KAGAME ATI: IMPUNZI MWESE MURI ABAJENOSIDERI, KANDI TUZABAKURIKIRANA

Nkuko namwe mubyisomera muri iyo nkuru ku igihe.com, Kigali ikomeje kwerekana ko ntacyo itazakora kugira ngo agatsiko kayobowe na Kagame gashobore kuramuka. Ako gatsiko karishe kandi karacyica. Kishe Perezida Habyarimana na mugenzi we Ntaryamira n’abandi bari kumwe mu ndege yahanuwe ku mabwiriza ya Kagame.
Ibikorwa byako gatsiko byabaye imbarutso ya jenoside yahitanye abatutsi. Ako gatsiko kishe abahutu mu Rwanda no muri Congo. Ako gatsiko kishe Perezida Laurent Kabila wa Congo, na n’ubu kakica mu ntambara gahora gateza muri Congo. Ako gatsiko gakurikirana abanyarwanda mu mahanga kubicira yo. Ako gatsiko gafunga abaharanira uburenganzira bw’abanyarwanda ( abanyapolitike, abakorera itangazamakuru, ). Ejo bundi Mme Victoire Ingabire yakatiwe imyaka umunani ngo yaratinyutse ashaka kujya mw’ipiganwa kuba Perezida w’U Rwanda! Ubwo mu buroko ari kumwe n’abandi bazira ubusa nka Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi,. Hamaze igihe ako gatsiko gakora ibishobotse byose byo gucyura ku ngufu impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino mu bihugu bya Africa.

None agatsiko kati: yemwe mpunzi muri abajenosideri! Niba hari ugifite gushidikanya ko Kagame n’agatsiko ke bagamije kumarira abanyarwanda kw’icumu no ku ngoyi, ibi bibabere isomo. Niba hari abagiterera agati mu ryinyo bati ibyo hari abo bireba sitwe, wenda byabakangura.

Banyarwanda, banyarwandakazi, mwibuke umugani ngo Imfubyi zumvira mu rusaku. Nimuhaguruke dufatanye, dukoreshe imbaraga zacu zose twirwaneho. Bitari ibyo bazadutwara uruhongohongo mu mapingo nk’abanyabyaha bose. Ubutunzi n’ibiturangaza, bitubuza kureba imbere, icyo gihe tuzabisiga inyuma biribwe n’abandi. Abafite ubwoba bwo gukora ngo Kigali itabimenya baribeshya. Ibi byo gushyira ku malisti impunzi zose n’iterabwoba. Ubwoba ni ntwaro ya kirimbuzi Kigali ikoresha ngo abanyarwanda bagume mu bucakara.

Reka twese twiyemeze kurwanya ako gatsiko kugeza igihe kazaviraho, u Rwanda twese tukarugiramo umudendezo, tukangana imbere y’amategeko, rukayoborwa na institutions aho gutegekwa nabi n’umugabo n’umugore we n’agatsiko bishakiye, duharanira demokarasi n’amajyambere asaranganyijwe kandi arambye.

Abo bose Kigali yashyize kuri listi tuzabaharanira. Dutangiye dushyiraho TWIRWANEHO FUND. Umunyarwanda wese wifuriza ibyiza abandi banyarwanda, kandi nawe ubwe yitenganyiriza ibihe ukuboko kwa Kagame kuzaba kumusatiriye, nagire icyo ateganyiriza iyo fund buri kwezi.

Uzasanga ari kuriyo list azabibitumenyeshe kuri [email protected]. Mu minsi ya vuba tuzabamenyesha umuyoboro wa telefoni mwahamagara 24/7, na fax.

Mwihangane, mwigira ubwoba, tuzatsinda! Umwanzi agacukurira umwobo, Imana igushakira icyanzu.

Theogene Rudasingwa

2 COMMENTS

  1. icyo bifuza nuko abanyarwanda baguma mumacakubiri kugirango ako gatsiko gakomeze kayobore nyamara ubwoko bwose waba urimo abantu bakwiye gushishoza bakamenya icyatuma babana mu mahoro kuruta gufana buhumyi

Comments are closed.