Ni muze dufashe bagenzi bacu bahatubereye, tubashakire impamba izabatunga iyi minsi bazamara hariya.

Bavandimwe duhuje urugamba rwa demokarasi,

Ko murebe izi mpirimbanyi zitanze, zikaba zikomwe mu nkokora na Leta y’u Rwanda ariko ziyemeje gukomeza kurara nabi

ariko zikagera ku byo ziyemeje, mwaje tukabatera ingabo mu bitugu ? Ubu tubaburire na matora zo kuraraho ? tubaburire isabune cyane téléphone ?

FPR nta kindi igamije uretse kubaca intege kugeza bananiwe. Dore Nadine we, kubera uruhinja afite aragiye kandi birumvikana n’aho yari amabuye. Murebe aho amaze iminsi ibiri. Harya ibi nibyo FPR yitwa kwihesha agaciro, kwigira ?

Ni muze dufashe bagenzi bacu bahatubereye, tubashakire impamba izabatunga iyi minsi bazamara hariya. Uwumva afite umutima wo gutabara wese aterefone Chaste Gahunde, Joseph Nahayo cyangwa Claire Akingeneye. Ibikenewe ni byinshi cyane. Ushaka amaterefone yabo ayabaze turayafite.

Mugire umutima ukunda igihugu, ni icyacu twese, nta munyarwanda wo kubaho bunyamaswa muri Aeroport ya Kenya.

Si Ishema party ryantumye, ni umutima muntu.

Mbaye mbashimiye.

Jean Munyampeta