Kagame ntakabeshye, mu Rwanda nta bwisanzure!

Ariko ibinyoma biragwira! President Kagame ati:”…ku ruhande rumwe, hari ibyo bavuga u Rwanda rugeraho, byo bashima, in fact utageraho udafite buriya bwisanzure…” Kagame ntakabeshye, mu Rwanda nta bwisanzure!

Ejo bundi tariki ya 17 Kamena 2017, nibwo abanyarwanda twese twakubiswe n’inkuba, twumvise ko President Kagame ari we ishyaka FPR ryongeye guhitamo ngo abe ari we uzaba na none umukandida waryo, mu matora ataha ya President wa Republika, ateganyijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama muri uyu mwaka wa 2017! Icyo gihe, Kagame yafashe ijambo, asubiza umunyamakuru wari amubajije impamvu abantu benshi bavuga ko nta bwisanzure buri mu Rwanda. Icyo gihe, President Kagame yavuze ko ngo abavuga ko nta bwisanzure buri mu Rwanda ngo bivuguruza, ngo kuko ababivuga nyamara banemeza ko Kagame yagejeje u Rwanda ku majyambere. Kuri we, ngo kuba abanyarwanda barageze ku majyambere, bivuga ko bafite ubwisanzure, ngo kuko tayageraho nta bwisanzure!

Nyamara ariko, iyo wumvise iyi mvugo ya President Kagame uri umunyarwanda, wumva neza ko Kagame abeshya, cyane cyane ko buri wese asobanukiwe n’ukuntu abanyarwanda bahora mu bwoba, bitewe n’uko nta bwisanzure buri mu Rwanda. Impamvu ni uko uramutse uyu munsi, aba azi ko ashobora kutawurenza, maze uwurengeje agatekereza ko atari buramuke. Ibi bigaterwa n’impfu za hato na hato abanyarwanda bapfa kuva ubutegetsi bwe bwajyaho muri 1994, kugeza magingo aya muri 2017.

Muri iyi nyandiko, tugiye kureba zimwe mu mpamvu zivuguruza Kagame, zerekana ko ari umunyakinyoma ukabije, kuko zerekana ukuntu mu Rwanda nta bwisanzure buhaba. Muri izo mpamvu harimo: kuba nta wakwisanzura urubuga rwa politiki rufunze; kuba ntawakwisanzura Kagame ahora akangisha kuzasubiza igihugu muri genocide; kuba ntawakwisanzura Kagame yarateje abanyarwanda inzara; kuba nta wakwisanzura Kagame yica abanyarwanda mu Rwanda no hanze yarwo; kuba ntawakwisanzura Kagame ahora ahiga ko azica abanyarwanda; kuba ntawakwisanzura abakoranye nawe badasiba guhunga; kuba ntawakwisanzura abanyarwanda batemerewe kuvuga ibitagenda; ndetse no kuba ntawakwisanzura Kagame afungira abanyarwanda ubusa.

Nta wakwisanzura Kagame yarafunze urubuga rwa politiki mu Rwanda.

Urugero rumwe natanga, abanyarwanda twese turibuka ukuntu mu minsi ishize twari twiteguye kwakira Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana, wari yashatse kuza kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cyacu mu matora ataha ya 2017. Mwibuke ko yaje kwangirwa n’ubutegetsi bwa President Kagame inshuro 2 zose kwinjira mu Rwanda!

Ubwa mbere hari tariki ya 23 Ugushyingo 2016. Icyo gihe, leta ya Kagame yabujije indege ya Kenya Airways gutwara Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana n’abo bari kumwe, ibavana mu gihugu cya Kenya, aho bari bageze baturutse i Paris mu Bufaransa. Icyo gihe, bakaba bari batahutse mu gihugu cyabo u Rwanda, nabo bafiteho uburenganzira bwemewe n’amategeko. Mubo bari kumwe harimo Madame Nadine Kasinge n’umwana Skyler Kejo, ndetse na Vénant Nkurunziza. Ubwa kabiri hari ku itariki ya 23 Mutarama 2017, ubwo noneho leta ya Kagame yabuzaga indege yagombaga gutwara Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be, ibyo noneho bikaba byarabereye i Bruxelles mu Bubiligi !

Abakurikiranira ibintu hafi, bemeza ko Kagame yanze ko Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana yinjira mu Rwanda, kubera gutinya ukuntu abanyarwanda bari biteguye kwakirana ubwuzu Padiri Thomas, no guhita batangira “révolution” itamena amaraso banyotewe yagiye yigisha kuva mu myaka micye ishize. Bikaba rero biboneka nta shiti, ko iyo “revolution” yari guhita ivanaho ubutegetsi bwa President Kagame, cyane cyane ko n’igituma abanyarwanda benshi bayikunda ari uko bamenye ko Padiri Thomas yari aje kubakiza impfu za hato na hato baterwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, ndetse n’inzara ya Nzaramba ibageze ahaga!

None se, ko bigaragara ko urubuga rwa politiki rugifunze mu Rwanda, umunyarwanda yahera he yisanzura? Burya se nibwo bwisanzure Kagame avuga?! Reka, nta bwisanzure mbonye aho!

Nta wakwisanzura Kagame ahora akangisha abanyarwanda genocide yabazaniye!

Birazwi, bimaze kumenyerwa n’ubwo “akabi katamenyerwa”, ko Kagame iyo yumvise umuntu wese utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe avuze ikinyuranye n’ibyo we ashaka, ngo aba ashatse gusubiza u Rwanda aho rwavuye, muri genocide !

Ahagana mbere, iyo Kagame yavugaga iyi mvugo, ntabwo abantu basobanukirwaga n’icyo yabaga ashatse kuvuga. Ariko, nyuma uko yagiye avuga menshi nduzi ko anayavuga, icyo yabaga ashaka kuvuga, yagiye agisobanura kurushaho. Iyo Kagame avuze atya, aba ashaka kuvuga ko umuntu wese uzashaka kumuvana ku butegetsi, azatuma Kagame asubisubiza igihugu mu miborogo, nk’uko byari bimeze muri 1994, ubwo abanyarwanda bari bapfuye bashize! Yaje ndetse no kwivugira we ubwe yeruye, ko uzashaka kumwambura ubutegetsi wese, we azahitamo ngo kuzasubiza igihugu aho yagisanze (mu mivu y’amaraso)! Nimunyumvire namwe umukuru w’igihugu dufite uyu munsi uko atekereza! Mu minsi ishize, Ambassadeur Ndagijimana Jean Marie Vianney niwe uherutse kuvuga ko abanyarwanda ari twe tworoye Président Kagame, tukaba ari twe dutuma akiri ku butegetsi mu gihugu cyacu, kandi ari umwicanyi urenze kamere! Yakomeje asobanura ko aho bigeze, abanyarwanda dukwiye gukora ibishoboka byose, maze tukamwigizayo atari yakomeza guhemukira abanyarwanda nk’uko amaze kubigira akamenyero kandi nibyo koko birakwiye.

Mu mvugo nka ziriya rero umuntu abona ko ari iz’ibyihebe (terroristes), birumvikana ko nta munyarwanda ushobora kugira ubwisanzure, umukuru w’igihugu ahoza mu kanwa ko  azasubiza igihugu mu marira nk’ayo yagishyizemo, kandi bigaragara ko ashaka n’ubundi kuba ariho akiganisha. Ibi bigaterwa n’uko adashaka kuva ku butegetsi ku neza, kandi mandats 2 yemererwa n’amategeko zirangiye. Ariko Rwanda wagorwa!

Iyo Kagame abeshya abanyarwanda ko yabazaniye amajyambere, ugirango bo ntibazi ukuri nyako kubyo yabazaniye! Mu gihe Kagame adasiba kuvuga ko yazaniye abanyarwanda amajyambere n’inyubako zibarirwa ku ntoki zirimo na Kigali Convention Center (KICC), wagirango yasanze u Rwanda ari igihuru! Ikindi kandi, yirengagiza ko abanyarwanda bamaze kumenya neza ibyo we yari yarabahishe, aribyo kuba ari we wazaniye Abatutsi genocide yabakorewe muri 1994, ndetse n’ubwicanyi ndengakamere yakoreye Abahutu, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo! Urugero ni ubwicanyi ingabo ze zakoreye abahutu muri RD Congo. Kwubaka adahwema gutsemba abantu se bimaze iki? Amajyambere se yabaho abantu batariho? Nibwo bwisanzure se yavugaga? Aha nta bwisanzure bushobora kuhaboneka, kandi Kagame na we arabizi. Kagame aniyibagiza ko yasanze u Rwanda rwubatse, maze ahubwo akaba ari we warushenye, agamije kwerekana ko yarusanze kuri zero, ngo kugirango ibyo azubaka bizamuheshe kwiyerekana nk’igitangaza!!! Azabeshye abahunde, twe turamuzi !

Nta wakwisanzura Kagame yarateje abanyarwanda inzara yiswe Nzaramba!

Kuva u Rwanda rwigenga mu mwaka wa 1962, abanyarwanda ntabwo bari barigeze bicwa n’inzara nk’uko bimeze kubwa Kagame, aho iyiswe Nzaramba irimo gucura inkumbi mu gihugu!

Ubundi, abanyarwanda bazwi nk’abakozi kuva cyera. Bakoraga imirimo itandukanye, barahingaga kandi bakorora kijyambere, ku buryo byari byoroshye ko bihaza mu biribwa kandi bakanasagurira n’amasoko. Ibyo babikoraga, bamaze no kwishyura amashuri y’abana babo, babikuye muri iyo mirimo bakoraga buri munsi Kagame yavanyeho ubu, kubera politiki ye ngome! Icyo gihe abanyarwanda babaga banatuye heza kandi neza, bambara bakaberwa, byose babikesha amaboko yabo.

Iyi politiki ngome ya Kagame, yayishyizeho kugirango abaturage bahugire mu gutekereza gushaka amaramuko gusa, bityo ntibabone imbaraga zo guhangana na buriya butegetsi bwe, bukabije kuba ubw’igitugu! Murumva rero ko nta bwisanzure bwashoboka, abantu bishwe n’inzara isigaye ituma abatari bacye, basigaye bagurisha ibyabo kugirango basuhukire za Uganda n’ahandi, kubera guhunga iriya nzara. Twibuke ko Kagame yateje inzara, ategeka guhinga igihingwa kimwe, ndetse akanategeka abanyarwanda aho bagurisha ibyo basaruye kandi ku giciro gito, abima uburenganzira bwabo bwo kugurisha umusaruro wabo aho bashatse no k’umuntu bashatse.

Nta wakwisanzura Kagame yica abanyarwanda mu Rwanda no hanze yarwo.

Kuva mu mwaka wa 1990, Kagame na FPR ntibahwemye kubaho batica abanyarwanda. Byageze muri 1994, noneho byabaye agahomamunwa, ubwo Kagame yatangaga itegeko ryo guhanura indege ya Nyakwigendera President Habyarimana, ari ukugirango abatutsi bakorerwe genocide, maze akunde agere ku butegetsi. Ntibyaciriye aho kuko nyuma yaho, yishe abahutu batagira ingano mu nkambi ya Kibeho, maze abandi aboherereza ingabo ze kubicira mu cyahoze ari Zaire mu 1996, mu bwicanyi nabwo bushobora kuzitwa genocide, nibyemezwa n’inkiko zibifitiye uburenganzira, nk’uko babivuga.

Ntibyahagarariye aho, kuko uretse abanyarwanda basanzwe muri rusange, Kagame yagiye yica n’abo bagiye bakorana muri FPR. Abo umuntu yavuga ni nka Colonel Patrick Karegeya, Colonel Théonèste Lizinde, Seth Sebdashonga n’abandi batari bacye. Uretse abo Kagame yishe, hari n’abo yagerageje kwica, maze Imana ikinga akaboko. Urugero ni nka Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa, wigeze kurokoka igitero cy’abari bagiye kumwicira mu guhugu cya Afrika y’epfo.

Aha rero, birumvikana rwose ko, umunyarwanda uri mu Rwanda adashobora kubona aho ahera yisanzura, aba mu gihugu kiyoborwa n’umuntu nka Kagame wishe abanyarwanda mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ibyo kandi abanyarwanda ntibabiyobewe, n’ubwo ubutegetsi bwa Kagame bukora ibishoboka ngo bubihishe bwose.

Nta wakwisanzura Kagame ahora ahiga ko azica abanyarwanda!

Ku itariki ya 4 Nyakanga 1997, itariki ubutegetsi bwe buvuga ko ari iyo kubohora abanyarwanda, kandi ahubwo aribwo bababoshye, Kagame yavuze ijambo riteye ubwoba! Kagame yaravuze ati:”… niba twaragiye muri Zaire kwica abantu twaramaze.” N’ubwo icyo gihe yari Vice President wa Republika, abanyarwanda n’abanyamahanga tuzi tutibeshya, ko n’ubundi ubutegetsi bwari ubwe n’icyo gihe. Kuri uwo munsi, abanyanakuru b’amaradiyo atandukanye bakubiswe n’inkuba, biyumviye Kagame uko yiyemereye ku mugaragaro ko yohereje ingabo muri Congo kwica Abahutu! Mu bihe byakurikiyeho, Kagame yavuze irindi jambo ribabaje kandi riteye ubwoba, mbere yo kwohereza ingabo ze za FPR muri Zaire (RD Congo). Yavugiye i Murambi ku Gikongoro, avuga ko ababazwa cyane no kuba atarashoboye kumara impunzi z’Abahutu zamuhungiye muri Zaire (RD Congo), n’ubwo uko yaje kuzica nyuma, yohereje ingabo ze muri icyo gihugu, bigaragaza ko n’ubundi aricyo yari yarifuje mbere hose! Mwibuke na none ijambo Kagame yigeze kuvugira i Bwisige muri Byumba, aho yavuze ko azi gusya ibigori; aha akaba yarashakaga kuvuga ko azi kwica Abahutu, yagereranyaga n’ibigori ngo azi gusya! Kuba Kagame yarahisemo kuvugira iri jambo i Bwisige, ntibyari ugupfa kuvuga gusa. Uwo munsi, Général Emmanuel Habyarimana ukomoka aho i Bwisige, yari yaraye ahunze! Bigaragara ko ari ubutumwa yagiye guha uyu musirikare mukuru, abumuhera iwabo ku ivuko, ukurikije n’umujinya yari afite uwo munsi ! Mu gihe tukivuga amagambo mabi ya Kagame, mwibuke ijambo yavugiye i Nyabihu, aho yavugaga nta n’isoni ko ngo azajya arasa abanyarwanda ku manywa y’ihangu! Aka ni akaga da!

None se koko uretse kubeshya, ikitaboneka ni iki?! Harya Kagame azabeshya abanyarwanda kugeza ryari?! Kandi buriya azi ko abanyarwanda twibagiwe ariya magambo!!! None se, ni gute abanyarwanda twagira ubwisanzure, dufite umukuru w’igihugu nka Kagame udasiba kuvuga amagambo ateye isoni, ndetse atanabereye umukuru w’igihugu nk’ariya?! Izo ni ingero nkeya ntanze, uwashaka n’izindi nyinshi ntiyazibura, cyane ko aho nabereye ntari numva mu kanwa ka Kagame havamo ijambo ryiza! N’ikimenyimenyi, abanyarwanda twategereje ko yakunamura icumu agatanga ihumure n’amahoro, ariko byahe byo kajya!

Banyarwanda banyarwandakazi, igihe cyo kwereka Kagame ko tutamushaka, kirageze. Mwibuke ko EU (European Union) iherutse kuvuga ko idashobora kuzirirwa yohereza indorerezi mu matora ya President wa Republika mu Rwanda, ateganyijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017. Ibi ikaba yarabitewe n’uko izi ko Kagame yibye amatora muri 2003 ndetse no muri 2010, bivuga ko n’ubundi n’aya matora ya 2017, Kagame azayiba, bityo European Union ikaba yararambiwe uwo mukino! Icyo abanyarwanda tugomba kumenya, ni uko kuba “European Union” yaranze kwohereza indorerezi muri ariya matora, ni nko kudukebura twebwe abanyarwanda! Ni nko kutubwira bati :”dore umukuru w’igihugu cyanyu Kagame ni umunyagitugu twaramuhaze, nimudakoresha uburenganzira bwanyu ngo mwigaragambye mwerekane ko mutamushaka, maze tubafashe kumuvana ku butegetsi, ntimuzavuge ngo ntitwababwiye”. Ngaho rero dore banyarwanda, “abwirwa benshi akumva bene yo”.

Nta wakwisanzura abona abakoranye na Kagame badasiba guhunga!

Kuva Kagame na FPR bafata ubutegetsi mu Rwanda ku ngufu muri 1994, si abanyarwanda basanzwe bahunze gusa. Mu bahunze, harimo n’abahoze muri FPR bakoranye na President Kagame, barimo abasivili ndetse n’abasilikare, kandi kugeza magingo aya muri 2017, ibintu niko bikimeze!

Abasivili bahunze, kandi barakoranaga na President Kagame, harimo aba bakurikira: Uwari Ministri w’intebe Twagiramungu Faustin, uwari Ministri w’intebe Pierre Céléstin Rwigema, uwari Président w’inteko ishinga amategeko Joseph Sebarenzi, uwari Ministri Seth Sendashonga waje kwicwa yishwe na Kagame, Gérald Gahima wari Procureur Général wa Republika, n’abandi benshi…

Abasilikare bakuru nabo bahunze Kagame, kandi nyamara barakoranaga na we bya hafi !  Dore ingero nkeya: Lieutenenant Général Kayumba Faustin Nyamwasa, Général Emmanuel Habyarimana, Colonel Patrick Karegeya waje kwicwa n’abo Kagame yohereje kumwicira muri Afrika y’epfo, Colonel Théonèste Lizinde waje no kwicwa n’abambari ba Kagame bamusanze muri Kenya, Major Théogène Rudasingwa, Major Théogène Rutayomba, Major Micombero, n’abandi benshi…

Harya, wabona abantu bakomeye nk’aba bahunga umwicanyi ruharwa Kagame, ukagira ubwisanzure gute?!!! Ibi biteye isoni kandi nta n’ahandi ku isi byigeze biba! Nta hantu na hamwe abategetsi b’igihugu bigeze bahunga umunyagitugu uri ku butegetsi ari benshi, nk’uko byabaye kubwa Kagame mu Rwanda! Kagame nareke kubeshya abanyarwanda.

Nta wakwisanzura abanyarwanda batemerewe kuvuga ibitagenda neza!

Kuvuga ibitagenda neza mu Rwanda, ni ikizira kikanaziririzwa ku butegetsi bwa Kagame! Iyo uvuze ko Kagame ari we wateye genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda (kandi ibyo ni ukuri), icyo kiba ari ikibazo gikomeye cyane, ku buryo ugomba kuregwa icyaha cy’ingengabitekerezo ya genocide, iyo uri umuhutu. Iyo uvuze utyo uri umututsi, bwo ubutegetsi bwa Kagame, bukurega ubujura ndetse n’ibindi birego by’amafuti bitagize aho bishingiye! Ibi, ni rumwe mu ngero nyinshi zerekana neza ko nta bwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo buba mu Rwanda.

Si ibyo gusa, kuko no kugaragaza ibyo utekereza mu nyandiko cyangwa mu binyamakuru, nacyo ni ikibazo gikomeye mu Rwanda rutegekwa na Kagame! Aha, hari ingero zitari nke, zerekana abazize kugaragaza ibitekerezo binyuranye n’ibya Kagame mu binyamakuru. Umuntu yavuga nka Charles Kabonero wandikaga mu kinyamakuru cyitwaga Umuseso, wahunze ari ibyo azira. Undi umuntu yavuga, ni nyakwigendera Andrea Kagwa Rwisereka, wishwe aciwe umutwe, nawe azira kugaragaza ibitekerezo binyuranye n’ibya Kagame mu binyamakuru! None se kuva ari uku ibintu bimeze mu Rwanda, ubwisanzure Kagame avuga buri hehe, uretse kwihanukira akabeshya nk’uko ahora abeshya?!

 Nta wakwisanzura Kagame afungira abanyarwanda ubusa!

Gufungira abantu ubusa, ni kimwe mu byaranze ubutegetsi bwa Kagame kuva bwajyaho muri 1994, kugeza ubu. Iki kikajyana no gucira abantu imanza mu kivunga, bazira gusa ko ari Abahutu. Ntibyagarukiye aha gusa, kuko hashyizweho icyitwa “Ndumunyarwanda”, iyi ikaba gahunda ya leta ya Kagame yo kwemeza ko Abahutu aho bava bakagera bakoze genocide yakorewe Abatutsi, noneho abana babo, abuzukuru, abuzukuruza, ubuvivi ndetse n’ubuvivure bwabo, ngo bakazahora basaba Abatutsi imbabazi z’ibyaha batakoze! Ibi, ngo bikaba ari ukubera ko hari Abahutu bamwe kandi bacye, bakoze iriya genocide!

Mu gihe twari tuzi ko icyaha ari gatozi nk’uko amategeko abyemeza, ubutegetsi bwa Kagame bwo siko bubyemera, kuko ubutabera bwabwo buhora bucira imanza Abahutu, abakoze ibyaha n’abatarabikoze. Ikindi gitangaje, ni uko abatutsi bagize uruhare muri iriya genocide ndetse n’ubundi bwicanyi bwibasiye abahutu bo nta manza bacirwa, kandi bahari ! Ibi byakozwe n’inkiko za Gacaca, ndetse n’inkiko zisanzwe mu gihugu cyacu!

None se, mu karengane kangana kuriya, aho abanyarwanda benshi bazira gusa ko ari Abahutu, harya abantu bakwisanzura bate ra? Kagame nareke kubeshya abanyarwanda, mu Rwanda nta bwisanzure buhaba kandi nawe arabizi. Icyerekana ko Kagame yamenyereye kubeshya abanyarwanda abizi kandi abishaka, ni uko mu mwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru ba FPR baherutsemo i Gabiro, Kagame we ubwe, yiyemereye ko imyaka yose ubutegetsi bwe bumaze kuva muri 1994 kugeza ubu muri 2017, bwaranzwe n’ikinyoma!!! None se ibi arabyibagiwe kandi?! Yewe, ni agahomamunwa gusa!

Mu gusoza, tubonye zimwe mu mpamvu zerekana ko nta bwisanzure buri mu Rwanda. Izo mpamvu ni: ukuba nta wakwisanzura urubuga rwa politiki rufunze; ko ntawakwisanzura Kagame ahora akangisha kuzasubiza igihugu muri genocide; ntawakwisanzura Kagame yarateje abanyarwanda inzara; nta wakwisanzura Kagame yica abanyarwanda mu Rwanda no hanze yarwo; nta wakwisanzura Kagame ahora ahiga ko azica abanyarwanda; nta wakwisanzura abakoranye nawe badasiba guhunga; nta wakwisanzura abanyarwanda batemerewe kuvuga ibitagenda; ndetse bikaba nta wakwisanzura Kagame afungira abantu ubusa. Iyi nyandiko igaragaje muri macye, zimwe mu mpamvu zivuguruza President Kagame, zerekana ukuntu mu Rwanda nta bwisanzure buhari, kubera imiterere ya Kagame ubwe ndetse n’ubutegetsi bwe.

Nk’uko bigaragaye, biraboneka ko Kagame yiyemeje gukomeza kugendera ku kinyoma, kugirango yongere abone uko yatangira iriya mandata ya 3, atemererwa n’amategeko, kuko yari arangije igihe cye cyo kuba umukuru w’u Rwanda. Icyo abanyarwanda twagombye gukora, ni uguhagurukira rimwe, maze tukamwereka ko duhaze ikinyoma cye cyuzuye ubugome bwinshi, maze tukamwereka ko yabeshye, kuko mu Rwanda nta bwisanzure buhari. Bityo, tukanamuvanaho, tukishyiriraho ubundi butegetsi butubereye. Ibi nitutabikora, n’ubundi turajya habi kuko noneho azakomeza kwica abanyarwanda nta nkomyi, igihe azaba yamaze kwizera ko yashyikiriye iriya mandat ya 3. Birakwiye rero ko twivumbura, tugakora ya “revolution” Padiri Thomas yagiye atubwira, kuko ariyo nzira nziza yo kuvana Kagame ku butegetsi nta maraso amenetse, maze tukagira amahoro.

Aho bigeze, Abanyarwanda bagomba gukora ibishoboka bakavana Kagame ku butegetsi. Bitabaye ibyo, we arabavana ku isi !

“Nyamwanga kwumva, ntiyanze no kubona”!

Niyomugaba Jean de la Paix

Kigali – Rwanda.