KAGAME ATEGETSE ABANYARWANDA KUMUHA UBUHUNGIRO KU NGUFU ZA LETA NONE BARABUMUHAYE.

Dr Anastase Gasana

Kuva mu 1994, abanyarwanda benshi cyane bahunze igihugu cyabo kugeza n’uyu munsi bagihunga. Baba bahunga agafuni kajanjangura umutwe n’akandoyi gasatura agatuza bikoreshwa na FPR mu kwica abantu mu Rwanda, bakajya gusaba ubuhungiro mu bihugu by’amahanga hirya no hino kw’isi. Abandi basigaye mu Rwanda badafite uburyo bwo guhunga cyangwa badafite aho bahungira bahebeye urwaje, bahinduka impunzi mu mitima yabo, bahinduka impunzi mu gihugu cyababyaye.

Perezida Paul Kagame nawe, kubera ubwoba ahorana bwo gukurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga bitewe n’ibyaha ndengakamere by’intambara na jenoside hutu yakoze mu Rwanda no muri Congo DRC, ubu arashakisha aho ahungira ubutabera mpuzahanga bityo we na FPR ye bakaba barategetse abanyarwanda kumuha ubuhungiro muri perezidansi y’u Rwanda kugirango agumane ubudahangarwa bwayo ejo ataza aho afatwa nka kuriya General Karenzi Karake aherutse gufatwa.

Ririya kinamico ry’abaturage bajyana ibikarito byuzuye impapuro ku ngoro y’inteko ishingamategeko, n’abagize inteko ishingamategeko na Sena gutora 100% ko itegeko nshinga rihinduka Kagame akongera kwiyamamaza no gutorerwa ubuperezida, ni ubuhungiro Kagame ategeka abanyarwanda kumuha muri perezidansi y’u Rwanda kugirango abone uko ahunga ubutabera mpuzamahanga atinya ko bwazamuryoza amabi y’ubwicanyi bwa jenoside yakoze na nubu agikora bucece mu Rwanda.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’ubundi ryari risanzwe ritemera ririya tegeko nshinga rirho ubu kuko ryadozwe mu 2002 nk’ikote ryo kwambika Kagame n’ishyaka rye FPR. Mu mushinga wa ririya tegeko nshinga, ryateganyaga ko manda imwe izajya imara imyaka itanu. Nyuma nibwo Kagame yashyize muri Komisiyo ya ryo umuntu w’umugande, amutuma kuvugamo ko manda ikwiye kuba irindwi aho kuba itanu. Icyari kigamijwe na n’ubu kikigamijwe na Kagame na FPR ye akaba ari ugukumira no gufungira amayira umunyarwanda wundi uwo ari we wese n’ishyaka iryo ari ryo ryose bagira gahunda ya politiki yo kuba bayobora u Rwanda nabo.

Nta munyarwanda utazi ko Kagame mu 2017 atazaba amaze manda ebyiri gusa z’imyaka irindwi buri manda ahubwo ko azaba amaze manda zirenga eshatu ategeka u Rwanda kuva mu 1994(imyaka 23) kuko yategekeraga muri perezida Pasteur Bizimungu kuva 1994 kugera 2000. Mu by’ukuri rero, ibyo Kagame yategetse abanyarwanda n’inteko ishinga amategeko na Sena ni ukumuha manda ya kane bityo mu 2024 akazaba amaze imyaka 30 ategeka u Rwanda ubundi sakindi ikazaba ibyara ikindi, yaba agikeneye kwihisha ubutabera mpuzamahanga akazakomeza indi manda, bityo bityo.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramagana uburyo Perezidansi y’igihugu cyacu cy’u Rwanda ifashwe bugwate ikaba ihindutse ubuhungiro bwa Perezida Kagame mu kwihisha kwe no guhunga ubutabera mpuzamahanga ngo butamuryoza ubwicanyi ndengakamere n’ubwicanyi bwa jenoside hutu yakoze we n’ingabo ze FPR/APR hirya no hino ku misozi yo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rishoje ubu butumwa risaba abanyarwanda bose bari mu mashyaka , imitwe y’ingabo , n’amashyirahamwe bitavuga rumwe na Kagame na FPR ye guhagurukira gushyira hamwe no gukorera hamwe hagashyirwaho uburyo buhuriweho na opozisiyo yose bwo gutabara abanyarwanda, kubakura muri buriya bugwate, kubakura ku ngoyi y’agafuni n’akandoyi ka Kagame na FPR Inkotanyi, no kubakura mu buhungiro bose, ari abari imbere mu gihugu bari mu buhungiro mu mitima yabo, ari n’abari mu buhungiro bwo hanze, bose bose bagateranirizwa mu gihugu imbere; bityo u Rwanda igihugu cyacu twese kikaba mugongo mugari uheke abana bacyo bose nta n’umwe ushyizwe ku ruhande, ntawe ubundikiye ipfunwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk’uragiye inka ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo.

Bikorewe i Savannah Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 14/07/2015;

Dr Gasana Anastase, umuyobozi w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushunzwe ihuzabikorwa by’ishyaka.

Icyitonderwa: niba wifuza kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura igitekerezo, email yacu ni [email protected]naho telefoni yacu ni +1-919-818-6405