Kagame yaciyemo ibice umuryango w’Afrika yunze ubumwe ataranatangira kuwuyobora!

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Addis Abeba harimo kubera inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afrika yunze ubumwe aravuga ko ibihugu by’Afrika byiciyemo ibice bibiri kubera igitekerezo cya Perezida Kagame cyo gushyiraho umusoro ungana na 0,2% ku bicuruzwa bimwe na bimwe byinjira muri Afrika bivuye hanze yayo.

Alpha Condé, Perezida wa Guinnée wayoboraga umuryango w’Afrika yunze ubumwe mbere y’iyi nama na Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Afrika yunze ubumwe bakaba baragerageje kumvisha abandi bayobozi b’Afrika ngo bashyigikire uwo musoro. Uwo musoro ngo ukaba ushobora gutuma uwo muryango winjiza angana na Miliyaridi 1,2 z’amadorali ($1.2 billion).

AbaPerezida b’ibihugu bikomeye nka Abdel Fattah al-Sissi wa Misiri na Jacob Zuma w’Afrika y’Epfo bakaba bagaragaza ingingimira bakifuza ko hari ibyahinduka mu mushinga wa Kagame kuko uyu mushinga bivugwa ko uhabanye n’amahame y’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi kandi ukaba wabangamira inyungu z’ibihugu bikomeye nka Leta Zunze ubumwe z’Amerika zikorana cyane mu bucuruzi n’ibi bihugu biri mu bikize ku mugabane w’Afrika. Kandi ibihugu 5 bikize muri Afrika birimo nk’Afrika y’Epfo, Misiri na Nigeria byonyine ubwabyo bitanga 48% by’akoreshwa n’uwo muryango ku mwaka.

Nk’uko byagaragaye mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye mu muhezo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018, Perezida Kagame ushyigikiwe n’ibindi bihugu birimo Maroc ngo uwo mushinga yazanye ugamije kugira ngo umuryango w’Afrika yunze ubumwe ushobore kugira ubwigenge mu by’umutungo kuko kugeza ubu uwo muryango mu mafaranga ukoresha 2/3 ava mu mfashanyo ziva hanze y’Afrika.

Icyo gitekerezo cya Perezida Kagame kirwanywa bikomeye n’itsinda ry’ibindi bihugu by’Afrika birangajwe imbere n’Afrika y’Epfo n’Algeria bisanga Perezida Kagame ashaka gukoresha igitugu ngo nk’uko agikoresha mu gihugu cye agashaka ko ibintu bikorwa hatabanje kubaho kujya inama mu buryo buhagije hagati y’ibihugu by’Afrika nk’uko bisanzwe ari umuco mu mikorere y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

Kuri benshi bakora isesengura kandi bamenyereye imikorere y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe  bakaba banamenyereye gukurikirana imikorere y’imiryango ihuza ibihugu barahanya ko Perezida Kagame bishobobora kumugora kuyobora umuryango w’Afrika yunze ubumwe kubera imikorere y’uwo muryango isaba ibiganiro byinshi no kujya inama ku bintu byose ndetse no ku byemezo bifatwa, ibi bikaba bihabanye n’imikorere ya Perezida Kagame umenyereye gutegura ibintu mu karwi gato bakorana maze ibyo bintu bigahabwa abandi ngo babishyire mu bikorwa badahawe umwanya wo kubyigaho ndetse rimwe na rimwe badafite uburenganzira bwo kubijora. Ngo Perezida Kagame arimo gukoresha uko ashoboye ngo asige yubatse izina mu muryango w’Afrika yunze ubumwe.

Bikaba bivugwa ko Perezida Kagame yari Addis Abeba mu nama y’Afrika yunze ubumwe yatanginye ku wa 28 ikaba igomba kurangira ku wa 29 Mutarama 2018 aherekejwe n’ikipi y’abajyanama be 9 yari avanye nabo i Davos mu Busuwisi mu nama ya WEF (World Economic Forum) iyo kipe akaba yarayifashishije mu gutegura uburyo umuryango w’Afrika yunze ubumwe wagira icyerekezo kigana cyane cyane ku bukungu kurusha kuri politiki nyuma y’aho asabiwe na Perezida Idris Debi wa Tchad gukora amavugurura muri uwo muryango mu 2016.

Hari abashinja Perezida Kagame kuba we n’agakipe ke barakoze bitaruye abandi bikaba bikekwa ko ibihugu by’Afrika bishobora kwisanga byatuweho ibintu bihubukiwe bitatekerejweho bihagije cyangwa ngo biganirweho hagati y’ibihugu. Uwo murongo ukaba ufitwe n’ibihugu byo muri Afrika y’amajyepfo byibumbiye mu muryango SADC bibona gahunda za Perezida Kagame zigamije kwibonekeza no kwiha umwanya adakwiye muri Afrika mu gihe afite agahugu gato kadafite n’ingufu z’ubukungu.

Hari umudiplomate umwe w’umunyafrika wagereranyije Perezida Kagame nk’umukuru w’umudugudu wibwira ko ibyo yakoze mu mudugudu we ashobora kubikora mu mujyi munini, ati: hano ibintu siko bigenda!

Benshi mu bakuru b’ibihugu badashyigikiye Kagame bakaba bumva yakagombye gukora ibyo akora umwaka warangira akagenda dore ko hari impungenge z’uko ashobora gukoresha amayeri y’uko amategeko y’Afrika yunze ubumwe yavugururwa ku buryo bimushobokeye yakwiyongeza ikindi gihe ku buyobozi bw’uwo muryango cyangwa agakomeza kugira ijambo rikomeye mu mikorere yawo yitwaje kurangiza gushyira mu bikorwa amavugurura azaba yaratangiye.

1 COMMENT

  1. Iyi nkuru yuzuyemo amafuti, ubunyamwuga buri hafi ya ntabwo n’ubujiji bukabije. Ibika bibiri bya nyuma byo wagirango byanditswe n’umuntu utarakandagiye mw’ishuri kuko n’ibihuha bidafite ishingiro na mba.

Comments are closed.