Kagame na FPR: intangiriro y’iherezo?

Perezida Kagame akomeje kunangira ari nako agenda aganisha u Rwanda mu manga rushobora kwituramo igihe icyo aricyo cyose

Mu kinyarwanda baca umugani bati: ”nyiri ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa.” Perezida Kagame kubera kwitwaza Genocide nawe yagizemo uruhare yari yarihaye ubudahangarwa mbese yarigize nk’umwana wa bajeyi imbere y’amahanga. Ariko kubera kumenyera nabi nka wa wundi wakoreye nyina ibidakorwa, yageze aho yibagirwa ikimuhatse si ukwihenura ahera kuri Museveni iyo za Kisangani ndetse atangira no guha imfashanyo ba Cyiza Besigye n’abandi barwanya Museveni none yari ageze ku banyamerika.

Abantu bakurikira amakuru yo muri Leta y’Amerika hafi bemeza ko impamvu nyamukuru yakururiye Perezida Kagame aka kaga ko guhagarikirwa imfashanyo ari amagambo arimo ubwishongozi bwinshi yavugiye i Nyakinama, ubwo hatahagwa ishuri ry’abasirikare bakuru.

Yibagiwe ko hari abanyamerika n’abongereza bamufasha gutoza ingabo ze s’ukwivamo yimarayo atangira gushinja amahanga ngo aho gufata Ntaganda ahubwo abo bene madamu nibo bagomba kuzajyanwa mu rukiko.  Abanyamerika bari bashatse kumukingira ikibaba ngo raporo y’impuguke za ONU imurega gufasha M23 idatangazwa vuba ndetse Abanyamerika bamubabariye bamuhagarikira udufaranga duke mu rwego rwo kwiyerurutsa, yahise ababwira ati:“Comeon! What is $200,000? It’s nothing,”  byo ntacyo ayo madolari avuze kuri Kagame kuko iyo agiye mu ngendo, ari ayo igihugu kimuha ku ndege ze aba yagenzemo, ari amahoteri araramo, ari za ruswa aha abantu batandukanye n’ibindi ntaho bihuriye n’ariya abanyamerika bahagaritse, ndetse ngo niyo atanga buri mwaka mu gutwerera mu gikombe cya CECAFA cy’umupira w’amaguru kitwa Kagame Cup.

Iryo jambo ryarimo agasuzuguro n’ubwishongozi ku buryo ryababaje abanyamerika ndetse hari benshi batangiye kuvuga ko Abanyamerika baba bagiye kurekura Kagame ndetse bamwe mu banyamerika batangira kumucira amarenga  ubwo uwitwa Stephen Rapp yabwiye ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza ko Perezida Kagame na bagenzi be nibatitonda bazaba aka Charles Taylor.

Ariko amahanga yandi yabonye umugaragu yasuzuguye shebuja nabo bati reka tumwereke, abanyamerika bakomakomaga barinumira. Nibwo u Buhorandi, u Bwongereza, u Budage, n’ibihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi bifashe gahunda yo kuba biretse guha imfashanyo u Rwanda.

Iki kibazo cyo guhagarikira inkunga u Rwanda gishobora kugira ingaruka nyinshi cyane mu gihe ubukene bunuma mu Rwanda  hari uduce abantu bicwa n’inzara ndetse umuntu atibagiwe n’imishahara kuri bamwe itajyanye n’ibiciro biri ku masoko.

Abantu benshi bibaza uko FPR isa nk’aho yafasheho ingwate abanyarwanda izabigenza kuko muri iyi minsi hasohotse imishahara y’abayobozi ba politiki bari bamaze kwikatira umugabane nk’uw’intare batitaye ku bandi banyarwanda bari mu bukene.

Leta y’u Rwanda yagerageje kujijisha no kuburana urwa ndanze ariko itabuze kuvangamo ubwishongozi isanganywe ndetse yanasohoye inyandiko ngo inyomoza iriya raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye.

U Bufaransa busanzwe butajya imbizi n’u Rwanda, mu ijwi rya Ministre wabwo ushinzwe ururimi rw’igifaransa Yamina Benguigui wari mu ruzinduko i Kinshasa, bwahise rutangaza ko bugiye gusaba inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi ko yakwamagana inyeshyamba za M23 ndetse n’abazishyigikiye ni ukuvuga u Rwanda wenda na Uganda kuko hari amakuru atangiye kuvugwa ko hari ingabo za Uganda ku ruhande rwa M23.

Uwavuga ko umwanya u Rwanda rwaharaniraga kubona mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi bizarugora kuwubona ntabwo yaba yibeshye cyane.

Nyuma y’ibi biragaragara ko nihatagira igihinduka u Rwanda na M23 rugakomeza gushyira ingufu nyinshi ku rugamba kugira ngo hazabe imishyikirano hari ahantu hanini bafite bishobora kuganisha ku ifatirwa ry’ibihano n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi nk’uko u Bufaransa burimo kubisaba.

Ku rundi ruhande Hillary Clinton, umunyamabanga wa Leta muri Amerika akaba n’umugore wa Bill Clinton uherutse mu ruzinduko mu karere yitezwe i Kampala aho azajya kuvugana na Museveni. Ese azaba agiye kumutuma kuri Kagame cyangwa azaba agiye kurebera hamwe ikibazo na Museveni dore ko nawe atangiye gushyirwa mu majwi mu gufasha M23?

Umwanzuro

Ikigaragara n’uko n’ubwo Leta y’u Rwanda yashobora gutera ibipindi ariya amahanga akongera akayiha ziriya mfashanyo, twinjiye mu bihe bishya Paul Kagame na FPR batazongera kwitwara bajeyi cyangwa ngo abazungu babibeshyeho babagire ikitegererezo.

Icyo nasaba abanyapolitiki ba Opposition n’abandi bashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda n’uko bagerageza gushyira igitutu ku mahanga ku buryo n’iyo Leta y’u Rwanda yasubizwa ziriya mfashanyo amahanga yakwemera kuzitanga ari uko Leta ya Kagame yemeye gufungura urubuga rwa politiki no kugendera kuri demokarasi, gufungura abanyapolitiki ndetse n’abandi bose bafunze barengana, ndetse Leta ya Kagame igasabwa kugirana ibiganiro bitaziguye n’abanyarwanda batavuga rumwe na FPR.

Ni ukuvuga ko bagiye kuba nk’abandi aho igikomye cyose kizajya kibasigamo imvune kuko amahanga yose asa nk’aho yarambiwe agasuzuguro n’ubwishongozi bwa Kagame na Leta ye. Ntibibatangaze rero nihatangira kuboneka n’amaraporo ndetse n’inyandiko n’ibimenyetso bishinja FPR ubwicanyi ngo byari byaraburiwe irengero mu biro bitandukanye by’imiryango mpuzamahanga.

Abari hafi ya Kagame nabo bashatse bakwitonda kuko uko tumuzi ubu afite umujinya w’umuranduranzuzi, ubu ni nk’imbogo yakomeretse. Hababaje Mushikiwacu gusa ugiye kuzasarazwa no gucurangira abahetsi asubiramo ibinyoma byabaye nka za ndirimbo zahararutswe.

Ikibazo cy’ingenzi umuntu yakwibaza n’iki: Ese ibihe turimo ni intangiriro y’iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwa Kagame na FPR ye?

Epimaque Ntacyicumutindi

12 COMMENTS

  1. Narakubwiye intumva irira k’umuziro, igihugu kitagira mukuru se uragira kiyoborwe gite? N’igihugu cy’abana, ni hehe wigeze ubona abana b’abangavu n’insoresore ziba intumwa za rubanda? Nihehe wumvise umwana utaranageza 30 ans acunaguza abagabo basheshe akanguhe ( Depute Kaboneka,…) ibi byo kutubaha umuryango bituma systeme politiki yangirika, abagore batigeze batorwa kugira igitugu cyo gufatirwa ibyemezo gihabwe intebe! Umwana icyo umutegetse nicyo akora, nta gushishoza none batwiciye igihugu rwose! Wari wumva hari ubwumvikane buke mu nteko cyangwa mu nama y’aba ministri? Oya, ni bandiyobwana! Aratukana bagaseka bagakoma no mu mashyi, yakwipfuna bati asante afande! Sawa bonne appetit

    • wasanga yenda hari igihe amahanga azashyira akabona reellement uko tubayeho mu gihugu cyacu!Komera Karegeya we!!

  2. Muraho!maze gusoma iyi nkuru mwanditse ifite umutwe ugira uti: Kagame na FPR intangiriro y’iherezo. byanteye kwibaza Ese guhagarikwa kwinkunga za mahanga kurwanda nkigihugu cyanyu niko nibaza byabungura iki? ese mwanga kagame na FPR mugakunda abanyarwanda? Ese izo mfashanyo kuri mwe mwumva arizo ubuzima bwigihugu bwashingiraho? Bavandimwe nshuti rero mushobora kuba muvuga ibyo mwumva ku rwanda cyangwa se mujijisha icyo mbabwiye cyo nuko abanyarwanda bakunze igihugu cyabo bigishijwe kwihesha agaciro bigishwa gukora ubu niyo izo mfashanyo zahagarara ubuzima bwakomeza, kandi mbabwire amahanga azajya abona ko yibeshye igihe kizagera batugarukire bifuze ubucuci nigihugu cyacu ariko benshi ntibizaborohera bitewe nipfunwe ryinshi rizaba ribuzuyemo.Igihugu cyacu gifite imigisha myinshi kandi kizabera isi icyitegererezo imana ibafashije namwe mukazaba mukiriho muzabyibonera n’amaso yanyu.ikindi mugomba kumenya nuko Ibyo muvuga kuri presidend w’u rwanda n’ishyaka FPR ni Imana yabishatse ko biba kunyungu zabanyarwanda bose! Imana ikomeze kubarinda inarushaho kubahishurira. Ibindi mubitege amaso. ntabwo ndi umuhanuzi kandi ntabwo ngiye kubabwira ko nabonekewe naba mbabeshye!AMAHORO!

  3. Ngaruye we ure nk’umwana utazi ibintu niba utigiza nkana, kuko iby’uvuga ntashingiro rya gi Kristo cg Rya Politique,
    naho rata ba patriote (ariko atari Front P.R), barwanashyaka,
    ibya Kagame na systeme ye y’abicanyi birabayobeye, reka opposition dufatireho, dushyire igitutu ku mahanga dushyigikire kandi dufatanye n’abanyecongo maze twikize UMWICANYI, ubwo abafransa babishyize mu kanama gashinzwe umutekano ndabizi iyo babonye urwaho ntibatinda, kuko bakoze presision bavuga ( condamner M23 et ses allies).
    sawa dukomereze aho.
    Agasuzuguro, n’ubwishongozi bw’abidishyi ba Kagome ndarebana nabo.

  4. Amakuru mashya muri CHUK

    Amakuru aturuka ahantu hizewe aravugako nyuma yaho hasohokeye iteka rya Minisitiri w’intebe rizamura imishahara y’abakozi ba Leta, abakozi bashimye ariko batazi udutendo babikiwe. Nyuma yaho abaganga n’abafasha babo bishimye ngo imishahara yabo yazamutse, Dr Binagwaho uyobora MINISANTE yasohoye urwandiko ruvugako ayo mafaranga atagomba kuzamuka ko agomba kuguma uko yanganaga ku bakozi bakora mu bitaro bya kaminuza aribyo CHUK na CHUB. Abakozi ubu barimo kurira ayo kwarika bibaza niba icyo cyemezo bafatiwe ntaho gihuriye n’ibibazo biri guterwa n’imfashanyo abazungu bahagarikiye uRwanda, bakibazako amafaranga bari kuzazamurirwa agiye kuzuza aho izo mfashanyo zakoraga. Ibi ngirango birerekanako igihugu ntaho kiri kwerekeza usibye kugendera ku binyoma bya Minisitiri w’intebe na Mushikiwabo baba bashaka kwerekanako uRwanda ari Paradizo. Ibi biza byiyongera ku micungire mibi ya bimwe mu bitaro byo mu gihugu birimo n’ibitaro bya kaminuza iButare aho havugwa uburyo umuyobozi wabyo Dr Musemakweri Andre n’agatsiko bakorana mu kumunga ibyo bitaro bakomeje kwangiza ibyo bitaro kandi Leta ibizi ahubwo ntigire icyo ibikoraho kuko bacyingiwe ikibaba. Ariko ibyo ntibitangaje kuko Leta ya Kagame yakomeje gukoresha uburyo bwose ngo ihashye abanyabutare ibyo bikagaragazwa nuko nta gikorwa cyaya majyambere turata kiharangwa ahubwo ubona harasubiye inyuma kurusha uko hari hameze ku butegetsi bwa Habyarimana.

    Songa mbele

  5. kagame adapfuye nta mahoro urwanda ruzagira kandi gupfa kwe biregereje.hazapfa benshi ariko abazasigara ni amahoro

  6. Reka nsubize Ngaruye
    ushobora kuba ariwowe uhagarariye intore bakwitege ubwo urahaze,abo banyarwanda uvuga musangiye kwihesha agaciro nibabandi mubuza guhinga imirima yabo ngobahinge imbuto mushaka yibigori byakwera mukababuza kubisarura ngo mubone ibyo mugemurira M23 ? nibabandi se mubuza kwicururiza ngo barikwanduza umugi ? nibabandise mwirirwa musenyera amazu mubabuza kubaka kandi mwaraje muhabasanga ? nibabane se babuze kirera mwirirwa mufungira kwakabuga kuberako ababyeyi babo bashiriye mumagereza nimitungo yabo ikagurishwa ?ubwo rero nawengo uravuze.

    • mwaramutse kareme! uzi ko umuntu yumvise ibyo uvuga yagira ngo wibera mugihuru! va ibuzimu ujye ibuntu!bitabaye ibyo wazibuka igitereko washeshe.

  7. Jye amakuru anyura ku mbuga zose zisobanura ibintu mu kinyarwanda ndayakurikirana ariko icyo nshaka gusaba abahagarariye izi mbuga (web site) nuko bampa nibura adrese kugirango mbone uko navuga ibyo ntejereza kuko sinahita mvugira hano uruhande ndimo ariko nimumpa adress nanjye muzumva ibyo ntekereza ndetse na commentaire zose nzajya nhyira kuri buri makuru nabonye
    ok ibihe byiza

  8. nashaka kubwira HATARI uziko uwakunva uvuga yagirango urumuntu mbuze icyo uricyo!! kuko gutinyuka ukavuga ngo kagame niwe wimye amahoro urwanda none se muri 59 kagame ko yari ni kibondo niwe wishe imbaga yahatikiriye muri 62 niwe wirukanye abana burwanda murwababyaye muri 94 niwe waguze imihoro yamaze mirioni irenga yabana b’urwanda naweugatinyuka ukavunvura ngo uravuze niba aruko utekereza atara babigutegeka ngu kunde ubone bwacya kabiri aho hoze mwirirwa mubungera abantu nkamwe ntamwanya mufite murwanda muri bigarasha!!!

  9. Abidishyi nka Ngaruye bishe base turabazi mumateka yacu! Mwihesha gaciro musabiriza batabaha mukavugishwa nkaho musaba ibyobaso bababikije. Iyo nimisoro yabenegihugubabo babima kuberako muyikoresha nabi, babafasha gufashabantu nokubaha mahoro ntibabafasha kwica abaturage banyu nabaturanyi, ntanubwobabafasha kubuza abaturage banyu amahoro nukubumisha ubuhungiro aho bunvababonera amahoro! Kuko ikigirwamana kyanyu Kagame cyahisemo inzira yiterabwoba nokuba umwanzi wamahoro nimiyoborere myiza araza guhura nibihano amahanga agera abandi banzi bamahoro na demokarasi!
    Ngaruye mwihesha agacirose wa munyagisuzugurirowe nibura uvuga ubaza uko imisoro yabanya Rwanda ingana nagwa ubaza uko ikoreshwa ngo tumenye komwigishijweneza.
    Ngaruye nindimi zintozo nziko intore zataramaga zikagira imihigo yakamaro atariyo kurogana yo kugambana paka last nkiya ba ba Gen. bayobora Inkeragutabara nako inkera guhemuka, kuagambana no gusahura uwosiwo muco wacu oya siwomucu wubunyanga mugayo.
    Arikosha ubundi mweharaho mutaniye naza nterahamwe zasederi zavugaga ngo umwanzi numututsi zirengagije ko zishe ba Mayuya, Mutarambirwa zarafunze Rizinde naba Muvunanyambo, ba Kanyaregwe bagahunga: wowese inkunga zitavamo imishahara yabarimu, zitavamo gufasha ibigop byubushakashatsi, zidatsura imibano myiza aymahanga, izonkunga zifasha abicanyi bagyenzwano kumena amaraso yabana bu Rwanda zimazi ki? zigize abaturanyi batwita ikizira? zirakabura iteka ryose maze ayomaboko ashyira umuvumo wamaraso nuburozi kuribene Kanyarwanda uhagarare.

Comments are closed.