Joseph Kanyabashi wari Bourgmestre wa Commune Ngoma yitabye Imana

Joseph Kanyabashi

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Kamena 2018 ni avuga ko Joseph Kanyabashi wari Bourgmestre wa Commune Ngoma, muri Préfecture ya Butare yitabye Imana aguye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa gatatu.

Joseph Kanyabashi yavukiye i Mpare muri Butare mu 1937 akaba yategetse Commune ya Ngoma kuva mu 1974 kubena mu 1994 ahunze igihugu.

Yafatiwe mu gihugu cy’u BUbiligi ku wa 28 Kamena 1995 ashinjwa Genocide maze agezwa ku rukiko rw’Arusha ku wa 8 Ugushyingo 1996. Ariko ibyo yaregwaga byose yaburanye abihakana.

Tariki ya 6 Ukwakira 1999, urukiko rw’Arusha ku busabe b’ubushinjacyaha bwarwo rwategetse ko Kanyabashi yaburanishirizwa hamwe n’abandi 5 baregwaga ibyaha bya Genocide muri Butare. Abo ni Pauline Nyiramasuhuko wari ministre w’umuryango n’iterambere ry’abategarugori,  Arsène Shalom Ntahobali umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko,  Sylvain Nsabimana wari Préfet wa Butare, Lt Colonel BEMS Alphonse Nteziryayo nawe wabaye Préfet wa Butare, na Elie Ndayambaje wari Bourgmestre wa Commune Muganza.

Uru rubanza rwitiriwe “Butare” rwatangiye tariki ya 12 Kamena 2001 mu rugereko rwa 2 rw’iremezo cy’urukiko rwa Arusha. Kuburana byarangiye ku wa 30 Mata 2009, ubushinjacyaha busabira Joseph Kanyabashi gufungwa ubuzima bwe bwose.

Tariki ya 24 Kamena 2011, urugereko rwa 2 rw’iremezo cy’urukiko rwa Arusha rwakatiye Joseph Kanyabashi gufungwa imyaka 35, rumuhamije ibyaha birimo: gushishikariza abantu gukora Genocide, gukora Genocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Joseph Kanyabashi n’abo baburanaga hamwe barajuriye, mu cyemezo cy’urukiko rw’Arusha cyo ku wa 14 Ukuboza 2015, urugereko rw’ubujurire rwagabanyije igihano cyari cyahawe Joseph Kanyabashi rugishyira ku myaka 20, ruhita runategeka ko afungurwa kuko iyo myaka 20 yari ayimaze afunze.