Kagame akoresha jenoside kugirango agundire ubutegetsi ninayo (jenoside) izabumwirukanaho.

Ibyo Kagame yicuza yarakoze?

Nyuma yaho Kagame Paul afatiye ubutegetsi akoresheje intambara ndetse yaje kurangira hakozwe jenoside yakorewe abatutsi n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu haba mu Rwanda ndetse no mumahanga abantu benshi bakomeje kwibaza amaherezo ye dore ko akomeje kwica abaturage, abatavuga rumwe nawe yewe no kugira dipolomasi mbi aho amaze iminsi atumvikana na bimwe mubihugu byahoze bimushigikiye nk’Ubwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Agifata ubutegetsi Kagame hari amakosa yakoze ntekereza ko n’ubu akicuza. Muri kino gitekerezo cyanjye ngiye kugaragaza amwe murayo makosa nubwo buri wese afite ibyo nawe amunengaho. Nahisemo kubabwira byibuze abiri akurikira:

Ikosa rya mbere nuko atigeze yemera ko ingabo ze zakoze ubwicanyi

Kagame yibwiye ko kutemera ibyo yakoze bizibagirana noneho ahitamo gukoresha ingufu nyinshi atsimbarara kuri jenoside yakorewe Abatutsi yirengagiza ubwicanyi ingabo ze zari zimaze gukorera Abahutu. Impamvu mvuga ko ashobora kuba akibyicuza nuko nyuma y’itsembatsemba n’itsembabwoko 1994 yariguhita ashyiraho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nyabwo aho abakoze ibyaha bose bahanwa.

Aha yari kubikora nkuko muri Afurika y’Epfo yabikoze nyuma ya apartheid, ibi byari gutuma habaho kubabarirana ku mpande zombi. Ibi kandi byarigutinyura aba ex-FAR, interahamwe kugaruka mu gihugu cyabo bizeye ubutabera n’ubwiyunge bwunga  kandi burambye. Ndakeka ko usubije Kagame muri biriya bihe yabikora binyuranye nuko abikora ubu, byumvikane ko noneho yaha uburengenzira abahutu n’abatutsi biciwe ababo na RPA kw’ibuka ababo.

Abadasobanukiwe politike y’u Rwanda neza nababwira ko ishingiye ahanini kuri genoside yabaye muri 1994. Iyo ashaka kwikiza umuntu kubera ibitekerezo bye akoresha jenoside, iyo ashaka gusaba inkunga no guhangana n’amahanga akoresha jenoside, iyo ashaka kugundira ubutegetsi avuga ko yazamuye u Rwanda nyuma ya jenoside ariko akirengangiza kandi ko arinayo izamukuraho.

Ikosa rya kabiri nuko yakomeje gufunga abamunenga bose 

Kagame akimara gufata ubutegetsi yakoze ikosa rikomeye kugeza n’uyu munsi ryo kutihanganira abantu bose batavugarumwe nawe. Gufunga Ingabire Victoire, Déo Mushahidi, Me Bernard Ntaganda (nubwo yafunguwe) Niyitegeka n’abandi nkeka ko abyicuza nubwo atabivuga mfatiye ku bindi bihugu nka Uganda. Museveni we usanga adohora kubatavuga rumwe nawe kabone nubwo bamunenga.

Kagame we yibwiye ko nakomeza gufunga cyangwa kwica abatavugarumwe nawe yumvaga ko abasigaye bazatinya. Yirengagije ko uko wica abantu cyangwa ufungu bitera imbaraga abasigaye bigatuma akomeza kugira abanzi n’ikizere gike mu banyarwanda.

Mu byukuri nkeka ko Kagame yongeye guhabwa amahirwe yari afite agifata ubutegetsi yayakoresha neza. Ariko ikibabaje nuko yakoze amakosa arenze bituma ageraho amera nk’icyihebe. Iyo umuntu amaze kwigwizaho amakosa menshi yibwira ko kuyongera aribyo bimuhesha amahoro. Ibitekerezo yagiye aziza abo afunze cyangwa yishe bose birushaho gushyigikirwa n’abanyarwanda bitewe n’igihe tugezemo kandi nabo bose afunze barushaho kugira imbaraga, yewe nubwo nabo yabica azi neza ko ibyo bazira abanyarwanda bose barabishigikiye.

Umwanzuro

Akimara gufata ubutegetsi Kagame Paul yari gusasa inzobe hamwe n’abanyarwanda bose bagakora ubwiyunge nyakuri butari ubwo kugira bamwe abicanyi abandi akabagira abere kandi tuzi neza ko impande zose zakoze ubwicanyi. Ni muri ibyo biganiro(gusasa inzobe) Kagame nawe yari gusaba imbabazi abanyarwanda yahekuye. Impande zose zikemera ibyo zakoreye abanyarwanda. Ndizera ko iyo abikora atyo ntabwo uy’umunsi aba arajwe inshinga atekereza nyuma 2017 kuberako ikibimutera ari uko atigeze agira ibyo biganiro kugirango ibyo atinya nyuma 2017 abe yarabikemuye byibuze mu myaka itatu nyuma 1994.

Aho gukora ibyo biganiro n’imbande zose ahubwo yakomeje amakosa yo kutihanganira abamunenga kandi atsimbarara ku bwicanyi yakoze. Kagame nareke kwiheba kuko umwanya ugihari wo gusasa inzobe abanyarwanda bakiyunga bityo nawe bikamuha gutuza.

Harakabaho ubwiyunge bwunga ari ubwo gutanya no gusambanya inzirakarengane.

Impuruza murwa Gasabo

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu/Human rights activist