Kagame si umucunguzi w’abatutsi. Umugeli w’akamasa n’impunzi za Kiziba; Ukambitse ubusa!

Gallican Gasana

Ntangira kwandika inyandiko z’akamasa, nifashishije umugani w’ “akamasa kazamara inka kazivukamo” nahereye na none ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda zari zirukanwe muri Tanzaniya ku maherere, n’ubushotoranyi bwa Kagame ku baturanyi b’abatanzaniya.

Ubwo hari mu mwaka wa 2013.

Benshi mu Banyarwanda cyangwa abashyigikiye Kagame bose, baranyamaganye bitewe n’impanvu nyinshi ariko cyane cyane impanvu 2:

Kutabimenya

Kubyirengagiza

Natangiye ngira nti Akamasa kambitswe ubusa n’umugeli wako mu mpunzi, kuko izo mpunzi nazo zari zirimo abatabimenya hamwe n’ababyirengagiza! ariko kuri ubu bakaba barimo basobanukirwa, ku buryo abatari babizi babimenye; Naho ababyirengagizaga bibagora gukomeza gukingira ikibaba Kagame.

Nakomeje ngira nti Kagame si umucunguzi w’abatutsi; kuko na none abari bakibyemera, bashidikanya cyangwa se bigiza nkana; uyu mugeri w’akamasa mu batutsi b’abanyekongo uratuma basubiza amaso inyuma nabo baze gusobanukirwa.

Inkirirahato

Iri jambo hari benshi mu bacikacumu bakunze kuryifashisha bagira ngo basobanure impanvu itumye bakiriho ngo ko “atari impuhwe za Kagame”.

Abatazi iryo jambo, rikoreshwa cyane iyo bavuga(basonga) umutsima (ubugali ) bukarinda bushya hari ifu itigeze ikorwaho n’amazi. Iyo fu itakozweho n’amazi niyo bita inkirirahato.

Abarokotse babisobanura batyo baba bashaka kukwunvisha ko ari Imana yonyine yabarokoye atari impuhwe za Kagame; nkuko umusonzi nawe ataba yifuza kugira inkirirahato nu mutsima we.

Ariko jye nongeraho nti; nibyo hari benshi barokowe n’inkotanyi kandi jye ndanabashimira cyane akazi bakoze, usibye ko hari n’abazize ko barokoye abantu kandi bitari mu nshingano zabo.

Iyo urebye mu myaka 24 ishize uko Kagame yagiye yica ubwoko bw’abatutsi; biraruhije kwunva uko yahindukira akaba umucunguzi wabo.

Kuko uwo wica hitwa ngo hari amahoro mu gihugu, simpamya ko wamutabara mu gihe cy’ntambara.

Impunzi

Mu minsi ishize leta y’uRwanda yagize ibiganiro mu rwego rwo kwakira mu Rwanda impunzi z’abanyafurika bari muri Israel.

Leta y’uRwanda kandi ikaba yifuza ko n’impunzi z’abanyarwanda ziri hanze zose zatahuka “cessation clause for Rwandan refugees”

Ariko iyo urebye ibyo impunzi z’abanyekongo zahungiye mu Rwanda zirimo gukorerwa na leta; ntawabura kwibaza impanvu n’inyungu zidasobanutse ziri inyuma yiryo yakira n’itahuka ry’impunzi.

Impuruza

Icyagombye kuba impuruza ku banyarwanda n’abandi bose barebwa cyangwa bagirwaho ingaruka n’ibibazo bibera mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigali ni iki gikurikira; mutegereje iki ngo mwamagane ibikorerwa ikiremwamuntu?

Iyo bishe Colonel Karegeya bakarasa General Kayumba b’abatutsi kandi baturutse i Bugande.

Bakica Docteur Bihozagara w’umututsi waturutse i Burundi.

Bakica Cyiza na Sendashonga b’abahutu.

Bakica Docteur Gasakure w’umututsi waturutse i Burundi kandi wabavuraga.

Bakica Rwisereka watashye ava muri Congo

Bakica Rwigara, umututsi warokotse, bagafunga umuryango we ku maherere.

Bakica abanyekongo b’abatutsi, bakica impunzi z’abahutu mu mashyamba ya Congo,

Bakica, bagakomeza bakica; harya wowe wunva ukingiwe n’iyihe ngabo ko bitazakugeraho?

Kwamagana ikibi byari bikwiye kuri buri wese; naho ubundi aka ya nvugo; hazasigara nde wo kugutabariza?

Gallican Gasana