Kagame ntakiri kw’ibere ashobora kuba agiye gucuka!

Umugabo witwa Paul Kagame wa mugani w’abamushyigikiye yanditse amateka, ariko ayo mateka ntabwo avugwaho rumwe na bose ariko icyo abantu bose bahurizaho n’ubugome burenze urugero bamwe mu bamushyigikiye bita ngo ”agira igitsure”(il est sévère).

Uwavuga ko urupfu rwa Fred Rwigema rwatumye Paul Kagame agera aho ageze ubu ntabwo yaba ari kure y’ukuri. Guhera mu mpera z’umwaka wa 1990, Paul Kagame wari Major yatangiye kuyobora ingabo za FPR zari mu bibazo bikomeye nyuma yo gutsindwa urugamba rwo mu Kwakira 1990. Yaje aturutse muri Amerika aho yize mu ishuri rya gisirikare Command and General Staff College (CGSC) rya Fort Leavenworth muri Kansas, ntabwo yarangije ayo masomo ndetse umwe mu barimu be w’umunyamerika yagize ati: ”This man [Kagame] is uncultivated, and he speaks broken English”.

Kagame yatangiranye uburyo bushya bwo kurwana bwari butandukanye n’ubwo FPR yari yatangiranye mu 1990. Icyari kigamijwe kwari ukwirukana abaturage cyane cyane b’abahutu bari batuye mu majyaruguru y’igihugu hakoreshejwe ubwicanyi. Muri politiki ye Kagame ntacyo yashatse gukora cyatuma yiyegereza abaturage bo mu majyaruguru y’u Rwanda ahubwo FPR yahisemo kwiyegereza amashyaka yarwanyaga ubutegetsi yari imbere mu gihugu.

Muri FPR ubwayo kuko yari azi ko adakunzwe yakoresheje iterabwoba n’ubwicanyi kugira ngo abo bari kumwe bashobore kumwemera, ndetse n’abo batagiraga icyo bapfa yabonaga bashobora kuzamuka bakaba ibyamamare yakoresheje uko ashoboye arabivugana mu rwego rwo kugira ngo asigare ari we wenyine ufite ubutegetsi.

Perezida Museveni wa Uganda yagize uruhare mu kumufasha kuzamuka no mu gutuma yemerwa n’abandi basirikare ba FPR ndetse s’ibyo gusa kuko yatumye ashobora guhura n’abayobozi b’ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza. Museveni yari afitanye ubucuti n’abanyamerika bari bamukeneye mu gufasha inyeshyamba za SPLM za John Garang, Abongereza bo hari ubucuti budasanzwe hagati ya Museveni na Clare Short wari Ministre w’ububanyi n’amahanga mu Bwongereza. Ibyo biri muri bimwe byatumye abona ingufu z’umurengera akigenderaho kugeza ubu ndetse agera n’aho ashaka gutwara umwanya wa Museveni mu maso y’ayo mahanga. Ako gaharararo ntabwo kagarukiye aho kuko bari basigaye bamwita: « Our kind of guy ».

Uko kuzamuka kwihuse kwamuteye kwirara kugeza aho yibagiwe n’abamufashije nka Museveni ubwo yatangiraga kumurwanya byaba mu ntambara yabereye i Kisangani muri Congo cyangwa ku nkunga yahabwaga abarwanya ubutegetsi muri Uganda bari bibumbiye muri FDC bayobowe na colonel Cyiza Besigye. Mu minsi ya vuba aha bisa k’aho ubwiyunge bwagarutse kuko Kagame yakoreye ingendo nyinshi muri Uganda zisa nko kwinginga.

Politiki ya Kagame yo gushaka kwiharira ubutegetsi akananiza imishyikirano n’izindi nzira zose zari zigamije guhagarika intambara yaberaga mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994 byaje kuvamo genocide isa nk’aho yatunguye amahanga yari yijejwe na Kagame na FPR ko bashobora gufata ubutegetsi ku buryo bworoshye mu Rwanda. Kudashaka kumva uburenganzira bw’abaturage b’abahutu no gushyigikira buhumyi FPR byatuye amahanga yisaga yabaye umufatanyacyaha wa FPR kandi nta gusubira inyuma bishoboka, ahitamo gukomeza gushyigikira FPR mu bibi yakoraga birimo ubwicanyi yakoreraga abaturage b’abahutu ndetse tutibagiwe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Ubwicanyi bwakore abatutsi n’intagondwa z’abahutu bwaje busa nk’aho bubaye igishoro mu bikorwa bimeze nk’ubucuruzi bwa Genocide FPR na Leta yayo yaje kujyaho nyuma.

Ubwo bwoko bushya bw’intwaro ”Genocide” bwabaye igisubizo n’urwitwazo mu gukora amafuti yose ubajije wese bakamusubiza ko bakumira Genocide n’ubwicanyi bwose bukozwe mbere yo kugira icyo babuvugaho bakabugereranya na Genocide.Iyo Genocide yakoreshejwe mu gutera imbabazi amahanga no gukumira abashakaga kurwanya imigambi mibisha FPR yari ifitiye abanyarwanda ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari kose.

Abo yari yarabeshye ko we na FPR baharanira demokarasi nka ba Twagiramungu, Sendashonga n’abandi ntibarengeje umwaka wa 1995 batarakizwa n’amaguru ndetse bamwe abakurikirana iyo bahungiye abatsindayo. Amahanga yo yakomeje kwirengagiza ibyabaga byose kugeza n’abiciwe i Kibeho mu maso yayo akaruca akarumira.

Amahanga menshi cyane cyane Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza zisanze zaraguye mu bikorwa bimeze nk’ubufatanyacyaha kubera amabura kindi bisa nk’aho bipfukamiye Kagame ngo birebe ko kumuhundagazaho amafaranga byatuma ibintu bisubira mu buryo kuko ibyo bihugu byose byari bimaze kubona urugero rw’ubugome bwe uko bungana rero byirindaga ko yagira intege nke akaba yatakaza ubutegetsi muri uko kugenda kwe agasiga atikije imbaga ndetse n’abandi cyane cyane abatutsi bakajyana nawe mu irunduka rye. Ubwo bwoba bw’amahanga bwatumye Kagame akomeza gufatwa nk’umwana bajeyi ngo hatagira ikimukoma agakora ibidakorwa.

Ayo mafaranga atagira ingano bamusukagaho yongeyeho ayo yakuraga mu busahuzi bwo muri Congo yaragiye yigurira utudege, yiyubakira utugorofa ndetse anashora no mu mishinga itandukanye. Mu kurindagiza abashaka kurindagira ashaka abo abyandikaho nka ba Nshuti Manasse, ba Hatari Senkoko n’abandi…

Ntiyahagarariye aho kuko n’umutungo witwa ko wari uwa FPR yahise awuhindura uwe, amasosiyete yashakiraga imari FPR aba ahindutse aye. Ibyo ariko byajyanye no gushimira (kwigizayo) abahutu bari barafashije FPR nka ba Kanyarengwe na ba Bizimungu, abari ibikomerezwa muri FPR nka ba Rutaremara, Mazimpaka, Bihozagara n’abandi abahindura nothing.

Icyo kintu kimeze nk’iterabwoba ku mahanga (chantage) ryatumye amahanga na none yisanga mu mafuti ya Kagame ntacyo ashobora kubikoraho noneho ahitamo nayo kumukoresha mu nyungu zayo cyane cyane muri Congo, aho nawe yaboneyeho arimbura imbaga y’abahutu bari barahungiyeyo ataretse no gusahura. Kuba Kagame yari azi ko ari kumwe n’ibihugu by’ibihangange mu mafuti yakorega byatumaga arengera agakora n’ibidakorwa, ibyo byose ayo mahanga yabibona akinumira ngo nayo atishyira ku karubanda muri ayo mafuti yabaga afatanije na Kagame. Ndetse Kagame asa nk’aho yabaye umuzamu ushinzwe Congo, ikigiye kuba muri Congo hagomba kubazwa Kagame ukagira ngo Congo nta bategetsi igira.

Nk’ibyo gutera Congo bwa mbere Kagame yishakiraga kurangiza ikibazo cy’abahutu (ni ukuvuga kurasa abajijutse agasiga abaturage basanzwe bo guhinga cyangwa abiyemeje kuba ba ndiyo bwana) naho amahanga yishakira gukuraho Mobutu no gusahura. Ubwo bufatanye bwa Kagame n’amahanga bwatumye akora ubwicanyi burenze kamere amahanga arinumira kuko bari kumwe muri icyo gikorwa.

Kagame ageze muri Congo yaguye ku bukungu bwa Congo aragotwa ananirwa kwihangana ariko kubera ko Perezida Kabila atashakaga ko igihugu cye gisahurwa ako kageni. Mu 2001, Kagame afatanije n’amahanga baramwivuganye ngo basigasire inyungu zabo.

Muri ibyo byose byabaga muri Congo, mu Rwanda Kagame yakomezaga gukora ibyo ashatse byose ndetse anabona n’inkunga y’amahanga itagira igano ari nako ayo mahanga bafatanije amabi yose akomeza kwamamaza izina rye imihanda yose ndetse akagera n’aho amutwerara guhagarika genocide kandi bizwi ko intego ye ya mbere yari ugufata ubutegetsi n’ukuvuga ko ibitambo cyangwa abamukumiraga gufata ubwo butegetsi bari kubigwamo ntacyo byari bimubwiye, hari n’uwamubwiye ko ibyo akora bishobora gutuma abatutsi bapfa asubiza ko abatutsi ari abari kumwe nawe ku rugamba abandi ari akazi kabo.

Inkunga z’amahanga no kwamamaza Kagame byatumye u Rwanda ruzamuka mu nzego zimwe z’amajyambere ariko akenshi hirengagijwe imibereho myiza y’abaturage bo hasi. Izo nkunga z’amahanga Kagame yarazifashe azihakisha abaturage ngizo za gira inka atanga inka zitari ize zatanzwe n’amahanga n’ibindi byinshi bimwitirirwa kandi biba byavuye mu cyuya cy’abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye.

Izina rya Kagame ryakomeje kuzamuka ku buryo hari bamwe bibwira ko kuba bwira bugacya cyangwa ku izuba riva n’imvura ikagwa babikesha Kagame. Ibyo bikorwa byajyanye no gukuririza izina rya Kagame ariko hanagamijwe kwirinda ko hagira undi muntu wundi uzamuka ngo nawe abe yavugwa. Ku buryo na Kagame ubwe yari asigaye afite ubwishobozi kugaza aho avuga ngo: I can’t rise and fall!

Icyo cyose byajyanaga n’ibikorwa by’urugomo no kutihanganira abandi ku buryo abatarishwe barafunzwe ari amahanga agakomeza akirengagiza.(Colonel Cyiza, Victoire Ingabire, Jean Léonard Rugambage, André Kagwa Rwisereka, Bernard Ntaganda, Déo Mushayidi n’abandi benshi..) n’abanyamahanga ntabwo barebewe izuba ubihakana azabaze ba Peter Erlinder, Guy Theunis n’abandi..  Ibyo ntibyasiganaga no kwiba amajwi aho we n’ishyaka rye babonaga hafi ijana kw’ijana baherekejwe n’amashyaka ya baringa yo gufasha icyo kinamico kugaragarira neza amahanga.

Nyuma yo kongera gushoza intambara muri Congo mu buryo buhubukiwe yibwira ko amahanga azongera gufunga amaso yashatse kwisama yasandaye ku buryo n’urwitwazo rwo kurwanya FDLR rutakigira abo rukanga.

Ababikurikiranira hafi baje gusanga ko mu bintu bituma Kagame yarashyizwe hanze hari ingabo za MONUSCO kuko kuba ziri muri Congo byatumye haboneka ibimenyetso byinshi kandi ntabwo abakozi ba MONUSCO bashoboraga gucecekeshwa ku buryo bworoshye. Niyo mpamvu ibyo Leta y’u Rwanda ivuze byose iba ishaka kwibasira MONUSCO no kuyitesha agaciro kuko bigaragarira buri wese ko iyibangamiye.

Uretse ko abasesengura basanga ibi bihano no kwamaganwa mu mahanga bya Kagame na Leta ye bidashingiye gusa ku kibazo cya Congo, ahubwo ikibazo cya Congo cyabaye imbarutso cyangwa urwitwazo kuri bamwe bari barabuze impamvu igaragara yo kwihanangiriza Kagame. Hari amahanga menshi atanga imfashanyo atari uko abishaka ahubwo  avuga ati reka duhe Kagame ahage turebe ko yakora neza wenda hakagira n’utuvungukira tugwa abaturage bakaboneraho. Abenshi bakaba batinya ko abaturage bahababarira cyane mu gihe barwanya Kagame kuko asa nk’aho yabafasheho abanyarwanda ingwate.

Amahanga yakomeje gushyigikira Kagame yaje gusanga noneho ibimenyetso simusiga bimurega bihari ibyo rero bituma atangira kumwamagana birimo no guhagarika imfashanyo. Ibyo ariko bikajyana no kureba uburyo uruhare ayo mahanga yagize mu gushyira Kagame igorora ngo ajye muri ayo mabi yose rwagirwa ibanga cyangwa bagasibaganya ibimenyetso biganisha kuri ubwo bufatanye. Igiteye inkeke n’uko n’abo bamushyize hejuru Kagame atacyumva inama zabo ahubwo ahitamo kubashyiraho iterabwoba ku mugaragaro.

Ubu uwavuga ko ibyo bihugu by’amahanga byatangiye politiki y’amayeri yo guteza Kagame itangazamakuru ryabyo ntabwo yaba yibeshye. Abasoma muzambwire niba niba ibinyamakuru byatakaga Kagame mu minsi yashize bikimutaka? Igishobora gukurikiraho n’uguhabwa agaciro kw’ibyegeranyo bimwe na bimwe birega u Rwanda byagiye bibikwa mu tubati ndetse hagakorwa n’ibindi. Hari abanyamahanga benshi bafite ibyo bapfa na Leta ya FPR ariko batashoboraga kugira icyo bakora kubera abari bashyigikiye Leta y’u Rwanda, abo bose bagiye kwitwaza iki cyuho kibonetse maze barege Kagame na FPR ibyo bakoze ndetse bongereho n’ibyo batakoze.

Hari abantu benshi babonye mu myaka yashize abahutu baragizwe ruvumwa mu mahanga bibwira ko ari ukubera ko ibipindi bya Leta ya FPR byafashe ayo mahanga, ariko bagombye kumenya ko kuba ruvumwa bishobora kuba kuri Leta ya FPR bidasize n’abayishyigikiye cyane cyane abatutsi dore ko ibyo guheraho bitabuze mu gihe hari imirwano muri Congo ndetse abaturage bo mu karere bakaba batangiye kutareba neza abanyarwanda.

Ubu Leta y’u Rwanda mu bibazo yikururiye irimo irarwanyarwanya ngo irebe ko imfashanyo yambuwe zagaruka ari nako ishaka kubeshya abaturage ko irengana kandi ko izo mfashanyo ntacyo zari zivuze.

Ibyo ariko ntibibuza bamwe mu bayobozi gukoresha intore za Diaspora mu gushaka gucuza abanyarwanda baba hanze udufaranga babona biyushye akuya. Ayo mafaranga kuyatanga azatangwa kuko hari benshi batifuza ko Passports zabo zahindurwa impfabusa cyangwa ntibazongere gusubira mu Rwanda gusura imiryango yabo. Ubu Leta yatangiye icyo yise: Agaciro Development Fund. Abanyarwanda bagiye guhatirwa gushyiramo amafaranga ngo yo kuziba icyuho cyatewe no kwishora mu ntambara muri Congo batabagishije inama.

Ikindi gishobora gukomerana Rudasumbwa nk’uko inkomamashyi zimwita n’uko David Cameron atari Tony Blair kandi Leta zabo zidateye kimwe, Obama ntabwo ari Bush cyangwa Clinton, tugarutse kuri Bill Clinton nabibutsa ko umunsi yavuye mu Rwanda aribwo imfashanyo zahagaritswe, biragoye kwemeza ko atari abizi cyangwa umugore we Hillary Clinton ngo abe atarabimubwiyeho.

Ikindi cyerekana ko ibintu bitoroshye ni urugendo rwa Hillary Clinton muri Africa. Mu myaka yashize kubera ukuntu Kagame yari aharawe nta kuntu umutegetsi ukomeye wo muri Amerika yari kuza Uganda no muri Kenya ngo agende adaciye no mu Rwanda. Ese ibitutsi Susan Rice yatutswe byaba bibifitemo uruhare?

Ntawavuga ko kuri Kagame ibintu bikomeye cyane kuko agifite inshuti nyinshi n’abafatanyacyaha bakimushyigikiye ariko ibyo kuba intangarugero, ikitegererezo n’agahararo yari afitiwe n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga bishobora kuba bigenda bisatira iherezo.

Byagaragaye kenshi mu myaka yashize ku bategetsi b’ibihugu batandukanye ko hari igihe bagezemo agahararo kagashira ahubwo bigahumira ku mirari maze ikibaye cyose kikagirwa urwitwazo rwo kubandagaza. Kuri Kagame n’ubutegetsi bwe muri iyi minsi ikizajya kiba cyose bashobora kujya bisanga mu bisobanuro bihoraho imbere y’amahanga. Ikibazo kirimo gikomeye n’uko bitazatera kabiri kuko Leta ya FPR nayo itazi gucisha make agasuzuguro n’ubwishongozi ifite muri iki kibazo bushobora kutayigwa amahoro.

Ikibazo umuntu yakwibaza n’ukumenya niba Kagame azageza mu 2017 ngo yiyahure yiyongeze indi manda cyangwa ashore mu muriro umugore we Jeannette Nyiramongi nk’uko bihwihwiswa. Ikindi kibazo giteye inkeke n’ukumenya niba Kagame na FPR bazemera kurekura mu mahoro cyangwa bazashaka kugenda bisasiye abanyarwanda batagira ingano.

Marc Matabaro

6 COMMENTS

  1. this is trash—- this site is run by extremists umuntu ata igihe cye ayandika ibintu nkibi narumiwe pe!

  2. Excellente analyse Mr Matabaro. Tu suis de près la situation de ton pays et le développement historique du grand criminel jamais connu au Rwanda, Congo et en Afrique Centrale. Vraiment gardez votre courage et le futur dira son mot.

  3. Genda Matabaro urandika, njye ubu urutoki rwaba rwarangije kundya neza neza, thank you for this analysis!

  4. Nyamara uyu Matabaro simuzi ariko njye mbona atari extremiste ugereranije n’ibyandikwa ku mbuga nka le prophète ! We akora analyses zisobanutse…nubwo atavuga neza Kagame ariko rero harageze kumva ko Kagame atari ikigirwamana…sinzibagirwa na rimwe Afande Musito amubwira ati « umenye ko abanyarwanda bagutinya batagukunda » ! Yashatse kumukubita inshyi ariko umusaza aramubwira ati uramenye aho narwaniye kuva za Mozambique sinkubutwa n’uruhinja !
    Nihe ku isi wabona basingiza umuntu 1 rukumbi ? Nihe wabona umuntu ubaho atavuguruzwa, ubishatse wese ahita aba mubi iyo atishwe kandi ingero ni nyinshi pe..ok harimo ababi ariko n’abeza barimo non ? Ese umunsi bizagaragara ko Kagame atigeze ashaka gusangira ubutegetsi kandi ko aribyo koko byanatumye amarisha bene wacu…FPR yaradukijije ariko njye simbyitirira Kagame kuko siwe warwanaga urugamba wenyine…we yari yifitiye stratégies zindi zo gufata ubutegetsi abapfa bagapfa abasigara bagaceceka hanyuma agategeka nk’umwami ! Yakuranye umunabi wo kuba hanze bigera aho bimwangisha abahutu ndetse n’abatutsi basigaye imbere kuri we twari ubusa cyangwa abagambanyi ! Iyo we se ahasigara agashinyiriza akareba !! Kuki H.E amiral general RUDASUMBWA yikoma umuntu wese ukunzwe haba mu ngabo cyangwa mu butegetsi busanzwe ? Kagame yafashe amaraso u Rwanda rwose neza neza twumva ko ntawundi atari we ! Azabanze nawe yisegure no kuri abo bahutu yarashe abo ashaka naho umuntu ureba kure abona ko kwishongora bishize ! Mbabajwe n’abana bacu yashoye mu busazi bwe, gusa nako turanabimusingiza !
    Hari umuntu wavuze ngo « U Rwanda nta banzi rugira , abanzi barwo ni abaturage barwo bangana urunuka» ! Ubu si agahomamunwa koko ??…. ! Ikibabaje ni uko n’abanzi bo hanze ubu tubafite….umututsi uko yangwa Congo bisa nk’aho ntacyo bitubwiye kandi muzareba uyu Kagame azongera atumarishe nk’uko yabikoze 1994 yanga gushyikirana agaca inyuma ya bariya bahutu abarasa buhoro buhoro…. Kagame wirirwa atuririraho iyo aza kwemera ingabo za LONI zigatabara mu kwa 04/1994 atabeshye ngo intambara arayirangiriza ! FPR Kagame yarayishenye, yarayihemukiye..ukuri kurahiswa abantu babaye ibikangwa bose ni « ndiyo bwana » ! Ukuri umunsi kuzagaragara muzamuzinukwa…naho iterambere arata si amaboko y’abanyarwanda n’abanyabwenge dufite nubwo bakorana igihunga ! Uwo mutekano se awurinda wenyine ? none niba yitirirwa ibyiza, n’ibibi nabyo nabyumve gusa azira umunenga ni cyo kibazo gikomeye afite ! Muzi umugani w’umuntu witwikira umuriro akawizimiriza ? bene mama mwakwitonze mukamenya ko akamasa kamara inka kazivukamo !

  5. Yego rata Rwema iyi comment yawe irerekana neza ko mu Rwanda abatutsi b’imfura bagihari….Haramutse hari abandi batutsi batekereza nkawe benshi u Rwanda rwacu rwatembamo amata n’ubuki…ikintu twese tugomba kwemeranyaho nuko mbere ya byose abatutsi n’abahutu ari abana b’u Rwanda bivuga ko ari n’abavandimwe …Aho kagame rero byamunaniriye nuko aho kuba umubyeyi w’u Rwanda yahisemo kwibera umubyeyi gito wawundi urya abana be…niyo mpamvu yica cyangwa akicisha abahutu n’abatutsi ntakurubanura ge niyo mpamvu no kuba umubyeyi w’abatutsi benewabo mbo atabikwiye niyo mpamvu mwita umubyeyi gito Rusahurira mu nduru..

  6. ibi byavuzwe kera n’injijuke abantu bati abatutsi b’ibigoryi baragwira bakamaganwa bakanicwa rugeretse.
    none ubu mutangiye kubona ko hari abareba kure.
    sinzibagirwa umuntu wambwiye ngo yari kumwe n’umwana w’umusoda kuri jali muri 4/1994 iwabo bahagera abareba (interahamwe). atakambira afande ati mbabarira dore bageze iwacu reka njye kubazana batarabica agera n’aho amwereka inzu y’iwabo afande aramuhakanira undi agumya gutakamba ariko yanga kuva ku izima byageze aho afande abwira mubyara we bazanye mu nkotanyi ngo namutere ifuni byagenze bityo na mubyara we bahita bamwicira aho urubanza rurangira gutyo.
    murumva ikindi mwari mutegereje ari iki?
    sinzi igihe muzumvira mushayidi, ruzibiza, ruyenzi n’abandi ko uriya mwene wacu ari we watumaze kandi abishaka.
    njye ahubwo icyo njya nibaza n’icyabimuteye n’inyungu yari abifitemo.

Comments are closed.