Kagame nyuma yo kwihenura arimo gusaba uwo yimye!

Igihugu cya Uganda na Perezida Museveni bafashije cyane FPR na Kagame igihe barwanaga na Leta ya Perezida Habyalimana hagati ya 1990 na 1994. Na nyuma yaho ubwo bushuti bwarakomeje, ubwo abo bagabo bombi bateraga Congo muri 1996 bagashiraho Kabira. Bongeye gusubirana muri Congo muri 1998 ubwo intambara ya 2 ya congo yatangiraga, ariko icyo gihe imibanire yabo yari nk’iy’injangwe n’imbeba, kubera gupfa amabuye y’agaciro yo muri Congo no gusuzugurana. Ingabo z’ibihugu byombi zakozanyijeho gatatu kose ndetse hagwa abasirikare benshi ku mpande zombi. Icyo gihe ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Colonel Emmanuel Ruvusha zahaye ingabo za Uganda zari ziyobowe na General James Kazini isomo ridasubirwaho.

S’ibyo gusa, kuko ibihugu by’amahanga nka USA na UK byari inshuti za Uganda na Museveni, Kagame yatangiye kuba inshuti zabyo cyane ku buryo Kagame yarushaga ijambo Museveni muri ibyo bihugu no mu mahanga. Ibyo bigatuma habaho gusuzugurana.

Kagame na Museveni basigaye badasigana ari pata na rugi

Ikindi kuba mu minsi yashize abasirikare bakomeye b’u Rwanda (Lt Gen Kayumba, Gen Habyalimana, Col Ndengeyinka…) n’abandi bayobozi batoroka igihugu bakoresha ubutaka bwa Uganda. Sibo gusa kuko n’izindi mpunzi zisanzwe zikunze guca muri Uganda ndetse n’ubu hari impunzi nyinshi z’abanyarwanda muri Uganda.

Mu minsi yashize hari n’abasirikare ba Uganda bahungiraga mu Rwanda. Habayeho n’ibikorwa byakorwaga n’ubutegetsi bwa Uganda ndetse n’abaturage ba Uganda mu kugira nabi abanyarwanda baba Uganda cyangwa babaga bahatembereye. Mbese umubano ntabwo wari wifashe neza.

Nyuma yaho abanyagitugu bombi Museveni na Kagame bokerejwe igitutu n’abarwanya ubutegetsi bwabo bariyunze. Mu matora ashize Museveni yatsinze umukandida wa FDC, Colonel Cyiza Besigye mu buryo budasobanutse ku buryo benshi bavuga ko habaye ubujura mu matora. Kagame ibye biramenyerewe ntajya ajya munsi y’amajwi 90% kuko Karangwa Chysologue na bagenzi be baba babirangije. Museveni nyuma yo guhindura itegeko nshinga kugira ngo akomeze yiyamamaze, yabyanduje Kagame ku buryo nawe akoresheje abidishyi be nka Musa Fazir Harerimana, Ministre w’umutekano mu gihugu akaba ava muishyaka rya PDI atangiye kwivugisha ngo azahindura itegeko nshinga ngo ”abaturage nibabishaka”. Siwe gusa kuko n’inama yarimo abasirikare bakuru mu minsi ishize yemeje ko itegeko nshinga rigomba guhinduka Kagame agakomeza gutegeka.

Kuva aho aba banyagitugu bombi bobonye ko bari mu marembera ntibagisigana nk’uko bigaragazwa n’ibi bikurikira:

-Museveni aheruka mu Rwanda aho Kagame yamuhaye inka, ndetse ngo bakananywana bya kinyarwanda (Guca indasago ku nda ya mugenzi wawe nawe akabikora, buri muntu akanywa amaraso y’undi, ngo iyo urenze ku gihango kirakwica).

-Urupfu rw’umunyamakuru Charles Ingabire, aho abashinzwe kurinda Perezida bivanze mu kazi ka Police akaba aribo ngo bakora iperereza kugira ngo bayobye uburari.

-Museveni yashimiye Kagame kuba yaramufashije kuboha Uganda, ndetse anamushimira ko yanaboshye (yabohoje) u Rwanda.

-Kuko Museveni azi amarira ya Kagame n’akababaro yagize kubera igihembo Lantos Fondation yahaye Paul Rusesabagina, nawe yakoze uko ashoboye amushakira igihembo cy’uko ngo yafashije urubyiruko.

-Ubu noneho mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani Kagame yagiye kuyirira mu gihugu cya Uganda we n’umuryango we, yari mu mihango yo gutangizwa isanwa ry’umuhanda Gatuna-Mbarara.

Umwanzuro

Kagame nyuma yo kubona ko ibihugu by’amahanga bitangiye kumuha akato ndetse n’abayobozi babyo bakaba basigaye bamubwiza inani na rimwe, yahisemo gusaba uwo yimye ubwo yongeye kwiyegereza Museveni nyuma yo kumwihenuraho muri Congo, gufasha abarwanya Museveni no kumwibira umwanya Museveni yari afite muri Afrika imbere y’ibihugu nka USA na UK. Ibikorwa Kagame arimo muri iyi minsi bimeze nk’aho ari uguca amarenga ko ibihe bya nyuma by’ubutegetsi bwe byegereje.

Ruben Barugahare

Nyagatare