KAGAME, SIKU MINGI!

Thomas Sankara Habyarimana

Kagame, waramutse cg wiriwe, bitewe n’aho ugeze? Gusa muri izo ngendo zawe ikinzinduye si ukukumenyesha ko abaturage bashize, na ya mihanda wajyaga urata ibyayo byabaye ibindi, ibyo urabizi. Jyewe ikinzinduye ni ukukubwira ibyanjye na ko uwanjye.

Hari umuntu waraye abaye uwanjye, yaramaze imyaka hafi itatu ari uwawe, ariko ubu yabaye uwanjye. Urabizi rwose sinjya mburana abatari abanjye, abawe narabakurekeye ngo ujye ubatsinda witwaje “amacumu n’amacondo”. Nuko rero nashakaga kukumenyesha ko umutware mu Banyamulenge, Rwema Gendarme, ari uwanjye. Iyo uwanjye yabaye uwawe simuburana, nawe rero ntumere nka Maheru, Gendarme umurekure asange abana be tutiriwe dushwana! Reka tujye duturana tudatongana ariko!

Rwema Gendarme

Ntabwo nshaka gushwana nawe, mfite akazi kenshi nta mwanya mfite, nta n’uburakari ndagira. Ibyiza rero ni uko wakemura ikibazo tutiriwe dushwana. Ni ku nyungu zawe, iyo winangiye ni wowe ubihomberamo.

Urabona rero kubera ikibazo cy’umwanya mucye mfite, ndabikumenyesheje, ndakorohereje, ubishoboye wabitunganya, nutabishaka ubwo nyine bizasaba ko nza kumufata mutware kdi nawe ubihombere mo bikabije.

Ntagutindiye rero ni ibyo nashakaga kukumenyesha, jye ntuzanzaneho ibintu byo kumbeshya ngo ntawe ukiri aho ngaho, dore ndanaguteguje ku neza.

Ikindi kdi ndagushimira ko wabwiye amagambo meza Nyiramongi ku munsi w’ababyeyi, ni ibintu byiza by’umuco, watanze urugero nka Kiongozi! Biriya bindi biba bigayitse ni ukubireka dore urakuze. Erega umukobwa ni nyampinga! Jya umenya kubihanganira.

H.T Sankara