Jeannette Kagame na Marie Antoinette

<< Si vous n’avez pas mangé du pain, Allez acheter du Gateau!>>.  

Hari umugani mu Kinyarwanda uvuga ngo: Akagabo gahimba akandi kataraza, cyangwa ngo: Wirukana umugabo cyera ukamumara ubwoba.

Mu by’ukuri izi mvugo zombi zishatse gusobanura ko uhohotera umuntu wibwira ko umurusha imbaraga n’ubushobozi ariko kera kabaye akaba yakwigaranzura maze akishyira akizana. Ibi biba bitewe ahanini no kurambirwa akarengane gaterwa na bamwe dore ko ngo akarengane katamenyerwa.

Basomyi kandi ncuti za the Rwandan natangiye inkuru yanjye nkoresheje amagambo ari mu rurimi rw’igifaransa, kubera agaciro n’ingaruka iyi mvugo yagize mu b’Ubufaransa bwose ahagana mu kinyejana cya XVIII mugihe cyiswe impinduramatwara y’Abafaransa (Révolution Française). Muri iyi nyandiko turarebera hamwe igisobanuro cy’aya magambo kubatumva ururimi rw’igifaransa, ingaruka yateje mugihe cy’iyo mpinduramatwara y’ Ubufaransa ndetse n’isano aya magambo afitanye n’ibyatangajwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse n’umufasha we Nyiramongi.

I. Igisobanuro cy’imvugo mbi ya Antoinette n’ingaruka yayo.

Mubyukuri iyi mvugo ngo: << Si vous n’avez pas mangé du pain allez acheter du gateau>>, ni imvugo yavuzwe n’uwahoze ari Umwamikazi w’Ubufaransa wabayeho hagati y’umwaka 1774-1792. Uyu mwamikazi witwaga Marie-Antoinette yakomokaga muri Autriche (Austria) akaba yari yarashakanye n’Umwami w’Ubufaransa witwaga Louis XVI. Abize amateka cyane cyane impinduramatwara y’Abafaransa baba bibuka inkuru z’uyu muryango.

Muri make, mugihe cy’ubuyobozi bw’aba bami ubufaransa bwagize ibibazo bikomeye cyane  bishingiye ahanini ku kwikanyiza kw’abaherwe, umurengwe ukabije, kwamburwa uburenganzira bw’ibanze, ibura ry’akazi, imisoro ihanutse, agasuzuguro gakabije kwigwizaho imitungo kwa bamwe kandi rubanda rushonje mbese rwiyicira isazi mu jisho n’ibindi byinshi.

Ibi byose twavuze haruguru ndetse hiyongereyeho inkunga y’ibitekerezo ivuye mu banditsi b’abahanga bo muri cyo gihe (Philosophes des Lumière) barimo nka Jean Jacques Russeau, Voltaire n’abandi bafashije Abafaransa rubanda rugufi kwipakurura ingoma ya cyami yari ibageze k’ubuce maze barayisezerera. Birumvikana byasabye ikiguzi kugirango rubanda rw’ibohore ariko byarashobotse kandi mwibuke ko na perezida Paul Kagame akunze kumvikana avuga ko abazagerageza guhindura ubutegetsi bwe bizabasaba ikiguzi!

Twibukiranye kandi ko iyi mpinduramatwara y’Abafaransa ariyo yabaye intandaro y’impinduramatwara mu bindi bihugu byinshi cyane cyane ko ariho hahise hashyirwaho icyiswe << Itangazo cyangwa ingengamatwara y’uburenganzira bwa muntu>> (Declaration of Human and Citizen Rights), ndatse hahita hashingwa na repubulika ya mbere mu bufaransa.

Tugarutse rero kumagambo yavuzwe na Marie-Antoinette ngo:<< si vous n’avez pas mangé du pain allez acheter du gateau>>, bisobanuye ngo niba mudafite umugati nimugure Gateau (ni ubwoko bw’umugati uhenda cyane ugereranyije n’ikiguzi cy’umukati usanzwe). Mubyukuri byagaragazaga ka gasuzuguro no kwishongora twavuze haruguru karangwaga mu Bufaransa mugihe cy’ingoma ya cyami, cyane cyane umuryango w’ibwami n’indi miryango y’abaherwe (Famille nobles). Nigute umuyobozi mukuru (Umwamikazi) atinyuka kuvuga ngo yemwe baturage mushonje mwe nimwigurire gateau (Cake) ubwo umugati uhenda! Ninko kubwira umuturage w’i Rwanda ngo niba utabasha kubona ibijumba genda ugure inyama abe arizo wirira!

Twibutse kandi ko mu bihugu by’Uburayi n’Amerika (ibihugu byateye imbere muri rusange) umukate ni ikiribwa gikomeye cyane twakigereranya n’ikijumba cyangwa umwumbati mu Rwanda rwo hambere. Iyo mvugo rero yakuruye uburakari bwinshi muri rubanda rwari rushonje maze abagore (ababyeyi) bari benshi icyo gihe dore ko bari imbere y’ingoro y’Umwami Louis XVI basaba ko hasuzumwa ikiguzi cy’umugati bityo rubanda rugufi rukabasha kubona ubushobozi bwo kugura umukate w’abana babo; bahise biyambura ubusa buzura imihanda maze bafashijwemo na rubanda rundi rubabaye birukana kungoma Umwami Louis XVI n’Umwamikazi we Marie Antoinette, tutibagiwe nako gatsiko kagashize.

II. Isano hagati yariya magambo n’imvugo mbi zabamwe mu bayobozi b’u Rwanda.

Mubyukuri witegereje ibibazo Ubufararansa bwari bufite kiriya gihe, ntaho bitandukaniye rwose n’ibibazo u Rwanda rufite muri iki gihe. None se uwavuga ko mu Rwanda hari: ubwikanyize, kwishongora, ibura ry’akazi imisoro ihanitse akarengane, ubwicanyi bwa hato na hato, ubusumbane bukabije hagati y’abakire n’abakene, kwamburwa imitungo kungufu cyangwa ku bw’amayeri, inzara, ivangura ndatse bamwe badatinya kwita RWANDAN APARTHEID (bitandukanye n’ivanguraruhu ryo muri Afurika y’epfo) n’ibindi byinshi tutarondora yaba abeshye koko? Tugarutse kuri iyi mvugo ya Marie-Antoinette, hari abadatinya (najye ndimwo) kugereranya iriya mvugo n’amagambo yagaragaye ku mbuga nkoranya mbaga ubwo perezida w’u Rwanda n’umufasha we Nyiramongi ndetse n’umukobwa wabo berekaga Abanyarwanda uko ngo bagomba gukaraba birinda cya cyorezo COVID19. Muriyo mvugo ubutumwa bwose bwari mundimi z’amahanga (igifaransa n’icyongereza) kitumvywa na benshi mu banyarwanda kandi bakoresha ibikoresha bidatunzwe n’icumi kw’ijana 10% by’abaturage  ngereranyije. Biriya rwose kubwanjye ni ukwishongora ku banyarwanda benshi bakennye ndetse abenshi nta n’amazi meza bashobora kubona. Nawe se gereranya umuturage wabuze amazi meza yo kunywa ubwo simvuze inzara, ubona umufasha w’umukuru w’igihugu avuga mururimi atumva, akoresha ibikoresha atarigera abona umbwire ukuntu mu mutima wuriya muturage  amererwa kandi ngo arimwo agirwa inama? Kuri jye mbona  nta Marie-Antoinette nta Jeannette!

Mubyukuri bitandukanye n’uyu muryango wagashize (ndavuga Kagame na Nyiranongi) nagerageje kureba ubutumwa bwatanzwe n’abandi bakuru b’ibihugu mbona itandukanirizo hagati yabo. Nka Perezida Museveni yakoresheje ibikoresho biboneka muri rubanda ruciye bugufi kandi agerageza kwifatanya n’abaturage bishoboka byose, abasobanurira uko bagomba kwitwara mururimi bumva maze bakarwanya COVID19. Twibutse nanone ko Uganda itafungiranye rubanda mumazu nk’uko i Rwanda byakozwe kandi ntabushobozi Buhari bwo gufasha abaturage bahejejwe mu kato. Gusa numvise ko muri iyi minsi hari inkunga iri gutangwa n’ubwo bwose idahagije ariko ntawabura kubishima.

Nanone kandi ntitwakibagirwa imvugo yuje ubugome nagereranya ni ya Marie- Antoinette yavuzwe na Paul Kagame. Mugihe hari hashize igihe hasenyewe bitubahirije amategeko abaturage ba Kangondo II mu cyahoze cyitwa BANNYAHE, umukuru w’igihugu yarihanukiriye ati: <<Umbwiye uti ntaho ndabyumva ku isi ko bagira batya bagasenyera umuntu, niyo haba hari impamvu aho nakumva ko mu Rwanda dukora ibitangaza bidakwiriye gukorwa. Ariko ahandi bazana za Caterpillars zazindi tinga tinga niko bazita rwose baka… ahubwo hano murabitinya! Nuwakoze amakosa muramutinya. Ariko ahandi baraza bakamutwariramo, tinga tinga ikaza igaterura inzu n’abayirimo igashyira hariya, kandi byubahirije amategeko yabo bashyizeho!>>

Nonese nyakubahwa muyobozi w’u Rwanda Paul Kagame koko nihe wabonye abantu bayorwa na tinga tinga hamwe n’amazu yabo maze bakajugunywa mubishingwe? Oya wibeshya abanyarwanda rwose. Ntaho byabaye nubwo nabonaga abitwa ko bajijutse baragukomeraga amashyi ndetse baseka cyane  nk’aho koko byaba byarabayeho, niba atari wa murengwe twavugaga. Nkeka ko rimwe na rimwe ubwira abantu ibyo wabonye muri filime (movies) mugihe cyo hambere bimwe bitaga udusobanuye maze ukagirango ni ibintu byabayeho kandi ari imikino gusa. Ibihugu ushaka kuvuga byateye imbere bubaha umuturage ndetse bubaha n’amategeko. Sigaho kubeshya abo unshinzwe kuyobora, no kuyobya uburari wihisha inyuma y’amategeko mu kurenganya rubanda rwa giseseka. Aba baturage bamaze igihe basenyerwa mwagombye kuba mwarabashakiye aho batura kandi bagahabwa ingurane kumitungo yabo nk’uko biteganywa n’amategeko mwishyiriyeho. Umuntu wese ufite ubumuntu nka bwabundi bwaririmbwe na nyakwigendera KIZITO MIHIGO yagombye kuvugira ziriya ngorwa zirukanywe mu byazo bikaribwa nabari bashinzwe kuzireberera nk’uko twabibonye uko byakorwaga mugihe cy’impinduramatwara y’Abafaransa mu kinyejana cya 18.

Narangiza nibutsa abategetsi b’u Rwanda cyane cyane Paul Kagame n’umufasha we Nyiramongi kwirinda gukomeza guhohotera rubanda, barunyunyuza imitsi ndetse barwicisha inzara n’ubukene bwamaze gutindahaza benshi mu baturarwanda. Mwibuke ko wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba. Nabibutsa kandi ko na Marie-Antoinette (Queen) ndetse na Louis XVI (King) batari bazi ko ibintu byahinduka mu kanya nkako guhumbya. INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZA URUGO!

Baturage b’u Rwanda namwe, burya uburenganzira buraharanirwa kandi ngo akimuhana kaza imvura ihise. Mugerageze kwishyira hamwe no gusobanura ibibazo byanyu kuko ikiremwa muntu gifite uburenganzarira ntakuka mu kwisanzura no kugira umutungo bwite ntawe muhutaje ariko mugaharanira kwishyira ukizana. Nimwange agasuzuguro k’ababishongoraho babakina ku mubyimba bamaze kurengwa ibyo mwaruhiye maze mugasigara mu iyicira isazi mu jisho. Nimwange ko ibyanyu bitwarwa kungufu naba kagombye kubareberera, nimwange gukomeza gutanga imisoro y’umurengera kandi ibyo bifi binini byo bitanasorera imitungo bigwijeho, bityo gahoro gahoro muzagera kubwigenge nyabwo. Mugire amahoro.

Umusomyi wa The Rwandan