Kagame kuri 14/10/14 yanyibukije Kayibanda kuya 01/07/73

Taliki 14/10/14 nibwo prezida Paul Kagame yayoboye umuhango wo kurahiza umuyobozi mushya w’urwego rw’igihugu rwa Senat, bwana Bernard Makuza.

Abakurikiranye ijambo rya Kagame mur’uwo muhango, sinzi niba barabonye ukuntu yari ameze, umuntu abona atari wa mugabo w’urubavu ruto ariko isi yose izi aratako kandi agatangazako ntacyo yishisha kandi ko azarasa umwanzi we uwariwe wese, aho yaba ari hose, n’igihe icyaricyo cyose, ndetse no ku manywa y’ihangu.

Ubwoba yerekanye mur’icyo kiganiro bwagaragajeko hari ikintu gikomeye cyahindutse m’ubudahangarwa bw’imitegekereye. Akaba ariyo mpamvu mvugako yanyibukije iminsi ya nyuma y’ubutegetsi bwa prezida Gregori Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva muri 62 kugera muri 73.

Mu bibuka amateka y’ubutegetsi bwa prezida Gregori Kayibanda, ikintu cyabaye tariki ya 01/07/73 kuri Stade i Nyamirambo nicyo nshaka ku garukaho. Wari umunsi w’isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu yibukwaga buri tariki ya 01 Nyakanga ya buri mwaka.

Nari umuhungu w’umusore ukibyiruka, aho iminsi mikuru y’igihugu yaberaga muri Kigali sinahatangarwa, njyanywe no kumva amagambo y’abategetsi arahavugirwa, ibirori ndetse n’akarasisi k’abasirikari iyo kabaga gateganyijwe.

Kuya 01/07/73 ijambo rya prezida Gregori Kayibanda yarivuze ibirori bihumuje, nuko hasigaye igihe gitoya ngo arirangize ibyuma ndangurura majwi biramurogoya cyane, biramurakaza abwira nabi abakozi ba radiyo Rwanda baraho baribashinzwe gutuma bigenda neza.

Nyuma nibwo twaje kuzumvako ibyo byuma ndagurura majwi bitarogoye prezida Kayibanda ku bwabyo gusa, ahubwo ko uko gutuma bimurogoya mw’ijambo rye byari byakozwe k’ubushake bw’abantu bashakaga kumusabota. Kugeza uyu munsi ariko sinahamya nsimbitse ko uku ariko ukuri nyakuri kur’ibi, icyo nakwemeza nta shiti nuko niyumviye ubwanjye prezida atonganya mu ruhame abari bashinzwe ako kazi.

Abibuka umwuka wa politiki wariho icyo gihe, uko amateka yaje kubidutangariza, ubutegetsi bwa Gregori Kayibanda bwari bufite ibibazo bikomeye bwari buhanganye nabyo, byarimo ironda karere hiyongereyeho n’ikibazo ry’umutekano muke wari mu gihugu nyuma y’itotezwa ry’abatutsi ryari ryaratewe na genocide abatutsi bategekaga i Burundi bari barakoreye abahutu mur’icyo gihugu muri 72 – nkuko amateka abyerekana, ibibazo mu Rwanda cyangwa i Burundi bigira ingaruka buri gihe mu kindi gihugu.

Cyane cyane ibyo bibazo byombi bitari byarabonewe umuti uboneye, byari byarateye ikizere gike mu butegetsi bwa prezida Gregori Kayibanda, ku buryo hagombaga kuba hari abaharaniraga ko buhinduka. Ririya sabota ry’ijambo rye ku munsi w’iriya sabukuru rero rikaba ryashyirwa mur’urwo rwego. Nanone nkuko amateka abitwibutsa, kuya 05/07/73 Juvenali Habyarimana yakoze coup d’etat akuraho ubutegetsi bwa Gregori Kayibanda.

Nkuko Gregori Kayibanda igihe cyageze inzego z’ubutegetsi zigasa nizamuciye mu ryera mur’ikiriya gihe, na Paul Kagame mur’uriya muhango, ubwoba yerekanye bwagaragajeko nawe asa nutagishobora kugira urwego rw’ubutegetsi yashobora kwizera rwa murwanaho ijana kw’ijana ibintu bimukomeranye. Yerekanyeko ari wenyine, ndetse n’abari basanzwe bamukomera amashyi n’igihe yabaga avuze ibitayakwiye nabo ntibabonetse hariya.

Tubitege amaso arinako ariko abantu bitegura impinduka. Nidufashe igihugu cyacu twegera abandi mu kugishakira ibisubizo biboneye by’ibibazo by’ingutu kirimo. Abarigutekereza ni benshi n’abagerageza kugira ibyo bakora ntibabuze. Nitubisunge, dutange umuganda wacu kugirango u Rwanda rudakomeza kugana inzira y’imiborogo turebera.

Ambrose_Nzeyimana

Ambrose Nzeyimana