Kagame nahindura ingingo y’101 mu nyungu ze bwite : Tuzahamagaza Urukiko rwa rubanda rumucire urubanza !

Icyo nkundira Bwana Paul Kagame ni uko nibura we ajya agera aho akibuka ko rubanda ariyo ifite ububasha buhebuje mu gihugu. Gusa icyo mpfa na Paul Kagame ni uko yibuka gusa abaturage ari uko afite ibibazo, akabahagurutsa agamije kubikoreza umusaraba we ubwe yakagombye guheka. Koko rero Paul Kagame  ntajya yibuza kwibutsa abaturage ko bafite ububasha  butavogerwa iyo akeneye ko babukoresha bamuvana mu kaga, we ubwe cyangwa abagizibanabi n’abicanyi be, mbese nk’iyo batawe mu kagozi n’ubucamanza mpuzamahanga!

Nanone ariko byumvikane neza ko icyo Kagame yirengagiza nkana ari uko ubwo bubasha abaturage bafite bashobora no kubukoresha bakemura ibibazo bikomeye bibabangamiye kandi bikomoka ahanini ku butegetsi bw’igitugu n’iterabwoba bwa FPR. Niyo mpamvu dukwiye kwibaza iki kibazo gikomeye  tuti : Ese iyo ntwaro y’ « ububasha bwa rubanda » Kagame akoresha yitabara, abaturage bo  babuzwa n’iki kuyitabaza mu bihe by’amage nk’ibyo FPR ishaka kudushoramo ?

I.Abayoboke ba FPR Inkotanyi bakoze “Kudeta” bakuraho Inteko Ishinga amategeko!

FPR irwaye indwara itoroshye ariko ikeneye kubonerwa umuti mu maguru mashya. Kuki Abayoboke b’Ishyaka rimwe rya FPR bahora bishuka ko aribo benegihugu bonyine ? Kuki bahora bitiranya ibyifuzo byabo n’iby’Abanyarwanda bose ? Kuki bashaka kutwumvisha ku ngufu ko inyungu bwite z’umwami wabo Paul Kagame  ari zo za rubanda nyamwinshi !

Ejobundi taliki ya 14 Nyakanga 2017 byagaragariye bose ko Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda itakibaho, ko yasimbujwe Abidishyi batazi ibyo barimo, basuzugura bikabije Itegekonshinga n’andi mategeko yose yakagombye kuba abagenga. Byaragaragaye ko Abayoboke b’Ishyaka FPR Inkotanyi bakoze Kudeta, bakaba barakuyeho inzego nkuru z’igihugu zirimo Inteko Ishinga amategeko , ku buryo  aribo basigaye bicara mu ntebe zahariwe Intumwa za rubanda, bakavuga ibyo bishakiye, abahoze bitwa Abadepite n’Abasenateri bakikiriza bakoma amashyi, bagasinya buhumyi, barangiza bagacinya akadiho nk’abatamutwe imbere mu ngoro yari yarahariwe imirimo y’Inteko ishinga amategeko ! Inteko nshingamategeko nta muyobozi ikigira, ntizi aho igana, isigaye ikora ibidakorwa, akazi yagakoze ikagasimbuza kwitabira ibiterane by’ishyaka rya FPR, igahuruza abafana ba FPR ikabuzuza mu Nteko, bakirengagiza ko nta tegeko narimwe ririho riteganya bene iyo mikorere. Ngicyo ikigaragaza ko amarangamutima y’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi  ariyo asigaye yaragizwe itegeko riyobora u Rwanda!

Iyo rero bigaragaye ko nta Tegeko Nshinga rikiriho, ko nta Nteko Ishinga amategeko yiyubashye ikiriho, rubanda ikwiye kumenyeshwa ko igihugu kigeze mu kaga, ikiga uko yakoresha ububasha n’uburenganzira bwayo kugira ngo itabare u Rwanda irukure mu kangaratete rwenda kurohwamo n’INKOTANYI !

II. Kuki Abadepite n’Abasenateri bakomeje guhunga inshingano yabo bakitwikira abaturage ?

Reka tubanze twibutse ko ikinamico ryakiniwe  mu ngoro y’Inteko taliki ya 14 Nyakanga 2015 ritagomba kwitiranwa n’icyemezo ndakuka cyo guhindura ingingo y’101 y’Itegekonshinga ryo mu 2003 .

Icyo iriya « theatre » tweretswe yari igamije nta kindi kitari ugushakisha“impamvu yumvikana” yashingirwaho mu guhindura iriya ngingo y’101 , dore ko kugeza ubu impamvu rukumbi Inkotanyi zifite ngo ari uko Kagame yayoboye igihugu neza cyane, ngo akaba  ariwe wenyine washobora kuyobora u Rwanda, ndetse ngo nta wundi munyarwanda uriho washobora kuyobora igihugu !  Ninde utabona ko guhindura Itegekonshinga hashingiwe ku mpamvu nk’iyi, mu kinyejana cya 21 , ari uguha ikinyoma intebe, gukoreshwa n’ubuswa buteye isoni ndetse bufite icyo bupfana n’ubugoryi n’umwana muto cyane yagaya?

Icyakora, nk’uko bo ubwabo babyivugira, birashobka rwose ko Abayoboke b’Ishyaka rya FPR INKOTANYI bose baba ari IBIGARASHA ku buryo nta wundi muntu muzima baba bafite uruta Kagame wahagararira ishyaka ryabo mu matora yo mu 2017. Ubwo ariko bo babibona, ubwo niko biri ! Gusa turabaha gasopo , barekere aho kwishuka ko u Rwanda rutuwe n’Inkotanyi gusa ! Hari andi mashyaka, azi neza ko afite abantu bashobora kuyobora igihugu neza kurusha Paul Kagame. Niyo mpamvu nk’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryatanze umukandida witeguye kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu mu matora yo mu 2017. Niba FPR nta wundi muntu ifite, ikaba icungiwe kuwo Itegeko nshinga ritacyemerera kwiyamamaza nive mu kibuga ireke gutesha Abanyarwanda igihe .

Gusa reka twongere twibutse ko guhindura iriya ngingo y’101 bifite « Procedure ndende » bigomba kuzakurikiza, bigatangizwa no kwandika umushinga, ukagomba gutorwa n’imitwe yombi y’Inteko nshingamategeko buri wose ukwawo, hanyuma iryo hindurwa rikazemerwa ariko rishoboye gutorwa n’abaturage muri Referedum. Aha ndashishikariza abaturage kuzaba intwari bagatora “ OYA”, bityo bakaba banze ko Ingingo y’101 ihindurwa, ndetse bakaba bemeje ko banze ko FPR igarura u Rwanda mu ngoma ya cyami.

Nk’uko twabyeretswe rero, ku italiki ya 14 Nyakanga, ubwo abagize imitwe yombi y’Inteko bivagamo nk’inopfu, bakagaragaza ko biteguye gufunga amaso, bagatera umugongo amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda, bagahitamo gukorera inyungu bwite z’umuntu umwe witwa Paul Kagame.

Nanone ariko n’ubwo dushobora kubashinja icyaha cyo kuba inkomamashyi bikabije, gucira Abadepite n’Abasenateri urubanza ko bahinduye ingingo y’101 byaba ari ukwihuta cyane kuko icyemezo cyabo kigira inzira kinyuzwamo kandi iteganyijwe n’ingingo y’193 y’Itegeko nshinga.  Kuva rero bataragaragaza ubutwari bwo kunyura iyo nzira ku mugaragaro, ibyo twabonye mu nteko  taliki ya 14 Nyakanga dukwiye kubifata nko kwiganirira no kwibonekeza mu buryo bw’impfabusa.

Ese ubundi ko Abadepite n’Abasenateri aribo itegeko riha ububasha bwo gutangiza umushinga w’iri vugurura baratinyira iki kubikora bwangu? Niba bazi ko ibyo benda gukora ari byiza kandi bifitiye Abanyarwanda akamaro, kuki babanza guca inyereramucyamo bakagomba kwitwikira abaturage? Baratinya iki, barashuka nde ? Nibatinyuke bakore umushinga, bawutore, bijye ahagaragara, bityo rubanda ibakureho icyizere burundu kandi izagire n’aho ihera ibibaryoza, igihe kigeze.

III. Ese Kagame nahindura ingingo y’101 y’Itegekonshinga tuzabikoraho iki ?

Paul Kagame nahindura Itegeko nshinga kugira ngo yongere yitoreshe nk’umukuru w’igihugu ubwa gatatu kandi abibuzwa n’itegekonshinga , ibintu bizaba bisobanutse.

(1)Azaba ahinduye impfabusa Itegekonshinga yarahiriye kubaha, kubahiriza no kurinda;

(2)Azaba asuzuguye inzego nkuru zose zishinzwe kuyobora igihugu,

(3)Azaba ahisemo gushyira icyifuzo cye bwite hejuru y’inyungu rusange z’abenegihugu

(4) Azaba aguye mu cyaha gikomeye cyane cyo kugambanira igihugu no kwica bikomeye kandi nkana Itegeko nshinga kivugwa mu ngingo y’115 y’itegeko Nshinga ryo mu 2003.

BITYO RERO : Kubera ko inzego z’igihugu zose azaba yazibye, akazigarurira kugira ngo zikorere inyungu ze bwite zonyine, rubanda niyo izagomba kumukosora, kuko nyine « ubutegetsi bwose bukomoka kuri rubanda kandi akaba nta muntu ku giti cye cyangwa agatsiko bakwiha ubutegetsi »(Ingingo ya 2, Itegeko nshinga 2003)

Paul Kagame naramuka afunze umutwe, akanga gusoza manda ye neza ngo yigendere mu mahoro, ahubwo agahitamo kugundira ubutegetsi ku ngufu, dore kimwe mu byemezo Abanyarwanda ubwabo bashobora kumufatira :

Abenegihugu batari mu mugambi mubisha wo kwibira Paul Kagame ubutegetsi, tuzahamagaza abaturage tureme URUKIKO RWA RUBANDA (Tribunal Populaire), turuhe Inteko y’abacamanza, dusabe Kagame kurwitaba , rumucire urubanza.

Urubanza ruzacibwa rushingiye ku itegekonshinga ryo mu 2003 Kagame yarahiriye kubaha no kurengera no ku masezerano mpuzamahanga agenga ikiremwa muntu u Rwanda rwasinye. Ibihano bizatangwa hakurikijwe uburemere bw’ibyaha Kagame yakoreye abanyarwanda  guhera taliki ya 1/10/1990 kugeza ku munsi w’urubanza.  Kagame yakwitaba atakwitaba ntibizabuza urubanza gucibwa kandi nta cyemeza ko Umuryango mpuzamahanga utazadutiza imbaraga zo gushyira ibyemezo by’Urukiko rwa Rubanda mu bikorwa. Tegereza uzabyibonere !

Urukiko rwa Rubanda ruzakorera he ?

Ruzacumbikirwa aho ruzaba rushobora gukorera mu bwisanzure. Imanza zaciriwe Abanyarwanda Arusha zo se ntizemewe ? Izaciriwe i Bulayi hari uwazitesheje agaciro ? Urubanza rugiye gucirwa Jenerali Karenzi Karake  muri Espagne rwo se hai uzaruhagarika ? Abazaba bagize Inteko y’Urukiko rwa Rubanda bazadufasha kwiga aho rukwiye kuzakorera ?

Urukiko rwa Rubanda ruzatangira imirimo yarwo ryari ?

Icyemezo cyo guhindura ingingo y’101 kugira ngo Kagame yongere yitoreshe ku ngufu bwa gatatu nikimara gufatwa ku buryo budasubirwaho, Urukiko rwa Rubanda ruzahita ruhamagarwa rutangire imirimo yarwo. Abumva uyu mugambi ubanyuze batangire bitegure neza kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryawo. Erega ni uko REVOLISIYO zitangira!

IV. Hirya y’ibigaragara

Ubu noneho iminsi ya Kagame Paul irarangiye, utabibona ni uko adashaka kureba cyangwa se akaba ari impumyi yabuvukanye ! AMATORA yo mu 2017 ni ikorosi rikomeye cyane kuri Kagame no ku Ishyaka ry’INKOTANYI !

Guhera ku italiki y’amatora yo mu 2017, hari ISHUSHO ye izaba icyuye igihe , ya yindi ya   :

(1)Kagame amahanga yemeraga nk’Umuperezida udasanzwe

(2)Kagame wazaniye Abanyarwanda Demokarasi

(3) Kagame waciye ruswa mu Rwanda

(4) Kagame wahagaritse jenoside

(5) Kagame wazanye iterambere ry’akataraboneka mu Rwanda

(6) Kagame w’intangarugero muri Afurika….

Iyi shusho izahita isimburwa n’indi ihuje n’uko ari :

(1) Kagame w’umunyagitugu kabuhariwe, ukoresha iterabwoba mu Rwanda no mu ihugu by’Akarere

(2) Kagame ukoresha ikinyoma n’uburiganya bikaze mu Rwanda

(3) Kagame wigaruriye umutungo wose w’igihugu, agasahura amabuye y’agaciro muri Kongo , akigurira indege ebyiri, akirundaho n’indi mitungo myinshi.

(4) Kagame wahanuye indege ya Habyarimana kandi akagira uruhare rugaragara mu guteza jenoside yarimbuye abatutsi itarese n’abahutu, agamije gusa kwifatira ubutegetsi.

(5) Kagame wishe Abanyarwanda n’Abanyekongo b’inzirakarengane barenga miliyoni 6

(6) Kagame utagishoboye kwihanganirwa n’amahanga kuko ari umwicanyiRUHARWA….

Niba iyi shusho ya kabiri  ariyo asonzeye, nahindure ingingo y’101 bwangu , ubundi ahinduke IGIPOROPORO izuba riva, abe RUVUMWA mu mahanga, n’abo bazungu bari bakimwoma mu nyuma bajye bamuhungira kure kuko bazaterwa isoni no gukorana na RUHARWA . We n’umuryango we barabe baritegure ingaruka zikaze zitazabura kubageraho zihuse .

UMWANZURO

(1)Ndi Kagame, nafata umwaka w’2017 nk’umwaka w’amahirwe, ngasohoka neza ntanduranyije, nkareka rubanda igatora undi mukuru w’igihugu yishakiye. Ngafata igihe cyo kuganira n’utowe, tukigira hamwe uko Abanyarwanda « bangirira akabanga » ku bibi nabakoreye .

(2) Naho ku bibaza niba koko Urukiko rwa Rubanda  rushobora kujyaho kandi rugakora, igisubizo ni  YEGO. Abenegihugu b’Abanyarwanda si bifitemo ububasha busesuye kandi budakomwa imbere . Ubwo bubasha ntibubereyeho kugoboka Kagame  n’abicanyi be gusa iyo ubucamanza mpuzamahanga bwabataye mu kagozi ! Rubanda ishobora gukoresha ubwo bubasha yitabara cyangwa yivuna ubutegetsi bwa Kagame ushaka guhindura Repubulika nk’ingoma ya cyami. Revolisiyo nyakuri ishobora gutangirira mu gikorwa cyo gushyiraho iyi « Tribunal Populaire »!

(3)Iki gitekerezo cy’Urukiko rwa Rubanda si umwihariko w’Ishyaka Ishema. Hari abandi banyarwanda b’inararibonye twakiganiriyeho, dusanga gikwiye kandi gitunganye.

(4)Turasaba  abanyamategeko n’abandi Banyarwanda bakunda ukuri  bifuza kujya mu nteko izanoza neza ishyirwaho n’imikorere  by’uru Rukiko rwa Rubanda, niruba ngombwa,  ko bakwiyandikisha bakoresheje email : [email protected] . Abumva bakwiyemeza kurutera inkunga nabo bashobora kohereza ubutumwa kuri iyi aderesi.

Banyarwandakazi,  Banyarwanda,  cyane cyane mwebwe Urubyiruko, NIMUTINYUKE, mwishakemo UBUTWARI .   Ko Paul Kagame n’Abiru be bamaze kubiyereka imbere n’inyuma, muracyatinya iki kindi mutabonye ? Igihe kirageze ngo duhaguruke dushyire hamwe, dufate ibyemezo birengera u Rwatubyaye. Ni nde wakwihandagaza ngo avuge ko amahanga azasuzugura ibyemezo by’URUKIKO RWA RUBANDA ? 

Azabe se ari twe tugomba kuzurizwaho ibya wa mugani ngo « Ucira injiji amarenga amara amanonko « ?!

Ushaka kumenya neza uko REVOLISIYO ya rubanda itangira, yahera n’aho !

 

nahimana

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishyaka ISHEMA mu matora ya Perezida yo mu 2017.

Tel : 033652110445

:Email : [email protected]