Julian Assange yahawe ubuhungiro n’igihugu cya Equateur

Igihugu cya Equateur (Ecuador) cyahaye ubuhingiro bwa politike umunya australia, Julian Assange yashinze urubuga Wikileaks kivuga ko uburenganzira bwe bushobora kubangamirwa kubera inyandiko yasohoye ku rubuga rwe.

Julian Assange amaze amezi abiri aba mu nzu y’uhagarariye Equateur i Londres (London) aho yahungiye atinya kujyanwa muri Suwede aho yagombaga kuburanishwa akekwaho byo gufata abagore ku ngufu. Julian Assange we yavuze ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politike.

Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Equateur Ricardo Patiño yavuze ko hari ubwoba ko Julian Assange ashobora kuvanwa muri Suwede akoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukurikiranwa ku bijyanye no gutangaza amabanga y’abahagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mahanga. Tubibitse ko icyaha nk’icyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gishobora guhanishwa igihano cyo kwicwa.

Ngo yizeye ko ubu Ubwongereza buzahita bworohereza kandi bukihutisha kureka Assange ngo ave mu gihugu ariko abategetsi b’ubwongereza bamaze kumenyesha ko batazareka Assange agenda.

Ubwanditsi