Kagame yagereranyije FPR n’intare yica igihe ishakiye!

Kuri uyu wa kane tariki 23 Kanama 2018, mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, Perezida Kagame yabajije abari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-Depite ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gisagara ati:

“FPR ku kirangantego cyayo hariho iki?” Bati “Hariho intare”.

Kagame ati:

“Ariko burya iyo Intare yibereye mu ishyamba hari n’izindi nyamaswa ziba zikinira iruhande rwayo, akenshi iba isa n’isinziriye, hakaba n’udukoko tuza kuyikiniraho twibwira ngo irasinziriye, ikajya yirigatira iminwa, ariko iba izi ko aho ibishakira iri bubwiyunyuguze!”