Kagame nave ku izima rya ndi igabo, avugane n'abahanganye na we, maze arebe ko atasaza neza

Ndatekereza ko mwese duhurira kuri uru rubuga mwashoboye kumva impaka zagiwe kuri Radiyo Isango, mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka 2015.

Izo mpaka zahuje Minisitiri Musa Fazil, Perezida w’Ishyaka PDI, Ladislas Ngendahimana, Umukozi wa Minaloc, ushinzwe itangazamakuru, ku ruhande rw’abashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze ayobore u Rwanda; na Robert Mugabe hamwe na Gonzaga abanyamakuru badashyigikiye ihindurwa iryo ari ryo ryose. Ikiganiro kijya kurangira abanyamakuru b’Isango Radio badusomeye ubutumwa bugufi (SMS) bw’abagize icyo bavuga kuri izo mpaka. Bamwe bashyigikira ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, abandi barirwanya.

Musa Fazili, Ladislas Ngendahimana ingingo batanga ngo itegeko nshinga rihindurwe ngo ni uko Perezida Kagame yateje u Rwanda imbere, ko ari indashyikirwa mu miyoborere, ko ari we wonyine ushoboye guha u Rwanda umutekano n’ibindi bisingizo bidafite aho bihuriye n’ibivugwa mu ngingo ya 193, yibutsa ko Itegeko Nshinga risabirwa guhindurwa cyane cyane mu ngingo zaryo zireba manda za Perezida iyo ikigenderewe ari ikintu gikomeye, kireba inyungu rusange z’abanyarwanda. Kuri uru rwego nta n’umwe muri aba bashaka ihinduka ry’ingingo 101 werekanye uko Perezida Kagame avuye ku butegetsi byabangamira inyungu rusange z’abanyarwanda, bose basubirisha amarangamutima, bakagerekaho no kubeshyera abanyarwanda ngo bose barabishaka. Iki ni ikinyoma, ni propaganda, ishaka ko mbere ya 2017 abantu biha kuvugira abaturage bamena amatwi abandi ku maradiyo, ku mateleviziyo, mu binyamakuru ngo Perezida adakomeje kuyobora u Rwanda rwazimangana ku ikarita y’isi, umunyarwanda yata agaciro,amajyambere yasubira inyuma n’ibindi byinshi bigoramye bishaka kwerekeza u Rwanda ku bundi bwami bushya.

Igitangaje ariko muri ibi ni uko nka Perezida w’Ishyaka rya DEMOKARASI y’Abisilamu (PDI), yumva ngo ridashobora cyangwa ridashaka gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ibi rikaba ribihuriyeho n’andi mashyaka ahetswe na FPR muri bwa bwato bwayo yita Forum y’amashyaka. Birazwi ko iyo ishyaka ryemeye kujya muri ubu bwato riba riretse kwigenga no kuvuguruza FPR. Mu maso y’amahanga ryitwa ko ari ishyaka rya opposition, ariko bizwi neza ko iba ari icyo bita Ishyaka rya mouvancier, ni ukuvuga irikururuka inyuma y’ishyaka ritegeka. Nta cyemezo na kimwe rishobora kwifatira ubwaryo ritabajije FPR. Ni ko rero amashyaka yose ari muri Forum ameze.

Ibi bishaka kuvuga iki? Ko bene aya mashyaka n’aho FPR yayaha akanyenga ko kwiyamamaza ku mwanya uwo ari wo wose, Fpr iba yabitekinitse ku buryo ibiva mu ngirwamatora biba bizwi mbere, mbese imyanya bene aya mashyaka abona ni iyo FPR iyagabira, si iyo aba yatsindiye mu matora. Aha rero birumvikana ko FPR idashobora kugira ishyaka na rimwe yaha umwanya wa Perezida wa Repubulika. Ibi bikaba bituzana ku kuri kugaragara: ni ukuvuga ko ighe cyose hazaba amatora atarimo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, ayo matora azaba afifitse, adahagarariye ibyifuzo by’abanyarwanda, kuko azahora atsindwa na Fpr kandi azatekinikwa ku buryo abaturage nta bwinyagamburiro bagira ubwo ari bwo bwose.

Ni yo mpamvu kwibeshya ko PEREZIDA KAGAME niyemera ntiyiyamamarize umwanya wa Perezida nyuma ya 2017 ibintu bizaba bigiye mu buryo ari ukwibeshya cyane. Yego hazaba hari igihindutse gito kuko uko byagenda kose nta wagira igitugu nk’icya Kagame, kabone n’iyo haboneka undi mukoreshagitugu, ntazangana Kagame.

Ibintu bizahinduka mu Rwanda niharamuka hemewe andi mashyaka ya opposition, Komisiyo y’amatora ikemera abandi badatanzwe na Guverinoma, baturutse mu yandi mashyaka ya opposition cyangwa bigenga; amashyaka yose akanganya igihe n’ibikoresho biyafasha kwiyamamaza, abanyapolitiki bafunze bagafungurwa ndetse n’abandi bafungiye ubusa bikaba uko; kuko kwibeshya ngo hari uziyammamaza ibi bitagezweho bizaha uburyo bworoshye FPR gutsinda amatora no gukomeza kubeshya ko yabaye mu buryo bwa kidemokarasi, abazashaka kwiyamamaza muri ubu buryo ntibazibeshye ko hari icyo bazahindura, ahubwo bazemere ko mu mutwe wabo barimo kwishakira imyanya, kandi bazi neza ko nta cyo bazahindura; ahubwo bazaba bagabanyije ingufu za opposition.

Reka tugaruke gato ku bitekerezo byatanzwe muri kiriya kiganiro ku Isango Radio. Mwiyumviye Musa Fazil yasizoye arimo asobanura impamvu zo gushaka ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, mu minsi mike ku ya 2 Mata 2015, mu kiganiro Perezida Kagame yahaye abanyamakuru yahakanye yivuye inyuma yemeza ko nta mu minisitiri we wigeze asaba ihindurwa ry’Itegeko Nshinga. Mu bihugu byigenga, bifite ubwigenge bwo kuvuga icyo umuntu atekereza uku kubeshya kwa Perezida byagombaga kumweguza. Ndetse abamira bunguri ngo mu Rwanda hari ukwishyira ukizana nibabirebere aha: mu Rwanda igihari gikuru ni ukubeshya ni ugutekinika, kandi na byo Perezida Kagame na we yarabivuze ubwo mu mwiherero w’abo bayobozi yababwiye ko imibare batanga yose iba itekinitse. Minisitiri w’Intebe iyo aba mu bihugu bibamo demokarasi aba yareguye na Guverinoma ye, kuko Perezida yari amaze kubagaye mu maso y’amahanga, cyane abarega ko babeshya abo bayobora.

Ikindi gishimishije muri kiriya kiganiro ni igipande gihagarariwe na bariya banyamakuru babiri: Gonzaga na Robert Mugabe. Mu kiganiro Robert yari yagiranye n’umunyamakuru wa Flash FM mu cyongereza nabanje kugira ngo na we baramutekinitse, ariko uko nkomeza kugenda mwumva ndashaka kwemera ko afite ubwigenge mu bitekerezo bye. Nshobora kuba nibeshya, tuzaba tumenya ukuri nyuma. Ndetse na Gonzaga numva na we afite ubwigenge, umuntu wihandagaza agasobanura ko ibyo abaturage basakuza basaba guhindura Itegeko Nshinga baba babitekewemo n’abategetsi, cyane abakada ba FPR. Ibintu nk’ibi iyo bivuzwe n’umunyamakuru uba mu Rwanda bikwiye guhabwa agaciro kabyo.

Icya nyuma umuntu yavuga kuri iki kiganiro ni ku bitekerezo by’abakurikiye ikiganiro. Mbere na mbere icyo bivuga ni uko abanyarwanda barambiwe Kagame. SMS zose zasomwe, nka 70% ni izidashaka manda ya gatatu ya Kagame. Ibi bikaba bivuze ko nubwo tubona abashorerwa nk’amatungo bakajya kubeshya ko baziyahura, abandi ngo bashaka ko Kagame yategeka kugeza Yezu ahindukiye, abandi ngo nadakomeza ngo bazahunga n’ibindi n’ibindi ko ibi byose bikorwa na FPR. Ikindi kandi ni uko bigaragara ko habaye amatora adafifitse, nta mbunda ibari hejuru abaturage batora neza.

Icya nyuma gikomeye ni icyo Gonzaga yavuze, kerekeye gutora abayobozi ku nzego zose: ku ntara, ku “makomini” no ku mirenge, aho tubona ko FPR igenera abaturage ugomba kubayobora, ukora nk’umucanshuro , kuko akora nk’udafite uwo ashinzwe, kubera ko yazanywe aho kugira ngo abungabunge inyungu za FPR zonyine, nta kwita na busa ku nyungu z’umuturage.

Ingaruka z’ibi ni amacakubiri abagarirwa, n’imanza z’urudaca zitarangizwa; ni ugufungira abaturage ubusa, ni ukurya ruswa, muri make nu ukwimakaza igitugu bakomora ibukuru.
Umwanzuro kuri iki kibazo ni uko nta matora nyayo ashoboka mu Rwanda aba abakada ba FPR bakiyobora inzego zose z’Igihugu.

Reka nsoze nshimira amaradiyo agerageza kuvugisha abaturage, akabaha urubuga rwiza rwo kungurana ibitekerezo, atitaye ku gutotezwa ashobora kugirirwa, nongere kandi nshimangire ko kwihutira kugwa mu mutego w’amatora ari ukwibeshya cyane; icyagombaga gukorwa ni ukugerageza kumvisha ubutegetsi buriho ko biri mu nyungu zabwo mu kuganira n’ababurwanya mu bitekerezo, ko bugomba kwemera gushyikirana n’abo bose bwita abanzi, kuko byaragaragaye ko nta mahoro aturuka ku mbunda: wibeshya ko watsinze urugamba, ariko ukaba uremye abakurwanya baruta abo watsinze.

Bikomeje gutya , iyi gatebe gatoki igahabwa intebe, na biriya byitwa ngo ni ibitangaza byagezweho bishobora gusenyuka mu kanya ko guhumbya. Ingero turazifite muri Yemeni, Libiya, Irak, Ukraine n’ahandi henshi.

Reka dupfundikire tuvuga ko Kagame yari agifite uburyo bwo koroshya ibintu, nabikore ave ku izima rya ndi igabo, avugane n’abahanganye na we, maze arebe ko atasaza neza .

Emmanuel Senga.