Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa yaba  yarikundiraga Perezida Habyalimana

Mu kiganiro aheruka kugirana na Radio Itahuka cyari kiyobowe n’umunyamakuru Serge Ndayizeye, Jenerali Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragaza ko yicuza urupfu rwa Habyalimana. Asubiza ibibazo by’umunyamakuru yagaragaje inshuro nyinshi  ko yicuza urupfu rwa Habyalimana.

  • Amagara araseseka ntayorwa

Mu kindi kiganiro yigeze kugirana na Jean Paul w’iyi Radiyo Itahuka Kayumba yagize  ati “ None se Habyalimana bamukuriyaho iki (bamwiciye iki)”. Aha byanteye kwibaza byinshi ku mpamvu uyu musirikare wari ukomeye mu nkotanyi agaruka kenshi kuri Habyalimana. Sinzi niba bari inshuti cyangwa bari baziranye. Nyamara ari mu bateguye umugambi  wo kumuhitana uko na we abyemeza.

Sinzi icyo yatekerezaga igihe bateguraga urupfu rwa Habyalimana. Ibiboneka mu magambo ye yababajwe n’urupfu rwe. Amateka ntasubira inyuma icyemezo baragifashe hameneka amaraso y’abanyarwanda atagira ingano. Bafashe icyemezo biyicariye nyamara u Rwanda rwahavanye igikomere rutazigera rukira. Igikomere cyamugaje amateka y’u Rwanda kuko umunyarwanda aho ari hose yaba umuhutu cyangwa umututsi icyo gikomere kiramukurikirana.

Ikibazo cy’abirabura , amateka y’isi adasiba kuturega ni ukureba hafi. Sinzi niba uyu mujenerali kimwe na bagenzi be barigeze bibaza ku ngaruka zikomeye z’icyemezo bafashe.

Ntangazwa n’iyo Inkotanyi zirimo zitubwira ko zirikubaka u Rwanda ruzagira agaciro, ko umunyarwanda yiha agaciro. Agaciro kavahe nyuma y’imbaga y’abanyarwanda yatikiye muri 1994 ndetse na mbere yaho? Agaciro kava he n’uyu munsi tuvuga kujya kurimbura abanyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo bivugwa ko basaga ibihumbi 350.000 tugakoma amashyi. Agaciro kava he iyo impunzi yishwe na FPR baba bayitsinze i Bugande, Nayirobi cyangwa Afrika y’Epfo dukoma amashyi twishimira ko twashoje umurimo tugomba gukora. Impunzi z’abahutu zo muri Kongo twarashe izo dushoboye izindi turazicyura. Buriya se abaturage bo mu majyaruguru y’u Rwanda baritaguwe mu ntambara yiswe iy’abacengezi bazize iki? Abanyekongo bagera kuri miliyoni esheshatu?  Kuki umunyarwanda akomeza kuba indashyikirwa mu kumena amaraso y’Abanyafurika.

Abenshi mu banyarwanda twari bakuru Inkotanyi zitera , bazita “Inyangarwanda” ngo ni ugutukana, none se ubu barazibeshyeye?

  • Kayumba yaba yarikundiraga Habyalimana?

Icyo nshima Kayumba ni uko asubiza amaso inyuma akabona ibyabaye akicuza. Gusa bije bikerewe, abatutsi baratikiye mu 1994, abahutu batagira ingano batikiriye mu mashyamba ya Kongo, abazize intambara yiswe iy’abacengezi ni benshi. Abakongomani barashize.

Sinzi niba Kayumba yari aziranye na Habyalimana, niba barahuraga cyangwa yaramwikundiraga bisanzwe kubera ukuri n’ubunyangamugayo yamubonagamo. Wenda yazatubwira kuko nta na rimwe mu biganiro agira ku maradiyo anyuranye arangiza adatanze urugero rwa Habyalimana.

Birumvikana ko kimwe n’abandi baba bafite inyota y’ubutegetsi bitwaje ko bahunze, nk’aho abahunze bose baba bafite uburenganzira bwo gutera intambara, yaba yaramurwanije, hamwe n’izindi Nkotanyi. Gusa uyu munsi arabona neza ko bibeshye umunsi bafata icyemezo cyo kwica Habyalimana.

Habyalimana yari afite intumbero y’amajyambere igera kuri benshi izira itekinika no kwirarira. Abaturage bari bazi icyo amajyambere yo mu cyaro bivuga, ubutegetsi bukegera abaturage atari ukubahohotera.  Kayumba yemeza ko muri za mirongo inani u Rwanda rwari mu bihugu bikataje mu majyambere muri Afrika. Ubu ruba rugeze he? Byari ngombwa kwica Abanyarwanda batagira ingano ngo tubone iryo terambere ry’Inkotanyi?

Habyalimana yemeraga Demokrasi. Ku buryo Kayumba yiyemerera ko twasubiye inyuma cyane ugereranije n’aho twari tugeze. Kayumba aricuza urubyiruko rwarwanye intambara itaragize icyo igeraho. “ Abapfuye bazize iki?”

Habyalimana ntiyangaga impunzi. Ntiyari ayobewe aho impunzi ziherereye. Iyo agira ubugome nk’ubwa Kagame  yajyaga kwirwa abahiga hirya no hino uko Inkotanyi zibigenza ubu

  • Dukeneye igisubizo cyuzuye

Dukeneye igisubizo cyuzuye kuri iki kibazo cyabyukijwe na Kayumba “ Habyalimana yazize iki? “.  Muri icyo kiganiro  na Jean Paul, umunyamakuru siwe wabajije icyo Habyalimana yazize. Kayumba we ubwe ni we wibajije icyo kibazo ariko ntiyadusubiza.

Ntabwo ari Kayumba ugomba gusubiza icyo kibazo wenyine. Inkotanyi n’abandi banyapolitiki bafatanyaga nazo, nk’ abasinye amasezerano y’ i Bruseli, bazadusobanurire. Ikibabaje n’uko bamwe batagira isoni nke babyuka bakatubwira ko bari gukora politiki. Simpamya ko abanyarwanda ari ibicucu ku buryo ibyo byose babyibagiwe. Ibibi bya Habyalimana batubwiraga bashaka gukosora  biri he? Ntabwo bihagije kuvuga ko babashutse kuko n’uyu munsi ntakigaragaza ko batari mu gishuko. Imbaga y’abanyarwanda yaguye muri uko kugwa mu gishuko kwabo ntacyo ivuze? Utagira isoni nibura yamwara. Ubwenge bushya baba barabukuye he? N’uwaba ari injiji butwi yabona ko Habyalimana yari umubyeyi ugereranije n’aho Inkotanyi zitugejeje ari  byo Kayumba yemeza. Uwabaza imiryago ya Rwigara, uwa Gasakure na ba Toy b’ejobundi tutibagiwe abaraswa hirya no hino mu gihugu ngo barwanije polisi nta ntwaro bafite, yabyemeza.

Bafatanye na Kayumba bicuze ko Habyalimana bamuhohoteye. Bicuze imbaga y’Abanyarwanda yazize kureba hafi, inda nini n’ubugambanyi byabo.

Emmanuel Musangwa

2 COMMENTS

  1. Ariko ubwo Nyamwasa ni ugushinyagura cyangwa !!!!yagombye kuvuga ko yahemukiye abanyarwanda ariko ntakavuge ngo yakundaga Habyarimana .wakica umuntu warangiza ngo waramukundaga!!!!! Ayo marangamutima nayareke!!!twese uretse kurenzaho ,turamuzi cyane !!!

  2. Habyarimana nawe agaruke asabe imbabazi Urupfu rubi yishe Kayibanda nabo bakoranye. niba kayibanda hari namafuti yarafite.yari kumukorera coup d’etat akamufunga neza cg akamureka gusa.ariko yaramwishe kandi amwica rubi. Habyarimana yabonye ibihembo bye. ntihakagire abajya baza gutera imbabazi hano ngo habyarimana, habyarimana, nkaho we abo yagandaguye bari ibisimba.ntavuze abagandaguwe ninterasi yatoje.Gusa Kagame we amurushije ububi.

Comments are closed.