Kagame ka Rutagambwa, gira ubupfura kira ubupfu!

Thomas Sankara Habyarimana

Kagame, Kagame, Kagame,

Hari icyo nzindukiye kukwibutsa, uwo Rwigema mwene Munyarubuga afite umugore n’abana batoya, ni umugabo nkawe. Yarwaniye uRwanda kukurusha kuko we yirirwaga arasana yaritanze, si nkawe wari umeze nk’impyisi igenda yomboka izenguruka mu mayezi ishaka aho intare n’ingwe byaciye bihiga, kandi iyo ibigezeho byirira umuhigo wabyo, impyisi ntigira umutima irabyirukana. Atari uko ibirusha imbaraga ahubwo ari uko byanga kuribwa n’impyisi ngo bigendane ibisare kdi byashobora no kwihigira ibindi.

Kagame uri ikigoryi! Ubwo uziko kwimana Rwigema ari wowe uri kwihima? Rwigema ni umutabazi, yitanze akiva mu nda ya nyina, ndetse nawe ubwawe arakwitangira, nubwo warimbaguye abanya Kibuye ukagirango ni umukino uzahoraho. Ukica Assiel Kabera, Ukica Pinah Kabenga, ukica Rwigara Assinapol, Ukica Docteur Munyandamutsa, ukica senior officer Mico, ukica Bayingana Victory, Ukica abasirikari, ukica n’abarokotse. Ukica abo nibuka n’abo ntamenye. Rwigema we, arakuzutaguza kdi amaherezo uzisama wasandaye wa ngegera we! Ugatinyuka ugasohokana n’iriya ndaya yawe mukajya imbere y’imbaga za camera zikaba filma, uzi neza ko Rwigema wamutesheje umudamu we kugirango umugire umupfakazi, abana be babe imfubyi??????!!!

Erega shahu kenyera kigabo, urugamba rwaratangiye, kdi nutava kwizima ntuzaruzimya utarazima. Ejobundi nabajije intore nti: Uzi amoko angahe y’intambara? Yabuze icyo ansubiza! Wowe uzi amoko angahe y’intambara wumva warwana ukaguma kubutetsi?
Reka nkumenere ibanga, ugiye kumera nk’igikoba kikururiraho amakara. Intambara witeguye sizo uzarwana, ingabo watoje ntacyo zizakumarira, intwaro warunze zizagwa umugese, kuko njye ntazakurwanya urugamba nk’urwo witeze wa munyantege nke we w’umutindi!

Ndashaka Rwigema si amabanga, murekure asubire mu be, uRwanda si urwa so na nyoko, si akarima kawe, ni urwacu twese nta n’umwe ururusha ho undi uruhare. Abanyarwanda bagomba gukira akarengane ubagirira, bagakira ubwicanyi n’uburozi bwawe. Bagomba gukira agahato wabahase iyi myaka yose, bagomba kuba mu gihugu cyabo bareshya: umuhutu, umutwa, n’umututsi. Umunyiginya, umwega, umucyaba,umusindi n’indi miryango. Umukiga n’umunyenduga, umunyaGisaka n’Ubufundu cg Ubunyambiriri, uBwishaza n’uBushi. Bagasangira bisanzuye bakavugana nk’abavukana nta busumbane bubarimo.

Bagomba kubona ibyo wabimye wa kigoryi we Kirirwa kizerera mu kirere nk’inyoni abanyarwanda bicwa no kubura ikibatunga, abandi wirirwa ubigisha kuroga bene wabo, udufuni, kuniga n’ubundi bugizi bwa nabi wazanye mu Rwanda!

Gisa Rwigyema yabaye intangiriro yo kwibohora ubusumbane, aba n’intwari y’uRwanda, naho Rwigema rwa Munyarubuga abaye intangiriro yo kwibohora akarengane kawe watsikamije Abanyarwanda. Ariko upfa iki na ba Rwigema? Uwo Rwigema mwene Munyarubuga, Umunyakarama yajyaga yirirwa akubitwa inshyi n’ibicucu nkawe byamuhoraga ko yitwa ko. Wasanga ari cyo nawe umuhora. Ni nacyo cyaduteye gutabara igitaraganya kubwo kwinubira ako karengane, none ko nawe urengeje urugero!
Tugukorere iki?

Uko umutindana ni ko umubabaza kdi uzabyishyura, isi ntisakaye. Uko umutindana ni ko utebutsa kurimbuka kwawe, ibyo nta kabuza. Wabura ubwenge wabura ubwenge! Bizimungu yarakubwiye ati sinakorana n’abantu batubahiriza amategeko, asezera ku buperezida, uramufunga. None wibwira ko Abanyarwanda tutabona ko gushimuta umuntu, ukamumarana ukwezi n’igice, nta rukiko wamujyanyemo nta n’uzi aho wamuhishe, ari byo byubahirije amategeko?

Kagame, Kagame, koko uranze ubaye umusazi utagirwa inama??? Iki ni igihugu, si indiri y’amabandi, kirimo abakene n’abakire, kirimo abanyabyaha n’abakiranutsi, kirimo abarebare n’abagufi, kirimo inzobe n’urukara ndetse nabera na ba nyamweru. Bose bagomba kureshya no kugengwa n’amategeko mu bwisanzure. Nta wo kwicwa no gutotezwa urimo.

Icyo wari ukizi? Ese ubwo uziko n’abagushuka bagukomera amashyi uko uvuze ubusa, baba bigura, bagera iwabo bakajya mu kiriyo? Erega shahu abagabo barasumbana, ntabwo bose bahangara kukubwiza ukuri waramaze kubaboha, ariko bazabohorwa n’abakurusha amaboko wa musazi we! Nyuma nabo bibohore kdi bazaba babohotse!

Gira ubupfura kira ubupfu!

H.T. Sankara