Joy Agaba, mushiki wa Gen Rwigema yasanzwe mu nzu yapfuye!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019, aravuga ko Joy Agaba, mushiki wa Gen Fred Gisa Rwigema yasanzwe mu nzu yapfuye aho yabaga i Kigali mu Rwanda.

Amakuru twashoboye kubona ni uko asize abana 3. Bikaba bivugwa ko yitabye Imana mu ijoro rya ku wa gatanu tariki 22 rishyira ku wa gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019.

Ibi bije hashize igihe gito Major Michael Mupende wahoze mu ngabo z’Inkotanyi akaba ari mu bari kumwe na Gen Rwigema mu bitero by’ikubitiro byo mu 1990 atangarije ibitangazamakuru bitandukanye ko Gen Rwigema yishwe na bamwe mu basirikare bamurindaga ku kagambane ka Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda ubu ngubu.

Igitangaje kandi benshi bibazaho ni uko uru rupfu rwa Joy Agaba, ari ibinyamakuru bya Leta ya Kigali cyangwa abandi bantu babogamiye ku butegetsi buriho mu Rwanda birinze kuvuga kuri iyi nkuru.

Kugeza igihe twandikaga iyi nkuru nta kinyamakuru na kimwe kiri hafi y’ubutegetsi gikorera mu Rwanda cyari cyakanditse kuri iyi nkuru! Ese iyi nkuru ntayo bamenye? Ese babujijwe gutangaza iyi nkuru? Baracyashaka amakuru yuzuye? Bategereje amabwiriza aturutse hejuru bakirinda gukoma rutenderi?

Tubitege amaso!

6 COMMENTS

  1. njewe Eritrea…nibajiwe chinyarwanda..ndabashaka chane chane..abanhu wachu..I live these peaceful & kind Rwandese people ,I lived with them in Uganda settlement (forgot the name)
    I love you Rwandese people

Comments are closed.