Joy Agaba, mushiki wa Gen Rwigema yashyinguwe!

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2019 nibwo Joy Agaba, mushiki wa Gen Fred Rwigema yashyinguwe.

Nabibutsa ko yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize bikaba bivugwa ko yasanzwe mu nzu yapfuye.

Kugeza ubu ari abayobozi b’u Rwanda cyangwa abandi twavuga ko babaye abasangirangendo ba Gen Fred Rwigema nta n’umwe uragira icyo avuga kuri urwo rupfu cyangwa ngo atange ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango.