Jeannette Kagame agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda muri 2017 !

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko madame Jeannette Kagame arimo yitegura kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda mu matora azaba muri 2017, ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho inzego z’ubutasi zigiriye inama perezida Kagame kudahindura Itegekonshinga ry’u Rwanda, kugirango azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ahubwo zimugira inama yo kwimika umugore we kuri uwo mwanya.

Uwahabwaga amahirwe n’izo nzego z’ubutasi yari ministiri Musoni James, umwe mu banyembaraga wagiye wamamara cyane kubera ubujura butandukanye yagiye afashamo perezida Kagame, haba mu gusahura umutungo w’igihugu no gusenya ibikomerezwa byo muri FPR, ari byo “RPF Cadres”, mu magambo y’icyongereza, ariko basanga nta cyizere perezida Kagame yari kumugirira cy’uko atamuhirika, bityo bemeza ko Jeannette Kagame ari we uzasimbura perezida Kagame kuri iyo ntebe mu mwaka wa 2017. Muri kiriya gihe, Gen Jack Nziza akaba ari we uzaba uyoboye igisirikare cy’u Rwanda, naho Perezida Kagame akazaba umuyobozi w’ishyaka rya FPR.

Source: Umuvugizi