Kabuga agiye kurega abamwise umujenosideri kandi atarakatirwa n’urukiko!

Félicien Kabuga

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu itangazo ryasohowe n’ababuranira Félicien Kabuga, baravuga ko bagiye gutanga ikirego kubera ko uburenganzira bw’ibanze bwa Félicien Kabuga butubahirijwe.

Muri iryo tangazo rigenewe itangazamakuru (musanga hano hasi) abanyamategeko Me Laurent Bayon na Me Emmanuel Altit bo mu rugaga rw’ababuranira abandi rwo mu mujyi wa Paris baravuga ko uburenganzira bwa Félicien Kabuga bwo gufatwa nk’umwere mu gihe nta rukiko ruramuhamya ibyaha bwahonyowe nk’uko biteganywa n’amategeko y’ubufaransa.

Haratangwa urugero rw’itangazo ryasohowe ku itariki ya 16 Gicurasi 2020 ku bufatanye bw’ubushinjacyaha bw’ubufaransa na Gendarmerie yaho aho izo nzego zita Félicien Kabuga “umwe mu bajenonosideri bakomeye b’abanyarwanda”.

Ikindi Aba banyamategeko bagarutsaho ni itangazwa ry’ifoto ya Félicien Kabuga mu gihe yatabwaga muri yombi nta ruhushya bamusabye byakozwe na Gendarmerie.

Ababuranira Kabuga kandi bafite gahunda yo kwanga ko Félicien Kabuga yoherezwa kuburanira Arusha.

Azagezwa mu rukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2020 aho urukiko ruziga niba agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo, abacamanza bakaba bafite iminsi 15 yo gufata icyemezo niba azashyikirizwa cyangwa ntashyikirizwe urugereko rwasigaye rukurikirana imanza zasizwe n’urukiko rw’Arusha (MTPI)

Itangazo risoza rivuga ko bidatinze kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020 bagiye kugana urukiko kubera uko guhonyora nkana uburenganzira bw’ibanze bwa Félicien Kabuga.

Nabibutsa ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2020, Félicien Kabuga ku nshuro ya mbere nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi, yitabye Ubushinjacyaha bw’i Paris kugira ngo abazwe, aho yatwawe na Polisi acungiwe umutekano ku buryo bukomeye.

Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, ni umwe mu bunganizi be. Ni Umunyamategeko umaze igihe muri uyu mwuga, kuko yunganiye Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire agirwa umwere ku byaha by’intambara yari akurikiranyweho. Yaburaniye kandi na Padiri Hormisdas NSENGIMANA wagizwe umwere n’urukiko rw’Arusha.