Kagame nta kindi arota kitari ukwica umusubizo no kurimbura imbaga!: Tewojeni Rudasingwa.

Dr Rudasigwa

U RWANDA NI IGIHUGU CYABUZE UMUPEREZIDA

Hari mu ihuriro ngarukamwaka, ryiswe mu buryo bwo gushinyagura ngo ni “Inama y’Umushyikirano”. Nyamara, uretse kuba atari inama nyunguranabitekerezo nta n’ubwo ari inama y’umushyikirano. Pahulo KAGAME na FPR ye, nyamuke muri politiki no mu byerekeye amoko y’abanyarwanda, yakoresheje iryo huriro yibasira Abanyarwanda batavuga rumwe n’Agatsiko k’Abidishyi be, ndetse nyadukira n’abanyamahanga bakomeje gutera hejuru bagaragaza ikibazo gikomeye cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa kiremwa muntu ribera mu Rwanda muri iki gihe, ndetse n’ikibazo cy’imiyoborere mibi ya leta iriho ubu.

Ijambo rya Kagame ryibasiye abanyamahanga, cyane cyane Ububiligi na Leta zunze ubumwe za Amerika, ambasaderi w’icyo gihumu muri Loni, Suzan Rice akaba yarabwiye leta y’u Rwanda ku mugaragaro ko nta demokarasi iri mu Rwanda, ko abaturage bakomeje kwimwa urwinyagamburiro bakaba bari ku ngoyi ikabije, ko ntakwishyira ukizana guhari, ko itangazamakuru ryanizwe, ndetse ko uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bukabije guhonyorwa.

Kuri lisit y’abo Kagame yita abanzi be nk’uko bisanzwe, hariho: abanyamakuru kimwe n’abaharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu. Nanone ariko, biragaragara ko ukunenga kwakozwe na ambassaderi Rice ariko kwatumye Kagame atontoma akagera n’aho atuka Abanyamerika ngo ni : abanyamatiriganya, ibigoryi, abanyamashyengo, ababeshyi, abagira indimi ebyiri, ba masquaraders, n’ibindi…

Gusesengura Ijambo rya Kagame ntibyoroshye. Mu gihe cyashize, ntako ntagize ngo nigishe Perezida Kagame uko bategura disikuru n’uko bayivuga mu buryo bukwiye. Byabaye nko guta igihe kuko niboneye ukuntu Kagame ari umunyeshuri w’injiji cyane, ndetse n’abafite ubuhanga buruta ubwanjye mu byerekeye kwigisha ni ko bamubona!

Mu mpera z’icyi cyumweru nasuye inshuti yanjye, nuko undi muntu twari kumwe ampatira gutega amatwi ijambo Kagame aherutse kuvuga atangiza inama ya 9 y’Umushyikirano. Nabanje kubyangira kubera ko mu by’ukuri nari nariyemeje kutazongera kumva cyangwa gusoma ingirwadisikuru za Kagame.

Iyo avuga, Kagame ntazuyaza kungikanya ibinyoma. Nta gaciro na gato ajya aha Abanyarwanda bamwumva. Mu bibazo u Rwanda rufite, ibyinshi ni we ubitera, ibindi ni we urushaho kubikomeza, ibindi nta bwenge buhagije afite bwo kubikemura.

Kubera ko iyo nshuti yanjye yari indembeje, nageze ubwo nemera kwigora ntega amatwi iryo jambo rya Kagame ryamaze iminota irenga 30 yose, ariko ryatumye numva neza ko u Rwanda rwahindutse nk’ igihugu kitagira umuperezida.

Icyambere kigaragara ni uko nta gitekerezo kizima Kagame yigirira. Mu kumutega amatwi nageze aho nibwira ko uwo ndikumva avuga ari Idi Amin wazutse! Agira atya akibaza impamvu Abanyarwanda babaye ibiragi, niba babiterwa n’uko ntacyo bafite bavuga, cyangwa niba hari umuntu ubapfuka umunwa. Yarangiza, agasimbuka akajya ku mwami Mutara Rudahigwa. Akabivaho akajya ku bihugu by’ Afurika, n’uburyo bitunzwe no gusabiriza, agakomeza atyo avangavanga ibintu.

Abahanga mu byerekeye indwara zo mu mutwe babyita « kujabuka kw’ibitekerezo »,bakagaragaza ko abanduye bene iyo ndwara ari abantu barangwa no kwiyemera no kwishongora birenze urugero, bakumva baruta abandi bantu bose (surestimation) ndetse bagahora basohoye imikaka kuko baba bibwira ko abantu bose babarwanya, bakarangwa kandi n’ibitekerezo bidafite umutwe n’ikibuno.

Icyakabiri, Kagame ni umunyakinyoma wo mu rwego rwo hejuru. Yaciye integer(decevoir) abantu benshi, yabeshye benshi n’ubu kandi akibeshya. Agerageza kwigarurira abantu ashyira imbere iturufu rya jenoside yatsembye Abatutsi, uruhare abantu nka Bagosora bayigizemo, n’uko umuryango mpuzamahanga utashoboye gutabara Abanyarwanda. Asa n’uwirengagiza ko uwo muryango mpuzamahanga arimo atuka (cyane cyane USA na UK) wakomeje kumukingira ikibaba ku byaha by’ubwicanyi aregwa, ibyaha byibasiye inyoko muntu (nk’uko bigaragazwa na Mapping report), ibyaha by’iterabwoba ( igihe yahanuraga indege ya perezida Habyarmana). Mu yandi magambo, Kagame ubu yakagombye kuba ari muri gereza, iruhande rwa Bagosora.

Mu ijambo rye, Kagame yongeye kandi kwadukana ibyo kugerageza gutera ubwoba umuryango mpuzamahanga, kuko abona neza ko muri iki gihe benshi bahagurukiye gushyira ibikorwa bye bibi ku kabona bose.

Icya gatatu, uburyo ahitamo bwo gukanga abo ashaka gucecekesha nta bundi butari ukubatuka ! Twese tuzi neza uko bitugendera cyangwa uko bigenda ku bana bato iyo umuntu afatiwe mu cyuho. Kuri Kagame we ntibisanzwe.

Abanyarwanda n’abanyamahanga bagomba kumva neza ni uko mu by’ukuri ubwonko bwa Kagame bukora nk’ ubw’umwicanyi wabigize umwuga(serial killer), akaba n’inzobere mu byerekeye kurimbura imbaga. Ni ko ateye, ntihakagire uwongera kwibeshya ngo arashaka kubana na we nk’uko wabana n’umuntu usanzwe, ufite ubwenge bukora neza.

Nta magambo mazima akigirira muri we. Ikibabaje, akaba ari uko Agatsiko kamukikije kagumya kumushyigikira, bikaba byarabaye nka byabindi by’umugani w’Abidishyi. Kagame ameze nk’umushoferi utwaye ikimodoka kiruka cyane birenze igipimo, kandi akiruka agana mu cyerekezo izindi ziturukamo (à contre-sens), kandi amategeko y’umuhanda abibuza . Ikimodoka atwaye gifite umuvuduko k’uwimodoka yacitse feri. N’ubwo abagenzi gitwaye (abaturage bagizwe imbohe), bamazwe n’ ubwoba barihangana bagakomeza kumusekera no kumuha amashyi. Abandi bashoferi bafite ubwoba, baribaza ibigiye kuba byabayobeye, aho polisi ihangayikishijwe no kubona uburyo bwo gufata uwo mushoferi w’umusazi wenda kumara abantu. Naho uwo musazi w’umushoferi (Kagame) utwaye cya Bisi cyitwa Rwanda, arifashisha indangururamajwi ziri kuri icyo kibisi, akabaza mu gasuzuguro kenshi , ati: “wewe ni nani?’ wowe uri iki?

Mu mateka, ndetse no mu bihe bishya turimo, abayobozi nyabo b’ibihugu bagira inshingano eshatu.

Iyo bavutse cyangwa bakanyura mu bihe bikomeye, bafasha abenegihugu babo gutsinda ubwoba. Ibyo babigeraho bagerageza gufasha abantu gusohoka mucyo nakwita ukwinezeza kudafashije ariko bakabikora banizeye ko batahitanwa n’ubwoba.

Inshingano ya kabiri y’umuperezida nyawe ni uguhumuriza abanyagihugu be bose atavanguye. Iyo uko guhumurizwa kutabayeho, iyo perezida ari umuntu udashoboye kureba kure, abenegihugu bapfa bahagaze.

Icyanyuma, kandi cy’ingenzi cyane, umuperezida nyamuperezida agomba kuba afite umutima wakira byose, kugira ngo abashe kwakira abaturage be aho bafite imbaraga nkeya, naho bafite imbaraga nyinshi.

Ibi byose biranga umuperezida nyamuperezida ntabyo Paul Kagame yigirira. Abanyarwanda bose yabahinduye ibikange bitakigira umutima mu gitereko, abaturanyi b’u Rwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga barumiwe. Ni umubisha mubisi, ushimishwa no kwica no gucamo Abanyarwanda ibice. Arangiza disikuru ye, Kagame yavuze ko Atari umuntu uvangavanga ibitekerezo: yagize ati ‘ibyo ureba nibyo uba ufite’. Muri make, yarimo atubwira ati: “ mwapfa nabi, mwahangayikishwa no kutizera ejo hazaza ,mwagwa muri gereza cyangwa mu buhungiro, ibyo byose ntacyo bimbwiye…. Muri bantu ki mwebwe ? “

Bismark, uyu wayoborazaga Leta y’Ubudage “inkoni y’icyuma” yabaye ikirangirire kubera ijambo ryiza yavuze ngo Iyo uri umuyobozi w’igihuguugomba kumvira Imana ndetse ukagerageza kugera intamwe zawe mu zayo , mu nzira nziza.

Kagame we, ntashaka kumvira Imana na busa, ntashaka no kugendana nayo, habe no gutera intambwe kibura imwe cyerecyezo kizima kigana Imana.

None se ubu ko Kagame yarangije kwikoma Abanyarwanda, akarwanya abanyamahanga, agashyamirana n’Imana , ni nde uzamucira akari urutega ?Iyi disikuru ye isa n’iya nyuma, amateka azayiha umwanya mu ma disikuruye ye yarushije andi kuba mabi. Iyi disikuru ni ikimenyetso simusiga cy’uko ingoma ye icyuye igihe.

Dr Tewojeni Rudasingwa.