Kagame i Oslo muri Norvège: Uwububa abonwa n’uhagaze!

    Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Perezida Kagame azaba ari mu mujyi wa Oslo muri Norvège kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Nyakanga 2015. Perezida Kagame azaba yitabiriye inama rusange ku bijyanye n’uruhare rw’uburezi mu majyambere (Oslo summit on education for development) izaba hagati y’itariki ya 6 na 7 Nyakanga 2015 i Oslo muri Radisson Blu Plaza Hotel.

    Amakuru The Rwandan yabashije kubona n’uko uretse inama rusange, Perezida Kagame azaba ari mu cyumba kitwa “Sonja Henie”, kiri mu igorofa ya kabiri ya Radisson Blu Plaza Hotel i Oslo hagati ya saa tatu na 40 na saa yine na 45 aho azaba aganira n’abandi batumirwa mu ishoramari mu by’uburezi.

    Iyi nama ishobora kwitabirwa n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Bwana Ban Ki-Moon, abakuru ba za Leta n’abaministre baturutse mu bihugu 40, abakuru b’imiryango mpuzamahanga… ikaba yarateguwe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Norvège ku bufatanye n’umuryango w’abibumbye ONU.

    Uru rugendo rwateguwe mu buryo bw’ibanga rikomeye nk’uko Perezida Kagame amaze kubigira akamenyero kubera gutinya abigaragambya bamwamagana, ariko uko gutinya abigaragambya ntabwo byashize kuko n’ubwo byitwa ngo ni ibanga mu minsi mike ishize abakozi b’Ambassade y’u Rwanda i Stockholm muri Suède bari bamaze iminsi basirisimba mu mujyi wa Oslo, ndetse ku munsi wo ku wa gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2015, intore zahawe imyenda n’amabendera zinakoreshwa imyitozo yo kwigaragambya ngo zizahangane n’abashobora kwigaragambya bamagana urugendo rwa Perezida Kagame.

    Ku ruhande rw’abayobozi ba Norvège bo abatuye Norvège bakomoka mu Rwanda bakimara kumenya aya makuru bagejeje impungenge zabo ku gipolisi cyaho kuko bizwi ko aho Perezida Kagame agiye akenshi abamuherekeje batagenzwa na kamwe, ndetse igipolisi cyashyikirijwe urutonde rw’abantu bashobora kuba bashakishwa mu rwego mpuzamahanga bashobora kwitwaza urwo rugendo ngo binjire mu gihugu cya Norvège. Igipolisi cyijeje abo baturage bakomoka mu Rwanda ko umutekano ucunzwe neza ko baba ari abaherekeje Perezida Kagame, baba ari abakomoka mu Rwanda bamushyigikiye bose ngo polisi izakora uko ishoboye ibahozeho ijisho, ngo ntabwo polisi izihanganira uwari we wese uzashaka kwitazwa urwo rugendo ngo agire uwo ahohotera cyangwa ngo ateze umutekano muke. Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka nazo biravugwa ko zabonye amakuru ku bantu bamwe na bamwe bashobora kwitabira imyigaragambyo yo gushyigikira Perezida Kagame kandi baratse ubuhungiro bavuga ko ari we bahunze kandi bakanabuhabwa.

    Ku bijyanye n’inama nyiri zina, kuba Perezida Kagame atumirwa mu nama nk’izi ndetse akagirwa n’ikitegererezo mu guteza imbere uburezi n’uburenganzira bw’umutegarugori bitera benshi kwibaza niba abategura izi nama babona amakuru atabogamye y’ibibera mu Rwanda cyangwa bagendera kuri za raporo zuzuye itekinika zikorwa na Leta y’i Kigali n’abayishyigikiye.

    Nta kuntu byumvikana ukuntu Perezida Kagame yashyirwa imbere ngo yateje imbere uburezi mu gihe bizwi ko mu Rwanda abana bamwe bakomoka mu bwoko bw’abatutsi biga barihirwa bagahabwa n’ibikoresho byose mu gihe abandi bo mu bwoko bw’abahutu birihira ndetse na za Bourse bahabwaga na Leta zigahagarikwa abadashoboye kubona aho bapfunda imitwe bakareka ishuri  kandi nabo ari imfubyi cyangwa nta bushobozi bafite nabo bagombye gufashwa.

    Ikindi n’ireme ry’uburezi ryazahaye ku buryo umuntu mu Rwanda asigaye arangiza amashuri yisumbuye nta rurimi na rumwe azi kuvuga neza ndetse hari n’abarangiza Kaminuza batazi no kwandika ibarwa isaba akazi.

    Uburezi bwabaye ubucuruzi ku buryo amashuri ashingwa umusubizo nta burezi atanga ahubwo hagamijwe kwinjiza ifaranga bityo ibiciro byo kwiga bikajya hejuru hakiga bake bishoboye nabo bagahabwa impapuro z’umutsindo ntacyo bazi kuko ari nk’aho baba baziguze, muri iki gihe mu Rwanda ntawe ujya utsindwa mu ishuri.

    Ntabwo wavuga iterambere ry’uburezi ngo wirengagize imibereho y’abarezi, mu Rwanda abarimu nibo bantu bahembwa umushahara muto kurusha abandi ni ukuvuga ko umwarimu wo mu Rwanda ahembwa amafaranga atagera ku madolari y’Amerika 50!

    Ibijyanye n’ubwinshi bw’abategarugori mu nteko ishinga mategeko no mu myanya y’ubuyobozi ni nk’agakingirizo ko kujijisha amahanga kuko n’ubundi abo bagore bose abenshi ntibatorwa bagenwa mu myanya barimo n’ubutegetsi ndetse hafi ya bose bakomoka mu ishyaka FPR riri ku butegetsi abandi bakomoka mu dushyaka tugaragiye FPR, muri make nta kindi bakora uretse gusigasira imbehe zabo ngo zitubama basubiramo intero itewe na Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR.

    Ugushyira abagore benshi mu buyobozi ni indi turufu ya Perezida Kagame yazanye kuko azi neza ko mu muco nyarwanda nta mugore upfa kuvuguruza umugabo, Perezida Kagame nawe yahisemo gushyira abagore benshi mu buyobozi kuko azi ko batazamuhangara cyangwa ngo bamuvuguruze nk’uko abagabo babikora. Uyu muvuno watumye amahanga ndetse n’abaharanira uburenganzira bw’abagore bagwa mu mutego bibwira ko u Rwanda rwakoze ibitangaza!

    Nta na rimwe turumva abo bategarugori buzuye mu nteko bahagurutse ngo baharanire uburenganzira bwa bagenzi babo bahohoterwa n’ubutegetsi nka Madame Victoire Ingabire wajugunywe mu buroko nyuma yo guhimbirwa ibyaha mu rubanza rw’ikinamico azira gusa gusaba ko mu Rwanda habaho ubutegetsi bugendera kuri Demokarasi buha abaturage bose amahirwe angana ndetse n’abanyarwanda bose bishwe bakibukwa nta vangura rishingiye kuwabishe.

    Umunyarwandakazi ubu arateshwa amashuri ye cyangwa akazi kamutunze we n’umuryango we akirizwa mu myigaragambyo ayijyanywemo ku ngufu ndetse hakarenzwaho no kumwaka imisanzu ya hato na hato mu by’ukuri umuntu atamenya icyo igamije dore ko buri gihe iyo hagize ikiba giturutse ku makosa y’ubutegetsi buriho umunyarwanda niwe ubyishyura. Urugero natanga ni ikigega Agaciro cyashyizweho kuko Leta y’u Rwanda yari yambuwe imfashanyo kubera gushyigikira umutwe wa M23, amafaranga yatanzwe ku ngufu muri icyo kigega n’ubu abanyarwanda ntabwo bazi ibyayo, bidateye kabiri Lt Gen Karenzi Karake afashwe kubera ibyaha by’ubwicanyi aregwa ubu abanyarwanda barimo kwishyuzwa ku ngufu amafaranga y’ingwate angana na Miliyoni y’amafaranga akoreshwa mu Bwongeraza yatanzwe ngo arekurwe hitwajwe ikigega kitwa Ishema ryacu.

    Ubu abanyarwanda barahatitwa guhindura itegeko nshinga ngo Perezida Kagame ategeke ubuziraherezo aho abayobozi b’inzego zose bashyira igitutu ku baturage ngo bemeze ko bashaka ko itegeko nshinga rihinduka badasize abatazi gusoma no kwandika ndetse n’abafunze! Igitangaje n’uko umubare uvugwa w’abanditse ngo basaba ko Perezida Kagame yakomeza gutegeka hagahindurwa itegeko nshinga baruta umubare w’abanyarwanda bazi gusoma no kwandika mu gihe abayobozi badatinya kwita abaturage badashaka ko itegeko nshinga rihinduka abanzi b’igihugu cyangwa ibigarasha!

    Marc Matabaro

    05.07.2015

    Email: [email protected]