Kagame na Leta ye barya imitsi ya rubanda.

  Yanditswe HABIMANA  Moussa

Nk’uko nkunda kubibibutsa Banyarwanda kuri sit-in hari inzira ya hafi yo kwikiza ingoma mbi ya Perezida Paul KAGAME. Kuri uyu wa kabiri ushize tariki ya 29 Mutarama 2019,abaje twaganiriye ku mibereho y’Abanyarwanda n’amikoro yabo muri iki gihe, dusanga umuturage ahagaze nabi  kandi tubona ko hari ubusumbane bukabije. 

Banyarwanda rero aba ni bamwe muri bagenzi bange twiyemeje ko uko byagenda kose tutazareka sit-in isubira inyuma na gato igihe cyose iriya ngoma ya Kigali izaba itarava ku izima .

Nubwo hari abandi batari babonetse, tumaze kugera ku mubare ushimishje ku buryo twizera ko kiriya gikorwa kizatugeza ku nstinzi, tugahemuza abantu baba bari haruguru yacu ngo muri « Rwanda house ». 

Kandi ndibutsa ko iriya nzu nyine nk’uko izina ryayo ribivuga ni inzu y’abanyarwanda. Bityo rero nkaba nongera gusaba bene wacu mwese muba cyangwa mugenda mu Bubiligi kuza tukifatanya, tugahemuza Kagame maze inzu yacu ikaba koko inzu y’Abanyarwanda, bakeye.

Mu kiganiro rero twagiriye kuri Sit-in rero twagarutse ku ubukene bwugarije abacu bari mu gihugu.

Imvano ya byose ni uko umunyarwanda yambuwe ubureganzira ku mutungo we kamere. : Ntakigira uburenganzira bwo kuwukoresha uko abyifuza. Agahingira igihe ashatse, agahinga icyo ashatse kandi umusaruro we akawukoresha uko ashatse.

Abanyarwanda bagomba kugokera abana babo aho kugokera abategetsi birata gusa kandi bakijijwe no kurya imitsi ya rubanda.

Twanavuze no ku bundi busumbane bujyana n’agasuzuguro, tugera ndetse no kuri Josiane Mwiseneza umwana w’ishema wigiriye ikizere maze muri Miss- Rwanda bikagaragara ko abakire n’abakene ntaho bahuriye. Harimo intera ndende, abakire baraminuje naho abakene benda kwicwa n’umudari kuburyo basigaye bemera kwitwa abahanya kandi ubundi ari igitutsi.

Reba nka Kagame wifitiye utudege twe dutatu, icyo ashatse arakibona yabaye nka Rwidegembya cyangwa Mirengekuntenyo.

Tugomba kwamagana iriya politiki mbi tugashyiraho ubutegetsi buboneye Abanyarwanda muri rusange. Umutungo w’igihugu wigaruriwe n’agatsiko tukawugaruza ugasaranganywa abaturage bose nta vangura.

Ibigega bisahura rubanda n’imisoro igamije gusa kubapyinagaza ku nyungu z’agatsiko, bigomba kuvaho hakigwa ubundi buryo bwakoreshwa abaturage bose bakagira amahirwe angana. Ubundi rero twavuze gato ku kibazo cy’amoko mu Rwanda nabwo tubona ko abanyarwanda bataragera ku bwiyunge nyabwo.