KAGAME AMANYANGA NTAKIMUHIRA NASHAKA AHINDURE UMUVUNO KUKO ABANTU BOSE BARAMUMENYE

Yanditswe na Benito Kayihura

Gen Kagame kuva yatangira ibikorwa bye bya Politique yagiye ahirwa n’imipango ye hafi ya yose abikesheje guhenda ubwenge abo babaga bafatanyije cyangwa se nabo yabaga ahanganye nabo. yifashishije akarimi gasize umunyu, ubuhendabana n’amanyanga yashoboye kwigarurira imitima ya benshi mu batutsi bari imbere mu gihugu, abahutu batabonaga ibintu kimwe na Habyalimana ndetse nabasirikare b’abatutsi bari kumwe nawe ku rugamba nuko bamukorera akazi we atari kwikorera bituma afata igihugu abandi baje kumenya ko bari ibikoresho aruko Kagame ageze mu Rwanda.

Reka dufate nke mu ngero z’ukuntu Kagame yagiye akoresha amanyanga akanahenda ubwenge abantu

1. Kwica abaturage i Byumba agatwika imirambo hagati ya 1990-1993

2. Kwica abagongwe {Abatutsi) akabigereka kuri Perezida Habyalimana

3. Gusaba ihagarika ry’imirwano na Les fars iyo yabaga asumbirijwe kugirango abe atora akuka (1990-1993)

4. Kwica abasirikare bamurushaga gukundwa, kurwana na leadership skills

5. Kwica Perezida Habyalimana agahita anica abatutsi kw’ikubitiro ngo atinyure abahutu yarangiza byose akabyegeka ku bahutu we akigira umwere

6. Gucura amarangamuntu bagahindura amazina agahabwa abajya gushinja ibinyoma abantu Arusha

7. Gutera Congo yikinze inyuma ya Kabila utaragiraga n’umusirikare umwe

8. Kwica akanafunga abagize oppositions we akishyiriraho abazajya bamuherekeza mu matora

9. Kubeshya ko amoko atakibaho kandi abatutsi bihariye ubutegetsi n’ibyiza by’igihugu ku kigero cya 95% kandi aribo bake

10. Kwigwizaho umutungo w’igihugu wose yikinze inyuma y’amazina n’ama-campanies/societes y’abandi bantu

Ibi binyoma n’aya manyanga Kagame yagiye abirisha ahantu henshi bigakunda bitewe se ahari nuko bamwe mubo byakorerwagaho babaga bahishwe icyo Kagame agambiriye bityo bakamuha amaboko, ibitekerezo n’inkunga y’amafaranga bibwira ko nabo bazabigiramo inyungu nyuma baza kubona ko atariko bigenze bakababazwa nuko aho ibintu bigeze uruhare rwabo mu kubaka cyangwa kubeshya bimaze kubarenga kuburyo batagifite ubushobozi bwo kubihagarika cyangwa se ngo byibura babe banagabanya umuvuduko n’ubukana bwabyo ( Rwigara, Seth Sendashonga, Faustin Twagiramungu na benshi mu basirikare ba FPR) mbega bisanze mu mwanya nkuw’abafundi bubaka inzu bakoresha imbaraga n’igihe cyabo bakayirirwamo ndetse hakaba n’abayituramo iyo ikiri kubakwa ariko yamara kuzura beneyo bamaze kuyitaha ukaba utanatinyuka no gukomanga ku gipangu byibura ngo unasabe amazi yo kunywa.

Ku bantu bakurikiranye discours za Kabarebe akunze inshuro nyinshi kuvuga ko Les Fars batayitsinze kuko bayirushaga kurwana ahubwo kubera kuyirusha mu mutwe, nge siko mbibona , Inkotanyi zatsinze Les Fars ku bufatanye n’akagambane ka Mpatsibihugu, hari abavuga ko Habyalimana yakoze ikosa ubwo yemeraga gushyikirana n’inkotanyi akanazemerera 40% by’ubutegetsi, nibutse abasomyi ko Habyalimana yemeye gushyikirana no guha inkotanyi 40% yumva ahubwo ariwe uzihenze ubwenge kuko nyuma y’inzibacyuho y’imyaka 2 yari igiye kuba hari bube amatora we akumva inkotanyi zizayatsindwa kubera ukuntu zicaga abaturage b’abahutu maze zigasigarana nka 5%, icyo Habyala atamenye nuko inkotanyi zari zaramaze kera kuvugutira umuti icyo kibazo mu kureba uko zitajya mu matora nazo zari zizi ko zidashobora gutsinda.

kiriya gihe abantu benshi bari bagisinziriye bataramenya akaboko ka Mpatsibihugu mu gutobanga ubusugire bw’ibindi bihugu nuko bakoresha abapagasi babo mu nyungu zabo by’umwihariko mu kumenya uko Kagame arwana intambara nicyo akora kugirango agumane ubutegetsi cyangwa uko abigenza kugirango agumane aho yigaruriye, ibi rero nibyo byatumye yihererana Umuseminali Habyala, Ntaryamira na Ndadaye nuko bari bajenjetse maze ntibamenya ikibakubise. ikindi ariko cyanorohereje ubuzima Kagame mu kugera kubyo yifuza ni Genocide Tutsi agenda ashyira imbere byaba na ngombwa akanayikora kugirango impamvu zo kurwana no guteza akavuyo zumvikane

IBIHE BYARAHINDUTSE KAGAME NTIYABIMENYA

Ngo Kamenyero yenze nyina, Kagame nyuma yo kugarika ingogo mu Rwanda yabonye bidahagije ataguye ubwatsi ngo yongereho Congo, Uburundi na Tanzania (Uretse ko byari muri gahunda za FPR na mbere yuko itera u Rwanda) Kagame rero yibwiye ko igihe cyose azahora ahanganye n’abantu bintama bameze nka Habyala cyangwa Ndadaye nuko agerageje kuzana ya mitwe ye i Burundi ngo abatutsi bashize aba ahuye n’inyeshyamba Pierre Nkurunziza maze abacengezi be bari bari kwica abatutsi ngo byitirirwe Nkurunziza baba barabatoratoye barabamesa umwe ku wundi.Abonye ko byanze aba ahindukiranye Tanzania igohe naho ari kuhapanga ibisa nibyo baba bamutahuye kare ubundi aba akoze ku Banyarwanda (Tutsi) bari bimereye neza bafite amasambu yo guhingamo n’ibikingi byo kuragiramo amatungo yabo bibaviramo kwirukanwa imbokoboko baba baje kumva uko Nzaramba yo mu Rwanda imera, Congo ubu bisa naho ariho gusa agifite ubiryo bwo kuvogera nabwo kdi biterwa nuko Kabila afatanyije na Kagame guteza akavuyo muri Kivu zombi umwebagamije kugundira ubutegetsi yitwaje intambara undi agamije kwiba, kunaniza FDLR no kureba uko yakomeka Kivu zombi ku Rwanda.

Kagame yakomeje kumva ko ari Seigneur du Grand Lac/Umukiza w’ibiyaga bigari nkuko Jeune Afrique aha akayabo kumuvuga neza yabyandikaga maze mu minsi ishize akora ikosa rikomeye kurusha andi yose yaba yarakoze mu myaka amaze muri Politique ariryo gushotora Ubugande by’Umwihariko Mze President Museveni wakamiye Kagame akamugira icyo aricyo, Presient Museveni ubundi yagiye inshuro nyinshi yihanganira amakosa ya Kagame abifata nk’ibyoshye cyangwa se akumva ko ari bwa busazi bwe n’umujinya asanzwe amuziho yenda akumva bizashira ariko aho amariye kubona ko Kagame we akomeje nta by’imikino birimo Mze President Museveni yabonye igihe kigeze ngo agire icyo akora ikizavamo mukitege vuba aha.

Mu myaka ya za 90 itumanaho ryihuta kandi rigezweho, uburezi kuri benshi no kumenya ko intambara atari ingufu z’igisirikare n’intwaro ziremereye gusa bitsinda urugamba bitari byogeye, Kagame yasaruriye mu Kavuyo k’ubujiji bwa benshi maze ateka imitwe afata ubutegetsi, ubu turi mu kindi kinyejana aho guhana amakuru byihuta kdi abantu benshi barize abandi bagenda amahanga, abatarashoboye gukora byombi bakuye isomo kubyabaye kuri bagenzi babo kuburyo ubu buri muntu wese acanye ku maso, bose bamenye gucunga inshumdura zabo nta kujenjeka kuburyo ya mitwe Kagame yatekaga muri 90 igashya igahwana kugeza igihe ihinduka inombe ubu asigaye ayitogosa yaba itaraba n’akazuyazi bakaba bamuvumbuye bakayimwaruza shishi itabona bakayimuta mu aso akajya gushaka ahandi atera amashyiga naho bikaba uko agahora abunza akarago

Ibaze kuba ahora mu kirere woshye Kagoma cyangwa ikizu ngo arashaka inshuti ariko yatumiza inama ireba abanyafurika bose hakabura umuturanyi numwe uyizamo nyuma bagatanga impamvu yuko icyo banze atari inama ahubwo aho yabereye abandi yajya kubasura batanamutumiye bakanga kumukora mu ntoki, ibi bihita bikwereka ko bamenye Kagame kugeza no kuri wa mutwe kabohariwe w’ingabo ze zirwanisha amarozi, Kagame muri ya mayeri 100 yaje yigamba ku bahutu niba hari irisigaye atarakoresha igihe niki akatwereka ko ari indwanyi koko