Jean Paul Dukuzumuremyi ntabwo yorohewe muri Gereza.

Dukuzumuremyi Jean Paul

Yanditwe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Gereza ya Mageragere aravuga ko ubuyobozi bw’iyi gereza bwafungiye Dukuzumuremyi Jean Paul mu kato (muri kasho).

Amakuru atugeraho kandi avuga ko uyu Jean Paul yabeshyewe ko yahamagaranye n’abayobozi ba FDLR ari muri gereza.

Mu gihe gishize Jean Paul yari yakuwe muri Gereza ya Mageragere yimurirwa muri gereza i Rwamagana nabwo aregwa ngo kuvugana na Kayumba Nyamwasa, nyuma yaje kugarurwa muri iyi gereza.

Uwaduhaye aya makuru y’itotezwa rya Jean Paul avuga kandi ko kubera ibi bibazo yagize, yahise afata icyemezo cyo kwiyicisha inzara aho ari muri ako kato.

Twakwibutsa ko uyu Jean Paul ari muri dosiye imwe na Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga. Akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 30.