingiye ku kubanza abato, abashyitsi n’abatishoboye; byose byiyongera ku kubaha abakuru no kugendera ku mihigo. Kubera umuco wo kubaha abakuru, ngo nibyo bituma adashobora kunenga ishyaka PSD yahozemo cyangwa FPR.

Yagize ati “Ntabwo navuga nabi Kagame cyangwa FPR, ntibishoboka kubera ko ni mukuru. Ntabwo yaba mukuru akosa’.

Gusa ngo uyu muco wo kubaha abakuru waragiye kuva mu myaka ya kera ahanini bigizwemo uruhare n’abazungu ndetse n’ubu uracyagaragara kuko abantu batangiye gutinyuka ababakuriye.

Ati “ N’ubu tubirimo… none se [Kagame] ntiyagabiye Twagiramungu akangabira akagabira Kayumba, akagabira Sebarenzi akagira gute none ubu tukaba dusa n’abamutinyuka? Ni ikintu giteye ubwoba… uwahawe n’Imana uramurekera, Imana ikazongera ikagabira undi ahubwo wowe ukagerageza kumufasha kwimakaza igitsure.”

Soma inkuru irambuye Hano>>>

1 COMMENT

  1. No yarebye kure, umusaza aba ari umusaza, ni inararibonye muri politiki.
    Namwe nimumenya ukuri, kuzababatura.

Comments are closed.