Kagame si we mubi ababi n’abayobozi bamwegereye bamuvangira

By Benito Kayihura

Hari imyumvire yogeye mu Banyarwanda biki gihe bacengejwemo na FPR yo kumva ko ngo Kagame ntaho ahuriye n’ibibazo biri mu Rwanda cyangwa se n’abamera ko bihari bakabishakira impamvu zikura Kagame ku rutonde rw’ababifitemo uruhare, dore imwe muri iyo myumvire:

1. Kagame si we mubi ababi n’abayobozi bamwegereye bamuvangira

2. Abanyarwanda n’abantu badashobotse bityo utabayoboje igitugu ntiwabashobora

Bene iyi myumvire yo kugereka amakosa yawe ku bandi si mishya mu mateka y’u Rwanda nkuko tubisanga mu nsigamigani zo hambere, urugero: UMWAMI NTIYICA HICA RUBANDA. Nta kabuza Ko umuntu wahimbye uyu Mugani yaragamije gukundisha Rubanda Ubwami bwariho icyo gihe abumvisha ko Umwami n’abiru be ntaho bahuriye n’imfu z’abaturage bicwaga ku maherere ku mategeko yabo icyo batasobanuye n’uburyo naho Rubanda ikura ububasha bwo gutanga (gukatira urwo gupfa) umuntu.

Amateka rero ngo yisubiramo, FPR nayo igaruye iyo myumvire mu Banyarwanda ishaka kubumvisha ko Kagame ari umuntu mwiza ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda ahubwo akavangirwa na bamwe mu bayobozi bafata ibyemezo bibangamiye abaturage we atabizi cyangwa se atabigizemo uruhare.

kubera ukuntu mw’icengezamatwara FPR ari Kabohariwe bene iki kinyoma usanga cyaranacengeye no mu bantu bize nabo bakagenda bagicengeza mu bandi aho kuvuguruza FPR na Shebuja wayo Kagame ngo bunamure icumu banareke gukenesha abanyarwanda ku bwende.

Abantu bemera iki kinyoma n’abatazi imyubakire y’inzego z’ubutegetsi za FPR ntibanamenye uburenganzira bw’umuturage n’inshingano z’umuyobozi bityo bo bakabaho bibwira ko Meya/ Mayor, Ministre cyangwa se nundi muyobozi wo mu rwego rwo hejuru afite ububasha bwo gufata ibyemezo biri mu nshingano ze ubuyobozi bwa FPR (Kagame) cg se RDF batabizi.

Kubera ukuntu FPR itinya abaturage (kubera ibibi yabakoreye nubu igikora) yigenzurira buri kantu kose kugirango hatagira umuntu uyivangira akurura ajyana aho idashaka

kimwe mubintu ushobora kuzira igihe uri umuyobozi n’ugukora ikintu cyiza mu nyungu z’abaturage batangira kugushima no kwandikwa mu binyamakuru ukibagirwa kwihutira kuvuga ko atari wowe bari bakwiye gushima ko ahubwo bari bakwiye gushimira HE Paul Kagame ngirango mwabonye uko ex Premier Ministre Dr Pierre Habumuremyi yabwiraga President Kagame ko ngo Gouvernement yose yakoze nabi uretse Kagame wenyine. Kagame aba ashaka kwiyitirira ibyiza byose byabaye mu Rwanda kabone niyo yaba atabigizemo uruhare cyangwa se atazi igihe byabereye nuko byakozwe ariko ibibi byose bibaye ntibashobore kubihisha bakabyitirira abandi
Dore bumwe mu buryo Kagame yagiye akoresha yigarurira imitima y’abatareba kure:

1. Gutegeka Meya w’umugi wa Kigali guca Moto mu mugi, abaturage batangira kurira no kuganya Kagame akaza nk’Umukiza agategeka ko zisubira mu muhanda

2. Guha ama Campanies amasoko yo kubaka ibikorwa remezo yarangiza akabambura nuko akayafunga ngo yambuye abaturage kdi Leta yabahaye ikiraka itabishyuye (ngo yerekane ko yanga akarengane)

3. Gufungira abantu ubusa warangiza ukabafungura umaze kubumvisha ngo ubahaye imbabazi (Maze intore zikamamaza ko Kagame ari Umugwaneza, utanga imbabazi)

Uduhendabana nkutu hari abantu turangaza bityo bakibeshya kuri Kagame ko ari umuntu wanga ruswa n’akarengane kdi akaba akunda abanyarwanda cyane kuko bo baba bumva ko n’ibibi byakozwe Kagame nta ruhare yabigizemo intore njya numva zivuga iyo hari ikintu kibi cyabaye ngo nihe twumvise cg twabonye Kagame afata icyo cyemezo, kuvuga gutya n’ukwiyibagiza ingufu za Kagame mu nzego za Leta zose, nange reka mbabaze bansubize:

1. N’ikihe cyemezo kibangamiye abaturage kigeze gifatirwa muri Presidence officiellement/officially?

2.Ko unenga Kagame uri mu kabari bugacya bagutambikanye kuko igihugu cyuzuye Maneko, ni gute Leta izi kumviriza abayivuga uko idashaka ariko ntishobore kumenya umuyobozi wazengereje abaturage niba nta ruhare iba ibifitemo?

3.Ubu hari umuntu wahagarara ku maguru abiri akanyemeza ko umugi wa Kigali ariwo wibwirije gusenya amazu ya ba: Rwigara, Ndamage na Milimo?

4. Abantu bose bagerageje kwiyamamariza Umwanya wa Perezida wa Repuburika ku ngoma ya FPR Kagame abereye umuyobozi barezwe ibyaha bisa mu bihe bitandukanye, kdi badahuje umurongo wa Politique, ibitekerezo, ubwoko, amashyaka n’imyaka nuko bakatirwa n’inkiko n’abacamanza batandukanye iyo urebye neza usanga nta kintu na kimwe bahuriyeho uretse gusa Kutabona ibintu kimwe na Kagame ari nawe ugaruka muri izi dossier (Muri make bari bahuriye ku kintu kimwe gusa, GUSHAKA GUPIGANWA MU MATORA NA KAGAME) akaba ariyo mpamvu rero bidatangaje kubona bose baragwiriwe n’ibyago bisa

5. Kwimura abaturage nta ngurane ubu koko wavuga ko ari icyemezo gifatwa na Ministere y’ubutaka ibukuru batabizi?

ABANTU BUMVA KAGAME ARIWE MUNTU MWIZA GUSA MURI RPF BAGE BABIVUGA BABANJE GUTEKEREZA KU BINTU NKIBYO

ESE KOKO ABANYARWANDA NTIDUSHOBOTSE KUBURYO TUGOMBA KUYOBOZWA IGITUGU?

Hari abantu kugeza ubu Kagame n’agatsiko ke bamaze kumvisha ko abanyarwanda turi indakoreka bityo ko kudutwaza igitugu aribwo buryo bwonyine bwo gushyira igihugu ku murongo.

Ubundi igitugu kiri muri categories kuburyo kuvuga ngo kanaka ari dictacteur ukarekera aho udasobanuye biba bidahagije, Tugiye kuvuga abanyagitugu bariho cyangwa bahozeho uhita ubona rwose ko hari itandukaniro rinini cyane hagati yabo cyane ariko by’umwihariko Kagame reka dufate ingero za bamwe mu banyagitugu bariho cg se bacyuye igihe tubagereranye na Kagame

1. Yoweli Kaguta Museveni

2. Col Muamal Kadaffi

3. Jose Edouardo Dos Santos

4. Joseph Kabila

5. Paul Kagame

6. Kim Jong Un

7.Isaias Afwerk (Erithrea)

Aba baperezida bose bahurira ku myumvire yo kumva ko bagomba kuzava ku butegetsi gusa aruko bapfuye ubusazwe iki akaba aricyo kintu cya mbere kibashyira ku rutonde rw’abanyagitugu kuko baba batahaye abandi amahirwe yo gutegeka, Gusa iyo urebye neza uko bayoboye ibihugu byabo cg se baayoboye nibwo uhita ubona ko gutinda ku butegetsi no kwigwizaho imitungo (Ariko bidakabije nka Kagame.) aricyo gusa cyatumye bitwa kuriya, ariko ugasanga uretse ibyo nta kindi kibazo bafitanye n’abaturage babo kuko babaha amahoro bakishakira imibereho ndetse itangazamakuru n’inteko bikigenga kdi hakaba amashyaka ya oppositions ahagarariwe n’abantu b’abaherwe mu gihugu kdi ubucuruzi babukorera mu bihugu byabo nta nkomyi, umwihariko w’igitugu kidasanzwe muri aba bagabo bose uwusanga mu RWANDA NA NORTH KOREA gusa

1. mu Rwanda niho gusa udashobora gusanga umuntu n’umwe ubusanya na Leta mu mashyi no mu mudiho ngo abe agihumeka cyangwa se ngo atarafungwa

2. Nicyo gihugu cyonyine muri Africa inteko ishinga amategeko idashobora no kwimyoza ku myanzuro igayitse ifatwa na Leta

3. Nicyo gihugu cyonyine udashobora kubona umuntu n’umwe wigaragambya mu mahoro

4. u Rwanda na Korea ya ruguru niho gusa Leta ifunga ikanicira abaturage ubusa hakabura umuntu n’umwe utera agatoki hejuru ngo abaze impamvu abantu bari kwicwa

5. Niho gusa bahanisha abantu batabona ibintu kimwe kubasenyera imiturirwa

6. Niho gusa Perezida yihariye ubukungu bw’igihugu bwose

7. Nicyo gihugu cyonyine hamwe na Israel bitumvikana n’abaturanyi babyo bose

8. Nicyo gihugu kwisi cyonyine kibeshejweho n’inkunga z’amahanga ariko ntikemere ko gikennye

9. Nicyo gihugu gifite aba Generals batize kdi bahanishwa inkoni n’inshyi

10. u Rwanda na Korea ya ruguru nibyo bihugu byonyine gusa utasanga umunyamakuru numwe uvuga ibyo Leta idashaka ari imbere mu gihugu

11. U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyumva ko inkiko zo kwisi zose zibogama uretse inkiko zacyo gusa

12. Nicyo gihugu cyonyine kwisi gifitanye ibibazo n’umubare munini w’abaturage bacyo

13. U Rwanda nicyo gihugu kwisi cyonyine kivuga ko droit de l’homme /HRW ibogama bityo rugahakana rapport zayo zose ziyinenga rukemera gusa ko ivuga ukuri iyo yavuze kuri FDLR rukanatanga reference kubyo yavuzweho na HRW

14. U Rwanda nicyo gihugu cyonyine kwisi mugirana ikibazo inshuti zawe za hafi n’umuryango wawe bakabiryozwa

15. U Rwanda nicyo gihugu cyonyine gitegekana ingufu za gisirikare ariko nticyubahe abasirikare ngo bafatwe neza, bubahwe na shebuja ndetse anabahembe neza kdi aribo bamugize icyo aricyo ubu bakaba banakimurinze

Abantu bumva ko Abanyarwanda aritwe banyamafuti bityo Kagame akaba yaratuvugutiye umuti witwa igitugu ngo igihugu gishobore kugira amahoro, nibatubwire muri izi ngero nke ntanze ikosa ryacu nk’abanyarwanda ritera Kagame kudutwaza igitugu gikarishye gutya twisubireho maze nawe yunamure icumu abe umuntu nk’abandi natwe dushyire umutima impembero?

a) Ese kuvuga uko ubona ibintu koko n’icyaha gikwiye gucisha umuntu igihanga? nonese nitwe twabyandiyse mw’itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda?

b) Nonese kwiyamamariza kuyobora igihugu byo bihinduka gute icyaha gikomeye kdi mu mvugo no mu nyandiko mutubwira ko ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda wese ubishatse wujuje ibisabwa?

c) Ni he byanditse ko kudatera inkunga (Itubutse) ishyaka riri ku butegetsi ari icyaha gihanishwa gukeneshwa no guteza ibyawe cyamunara?

d) Nihe byanditse mu mategeko y’u Rwanda ko Perezida ari umuntu w’igitangaza utakora ikosa ku buryo kuvuga amakosa ye bifatwa nko gusuzugura umukuru w’igihugu no kwangisha Rubanda ubutegetsi buriho?

Aba-Politiciens gupfa ubutegetsi birasanzwe kuko si mu Rwanda gusa ubisanga uzarebe intambara yabuze gica hagati ya:

1. Museveni na Kyiza Besigye

2. Kabila na Moise Katumbi

3. UHURU kenyatta na Raila Odinga

4. Jacob Zuma na Julias Malema

5. Ally Bongo na Jean Ping

Ubutegetsi buraryoha kuburyo ku wahisemo kuzabugwaho utapfa kumuhagurutsa muri Presidence uko ubonye nawe ngo areke kugira icyo akora ngo akabye inzozi ze, niyo mpamvu bidatangaje kubona Abategetsi bahora bafatana mu mashati n’abatavuga rumwe na Leta, kuko nyine baba bapfa ubutegetsi, ikibazo kigora abantu benshi kumva nange ndimo, n’uburyo Kagame guhangana kwe kurenga imbibi ugasanga ari no kwica cyangwa guhohotera n’abaturage basanzwe badafite gahunda yo kumutwara ubutegetsi abaziza utuntu duto tw’amafuti nko kumunenga gusa ikindi ntarumva kugeza ubu n’uburyo akoresha ahanganamo n’abafite ubushake bwo gukora akazi afite ubu we yemeza ko ntawundi wagashobora akiriho kuko uwabigerageza wese cg se ubigerageje aba afite ibindi bimugenza aribyo:

1. Gukorera abatutsi Genocide

2. Kuzana ibimashini agasenya ibyo Kagame yubatse byose ndetse nibyo yasanze (nubwo we atabyemera)

3. Akagenzwa kandi no gucamo abanyarwanda ibice asenya ubumwe n’ubwiyunge Kagame yagejeje ku banyarwanda kw’isonga hakaba gahunda nziza yuko abahutu bose ushyizemo n’abana bagomba gusaba abatutsi imbabazi, ngizo impamvu Kagame avuga ko zitamutera isoni n’ipfunwe byo kwica cyangwa se gufunga (iyo ubaye umunyamahirwe) ugerageje wese kwakura abakuru.

Icyo Kagame atarumva kugeza ubu ari naho atandukaniye na bariya banyagitugu navuze ruguru ukuyemo Kim Jong Un nuko bishoboka ko ushobora kugundira ubutegetsi bitabaye ngombwa ko wica abantu cyangwa ngo unanirwe no kwihanganira abaturage ku tuntu duto tw’amafuti nko kuvuga ukundi babona ibintu byari bikwiye gukorwamo cg se kukubwira ko batishimiye bimwe mu byemezo ufata.

Ese uramutse ugundiriye ubutegetsi (nubwo nabyo ariko atari umuco mwiza) ariko byibura ugaha amahoro abo muburwanira ubarekera ubuzima bwabo, Business zabo n’imiryango yabo byagutwara iki koko? ku mugani wa Byumvuhore bikunaniza iki? uzanyuze amaso mu baperezida bapfiriye cg se basaziye ku butegetsi uzasanga nta numwe wakoreraga abaturage be nkibyo udukorera, na Korea ya ruguru kwitwara kuriya nuko iba yanga influence y’abanyamerika mu gihugu cyabo ariko ubundi ikunda abaturage bayo ari nayo mpamvu abayitegetse bose kugeza ubu basazira ku butegetsi, wowe rero ukomeje kwitwara gutya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ndakurahiye ko amahirwe yo gukabya inzozi zawe zo gusazira ku butegetsi ari hasi ya 10%.