KAGAME N’AGATSIKO KE BATAYE UMUTWE NONE BARAHUZAGURIKA MU BIHUHA N’UBWICANYI: Dr RUDASINGWA

    Dr Théogène Rudasingwa

    Umwaka w 2015 watangiye Kagame yiteguye ko ibetero simusiga bya LONI ifatanyije na leta ya Congo, South Africa na Tanzania bazasiga impunzi za Bahutu muri Congo na FDLR bazihumbahumbye. Uwo mugambi mubisha nubwo bawushyigikiwemo nibihangangye ntabwo urashoboka. Kagame muri iyi minsi ararakaye cyane, kandi arakariye FDLR na RNC, ngo nibo ba nyirabayazana, ngo nibo boheje Tanzania na South Africa kutagira icyo bakora.

    Gupfuba kwuwo mugambi rero nibyo butumwa ba maneko na bicanyi ba Kagame bajagata hose bashaka ibitambo nabo kujijisha, bahindura inkuru ikwiriye kuba ivugwa.

    Bishe Rwigara Assinapol, none bahitanye nuwahoze ari Umuganga bwite wa Kagame, Dogiteri Gasakure (bamuziza ko azi imize ya Kagame).

    Ubu nta munsi wira Mushikiwabo, Kabarebe na sebuja badatutse cyangwa ngo basebye RNC ko ari umutwe witerabwoba.

    Ubu ba maneko ba Kagame bakoresha inzira nyinshi zo guharabika Ihuriro nabayobozi baryo, bavuga ko RNC iriho isenyuka kandi ko abayobozi bayo bari mu mishyikirano na Kigali! Kuva Ihuriro ryashingwa nta muyobozi mubarishinze turatakaza uretse uwo Kagame yishe, nyakwikengera Karegeya. Ibyo rero biraza Kagame kwijoro kuko azi ko ntaho azamenera mw Ihuriro.

    Ubu hari a biyita intore muri diaspora bavuye mu muhugurwa i Kigali yo kugirira nabi abanyarwanda, gukwiza Ibihuha, no kureshya abo gushyigikira ihindurwa ry Itegeko Nshinga no guha Kagame indi manda.

    I Kigali barashakisha muri opposition abo kureshya kuzajya kuba imperekeza za Kagame nagatsiko ke mu matora ya 2017.

    Barabiba by a bibazo by abatutsi, abahutu, abakiga, abanyenduga, abahoze muri MDR, MRND, FPR, abashyigikiye ubwami, mu ma shyaka ya opposition.

    Bavandimwe mw’Ihuriro, banyarwanda, banyarwandakazi mwime amatwi ibyo bihuha bikomoka i Kigali.

    Ahubwo turusheho kwisuganya no gukora duhangane nubwicanyi bwa Kagame nagatsiko ke.

    Duhangane no kurwanya imigambi yo gutsembatsemba impunzi zabanyarwanda muri Congo.

    Turusheho kwubaka network yo kurwanya imigambi yo guhindura Itegeko Nshinga no kwiha indi manda yo gukomeza kwica no gukandamiza abanyarwanda.

    Turusheho kwegera inshuti zacu muri Afurika, mu Burayi, Amerika, badushyigikire mu rugamba rwo kuvana ku butegetsi agatsiko kabicanyi.

    Turusheho kwishakamo amikoro yo kurwana no gutsinda urugamba.

    Aba Jenerali muri ku gatebe nimwiyangire. Ngabo z u Rwanda mube maso mwiyemeze umugambi wa kigabo aho kuzarimbukana na Kagame, madamu we, Nziza, Munyuza na Kabarebe.

    Abari mu mu mulyango wa FPR nimurekeraho kwicirwa ku rwara nki nda. Ka game nagatsiko ke babakamuyemo ubuzima ubu barabajugunya nk’ibikatsi. Nimwiyangire muze dufatanye kwubaka u Rwanda rwejo kandi muracyafite ubizima bwo gukora ibizima.

    Kabarebe, Nziza, Munyuza, Karenzi, Gasana: ufunga Tom Byabagamba, akica Dr. Gasakure, akaba agera amajanja Dr. Ndahiro abo aribo babungabungaga ubuzima bwa Kagame numulyango we mwe mwunva muzakizwa niki? Muzapfan nawe? Muzafunganwa nawe? Amaherezo yanyu si meza. Ngo agapfa kaburiwe ni mpongo.

    UNITE. MOBILIZE. ORGANIZE. RESIST.

    Tuzatsinda!

    Theogene Rudasingwa
    Washington DC
    26/2/2015