Kagame azishyura

Yanditswe na Emmelyne MUNANAYIRE

Muri ino minsi rya jambo umutekano Kagame yajyaga yitwaza ubu ryaburiwe irengero kuko nta na hamwe ukirangwa mu Rwanda kandi mu nzego hafi ya zose z’ubuzima.

Kubura amafunguro mu miryango myinshi ni impamvu ya mbere na mbere ituma tuvugako mu Rwanda nta mutekano ukiharangwa. Burya iyo abantu batarya ngo bashire inzara, n’iyo abantu bahora bahangayitse batazi niba bazabona icyo bateka ku munsi ukurikiyeho, rwose nta mutekano uba uhari.

Abanyarwanda benshi kandi bahangayikishijwe no kwamburwa uburenganzira ku masambu gakondo basigirwa n’imiryango yabo. Nta bwigenge ku mutungo bwite bukibaho. Hariho imisoro ku masambu ibereyeho gusa gukenesha abantu no kubatesha umutwe.

Ntitwakwibagirwa kandi abantu usanga bakomeje kugenda banyagwa imitungo yabo cyangwa abo agatsiko kamenesha bagahuga ngo gakunde kigarurire ibyabo ; gusa hari n’abafungwa ndetse abandi bakicwa kubera ibyabo bavunikiye.

Abantu benshi bararira kubera kubura amahoro iwabo kubera amazimwe n’amatiku aturuka mu buyobozi bukoresha abantu bose mu kuneka bene wabo aho abana badatinya kwandagaza ababyeyi babo n’abavandimwe ntibatinye guhemukira abo bava inda imwe.

Hirya y’ibyo byo mu miryango umutekano w’abaturage benshi uhungabanywa kandi n’abakagombye kuwurinda. Tuzi ukuntu abantu birirwa bakubitwa, barandurirwa imyaka ubundi bagasenyerwa ndetse no kubarasa rugeretse kandi barengana gusa kuburyo ubucamanza butirirwa bunabitindaho.

Hari umutekano muke mu burezi. Amashuli menshi yarafunzwe babuza abana kujya kwiga none nibikomeza hari n’abarimu benshi bashobora kuhaburira akazi bakazasanga ibibazo byabarenze.

Ibibazo byose biri mu Rwanda ntawundi ugomba kubibazwa, Kagame niwe nyirabayazana wabyo, agomba kubibazwa akishyura.

-Ari ibibazo byo mu ngo, Kagame agomba kubibazwa akishyura.

-Ari ibibazo by’inzara, Kagame agomba kubibazwa akishyura.

-Ari ibibazo byo mu burezi, Kagame agomba kubibazwa akishyura.

-Abantu baburirwa irengero, Kagame agomba kubibazwa akishyura.

-Abantu batemagurwa, Kagame agomba kubibazwa akishyura.

-Abantu barasaswa ku manywa y’ ihangu, Kagame agomba kubibazwa akishyura.

-Imitungo ya rubanda itezwa cyamunara, Kagame agomba kubibazwa akishyura.

-Abafungirwa amaherere, Kagame agomba kubibazwa akishyura.

-Iyicwa ry’ abantu rya hato na hato, Kagame agomba kubibazwa akishyura.

Kandi amakuru yumvikana ku by’u Rwanda atubwirako mu Rwanda hari intambara kubera ko Kagame yanze kumva ngo yemere kuganira n’abo batavugarumwe ; igitugu cye rero n’ubugome bwe bigiye kudusubiza mu ntambara. Na bwo Kagame agomba kubibazwa akishyura, kuko guhora dutwerera amahanga ibikorwa byacu bibi ngo:” hari abadufashije, hari abadushutse”, amenyeko ibyo arimo gukora byose azabibazwa we n’ agatsiko ke ka FPR.