KAGAME YAHAWE IMBARAGA… UKURI MUTAMENYE.

Ufite amatwi niyumve, ufite ijisho nibura rimwe abone, guhitamo ni ukwawe, wowe ugiye gusoma iyi mpuruza, ukuri kuvuye mu rumuri, urumuri rutanga umucyo, umucyo ubamurikira mukamenya, kumenya kubavana mu bubata, mukimenya mukamenyana, mukimika urukundo, umwami w’urukundo niwe utanga amahoro. Iyi nyandiko si zimwe zisanzwe, ubu nibwo butumwa abanyarwanda mukeneye muribi bihe bikomeye, dore muri mu mwijima ukaze umwe wahinduye abize injiji, ugatuma mutabona kandi mwitwako mufite amaso, ntagishya nzanye usibye ubutumwa mwe mwese mwirengagiza, Bwenge angiriye ubuntu, anyereka akadomo kubihishwe umuswa nkanjye w’umunyabyaha, ngaho ntakurambiye soma neza witonze.

Hari mw’ijoro, mu masaha akuze amwe igitotsi kiba kiryoshye, nuko kubera ibyo nirirwamo byo gusohoza ubutumwa nahawe, rimwe na rimwe mvuga ibyo mbona, ibimbabaza nk’umuntu ndetse ibi mwese mubona bihagaritse umunyarwanda umutima, nibwo ndose ibintu byinshi biteye ubwoba, nibwo ndose ndimo gusenga nsaba Imana ubutumwa bwagirira benshi akamaro, ubutumwa bwahindura abanyepolitike bacu, bamwe birirwa barema amacakubiri mu bantu kubera inyota y’ubutegetsi, ubutegetsi ubu butumye imbaga z’abantu zitikira zizira ubusa, politiki ituma uwize ahinduka injiji, abari abantu bagahinduka ibirura, abapadiri bagakingirana amavanjiri, abapasitori bagatererana intama baziyobya bazibwira ibyo zishaka kwumva aho kubabwira IJAMBO, ryo ryaremye byose ryo ryagennye ukubaho kw’Isi n’ibiyiriho byose, ibi baharanira bose mu ntero imwe nyamara bakiyibagiza ko imibereho yabo, ibyo bashaka kwigwizaho ibyo twita ubutunzi, icyubahiro, ubushobozi, ibyo bita byiza byose bifite nyirabyo… “Ariko Kanyarwanda urazimiza, tobora utubwire watwicihije amatsiko.”

Yee, ubutumwa nahawe nibwo bw’ubu, nta cyabayeho, kiriho cyangwa kizaza kitanditse mw’ijambo ry’Imana abenshi mwita Bibiliya, ubwenge bwose buduha kumenya, no kubatuka mu mwijima niho buri, uwagize amahirwe yo kumenya gusoma akaba abasha kubona Bibiliya nayegure ayifate asome, IMIGANI n’IBYAHISHUWE, muti twe tutemera Imana se? Mwebweho ibyanyu bizwi nayo yoyine sinemerewe kubacira urubanza. U Rwanda uko rwagiye rutegekwa nyuma ya Revolution yo muri 1959, abarutegetse uko bagiye bakurikirana kugeza ubu, ububasha bwose ntabwo babuhabwa n’UMUTURAGE w’umunyarwanda, mbisubiremo ntabwo ububasha n’ubutegetsi babuhabwa n’umuturage nkuko batubeshya! Ahubwo ububasha buva ku MUZUNGU, umuzungu yaratuzunguye ntitwarabukwa, atwambura ibyacu abinyujije mu kujijisha, niyo mpamvu n’ububasha Kagame Paul afite uyu munsi atabukesha wowe, cyangwa njyewe, n’ikimenyimenyi yabaye uwariwe ku mpamvu ebyiri:
1) Kuko yari umuntu w’umunyantege nke, ufite inzozi zo kumera neza nkanjye cyangwa nkawe;
2) Kuko yari umuntu udafite ibyiringiro, kuko Isi yakuriyemo yamuyobeje inzira, ntamenye ukuri kwihishe mw’isengesho rya DAWE URI MW’IJURU twigishijwe n’umukiza wacu.

Kuba rero uyu munsi akora ibyo akora byose mukarira, mukavuza induru, mugasakuza, mugashinga amashyaka ngo mumurwanye, yewe hari n’abadatinya kwihandagaza ngo bagiye gushinga ingabo zikoreshe imbaraga mu kumuvana ku butegetsi ariko mwese mbona mushaka kuvura indwara itariyo, indwara “Kagame” n’abandi benshi barayirwaye kandi niyo igize Isi yose uko muyibona uku. Ibiri amambu nuko abantu muheranwe n’agahinda kubera mwabaye ”deceived”. Ntimwibeshye rero ngo mubeshye na rubanda ko Kagame yatowe nabo, reka da ahubwo yimitswe n’abo akorera, iyo mvuze abo akorera simvuga abanyarwanda, none se ntimuziko yabonye amajwi 93 kw’Ijana arenga? Nuko se yarakunzwe n’abatutsi bose wenda ngo dushyireho n’abahutu (ntabwo nshyigikiye ko amatora yakorwa hakurikijwe amoko, ntimunyumve nabi), nuko se yahatanaga n’abantu batazi iyo bijya n’iyo biva, cyangwa se nuko yize amashuri menshi nk’abandi bamukorera? Ese kuki akora ibyo akora, kwica abanyarwanda kandi aribo ashinzwe? Kuki se tuyoborwa n’umuntu utazi no gukoresha umutimanama? Umuntu utanga urupfu nk’utanga ibigori mu nkambi utajya yibuka ko nawe azapfa? Umuntu uhitamo kwubaka Convention Center aho kwubaka inganda zitanga akazi ku bantu benshi, umuntu wigwijeho byose kandi atarya byinshi kubera imiterere y’umubiriwe, ndetse n’ibindi bibazo mwese mwakwibaza…

Ukuri mutamenye, nuko Isi n’ibyayo byahawe umutware Satani, ubwo yajugunywaga kw’Isi amaze kwigomeka ku Mana mu bihe bya kera cyane, niwe ubitanga, ubigabira abamuramya bose ndetse biyemeje kumwumvira no kumuyoboka kuko akeneye abo bazajyana igihe cy’urubanza, arashaka abazamushagara ubwo ibihembo byacu bizaba bitangwa, ukundi kuri mutamenye n’uko “umuntu adatungwa n’imigati gusa, ahubwo atungwa n’Ijambo ry’Imana” niyo mpamvu mw’isengesho Umukiza wacu YESU KRISTO yatwigishije haraho agera akagira ati: “…ifunguro ridutunga uriduhe none…”, aha abantu bahavuga bikinira ariko harimo ihishurwa mutazumva muri za Kiliziya n’Insengero kuko Umwami w’Isi yahihaye ibyicaro, ikinyoma kikimikwa, mu Rwanda murabizi neza ko bimwe mu bitarigeze bibaho mu mateka Kagame yazanye (atumwe na Shebuja) ari ugucengera, gusenya no kwimika umusangirangendo we ku buyobozi bw’Idini, hose hagamijwe guhindura ubutumwa, mukagezwaho ibibajyana kwa shebuja.

Ukuri mutamenye kandi kugiye kutumara, nuko Kagame mukwikubira imitungo yose no kwicisha inzara abaturage agamije gushyira mu bikorwa ibyanditswe, ko muzababara kugirango mutakaze ibyiringiro, maze mwemere gukomera amashyi no kuramya Umwami w’Ibibi, ibi mubikora kenshi mu “muryango wa RPF” mwinjiye mubanje gukora “indahiro” y’igihango mugiranye na Sekibi kandi mwiyemeza ko uwo wese utazayoboka azaba abaye umwanzi wanyu, ndetse ko namwe nimuyivamo muzahanwa nk’abagome, bisobanura ko muzicwa, iyo abica rero aba ashyira mu bikorwa ibyo ubwanyu mwiyemereye ndetse mukatura ntagahato, abenshi icyabajyanyemo ni ugushaka ibibatunga byinshi birenze iby’umunsi mwigishijwe, IRARI RY’IBYISI Shitani abashukisha ngo mukunde mumuramye… Muratunguwe se?

Kagame muvuga siwe uyoboye u Rwanda, ahubwo tuyobowe na Shitani (Niwe utegeka abanyabubasha bose kw’Isi babanje kumusezeranya ko bazakora ibyo batumwe), gahunda ye ni iyo kubabaza UMUNTU, kumukura mu kwizera, kumukoresha amarorerwa yose mubona, akamuha imitungo yose, ubushobozi bwose, ariko nyuma ikigamijwe ari UKUMWICA ari mubi, kugirango atazabona Imana, Kagame n’umwe muri abo bagiranye igihango nawe, akorera we, atanga ibitambo iwe (abicwa hirya no hino barashwe, baciwe imitwe, bazira gushaka kumena ibanga no kumuvangira bo si ibitambo, ahubwo aha ndavuga abaterwa grenades, abicwa mukivunge, abo bose bapfa bigaragara ko arinzirakarengane bose ni ibitambo by’amaraso aba atanga kwa Shebuja), arasahura agashyira Shebuja iminyago kugirango ikoreshwe muri gahunda zose zigamije kugera ku ntego yabo n’abo bafatayije, u Rwanda mubona ruyobowe n’imbaraga z’umwijima, twimitse Shitani iwacu, none murarira? Ngaho nimurebe, mwikebuke, murebe ababayoboye, utaregwa kwica, azwiho ubugambanyi, ubujura, kubiba urwango cyangwa kumenya guhimba ibinyoma no KUJIJISHA, ibi nibyo Kagame yageze igihe akababwira ati hariho n’injiji zize mu Rwanda, aba bose ahumwe amaso n’irari ry’ibyisi, aho ibikorwa byabo bibi, byangwa n’uwiteka kuburyo kwitwa umuyobozi mu Rwanda bisa n’igitutsi mu maso y’Imana, kuko uba wiyemeje kugurisha ubumuntu bwawe kubw’inyungu z’inda nini, abenshi mu bagore n’amasugi bicaye hariya bitwa ba NYAKWUBAHWA kubera gusambana n’izo nkozi z’ibibi, abo nibo bakwiye KWUBAHWA? Kebuka reba hirya yawe, abantu babaye maneko (ba Yuda bamwe bagambanira abandi ngo bicwe), ntawubikunda ahubwo mwese mwazize indahiro-mbisha mwakoze, mwakoranye igihango n’umugome, ese ntimwamenyeko inyoni zo mu kirere zitunzwe n’ubuntu bw’Imana? Kuki mwirengagiza amagambo so yabahaye, aho mwabwiwe inkuru, mukabona iherezo rya ba Mobutu, ba Sadam ba Kadafi ariko mukinangira mukaba mumaze bene wanyu, ese ntabwo muziko umwami w’ibibi ari Shitani? Kagame kuba akoresha abazungu nk’abajyanama be bwite, mwabyemeje murihe tegekonshinga? Muzi impamvu yabyo? Bariya nibo bamwimitse, mwe ntibibareba, nimureke kumutiza amaboko muzira iby’Isi bigiye kubaca mu mazuru, ubundi abagizi ba nnabi nibo bayoboye iki gihugu, ugaragaje kurusha abandi imyitwarire yavuzwe haruguru azagabana ku butegetsi, nyamara ukuri mwirengagije cyangwa se mutamenye n’uko Yesu yabwiye Petero ati: “…ukomeye(Umuyobozi) ni uwo wese ubasha kuba umugaragu w’abandi”.

Kagame murwanya mu mubiri, arakomeye cyane kuko kumurwanya ni ukurwanya “system”, nimubanze muhindukire Imana, mwige gutungwa na bikeya cyane, mukundane kandi musaranganye nk’abavandimwe muve mu matiku Shitani n’abambari be bihinduye abanyepolitiki babashoramo, ntambuto mbi yera amatunda meza, bityo Kagame ntateze guhinduka we arashishikaye no kwigura kuko azi neza ko akorera Umwami w’umunyamwaga, uzamuhitana igihe cyose (Imana imugenderere ave mu bubata), ibyo akora abiterwa na Shebuja, nyamara iyo amenya guhitamo kare ntiyari kubyemera kuko mu mutima we harimo agahinda, harimo icuraburindi, yuzuye umushiha n’ubwoba, siwe wishimiye kugirwa ruharwa none amahurizo akaba amubanye menshi kuko iherezo rye riri bugufi, yarabeshywe, aratubeshya none yasanze ikinyoma kigiye kumumerera nabi arashaka guhanyanyaza, aradutera ubwoba ariko atanga ibitambo yiyemeje ku nzirakarengane aduteramo amagerenade (Musenge cyane Imana ibarinde kugwa muri ibi bitero), amenesheje benshi, abakozi b’Imana bari ku nkeke bagambaniwe n’abambari ba Shitani biyoberanya mw’ikanzu y’ubushumba.

Abo bose batuzanamo politike ishingiye ku moko ni bamwe nawe (bose baramya umwami w’Isi) ndetse bamwe bataye ibyo bakoraga biyemeza gushishikara ndetse bashobora kuzafata ubutegetsi kuko ababutanga ntaho bazajya, nimudahindura imibereho yanyu ngo muyoboke Imana, mureke ibyaha, muzakomeza kurira nta mahoro muteze, kuko ayazanwa n’imbunda yo utayazi azayabaze, abategetsi bacu ni INKOZI Z’IBIBI zitatwitayeho na gato,, Imana niyo yonyine idukunda, bityo mwitandukanye n’Umwanzi w’amahoro kuko icyo abifuriza ari urupfu, RINDA UMUTIMA WAWE KURUSHA IBINDI BYOSE, kuko iherezo rya byose riri bugufi. Sinarinzi ukuri, nakubwiwe n’Umwami w’amahoro… Abafite amatwi mwumve, n’abafite amaso mwihere ijisho abatuyoboye uwo bakorera, maze muzabamenyera ku mbuto bera, abenshi ni ABABESHYI, Imana ibashyize hanze. “Mbwira inshuti zawe nkubwire uwo uriwe”, ukuri mutamenye ku nshuti magara za Kagame muragusanga kuri link zikurikira: http://www.youtube.com/watch?v=c5sDIWWQhck

http://www.youtube.com/watch?v=uEmPMzDYv8s

http://www.youtube.com/watch?v=aXTvwgTdn-Q

Iyo yari impuruza, ahasigaye mugire amahoro aturuka ku Mana.

Kanyarwanda

5 COMMENTS

  1. Urakoze Kanyarwanda haribyotutitaho ariko byaringombwa kubyitaho!,nubwo Shitani akomeye ntarushI’mana imbaraga.
    Reka dutegereze.

  2. revolution yikaramu iranze, none uti uwavuga ko akorana na shitani byagira icyo bitanga,erega ntabwo ubwira injiji,ariko ko wabanje uvuga ngo nariryamye agatotsi karaza, jye nagiraga ngo nibyo imana yakweretse none ni byifuzo,niba usenga byukuri kuki ucira imanza wagiriza kagame ibyo utazi,iyo uza kuvuga ngo twajyanyeyo cyangwa ngizi za photo zibyemeza none urarota ibyifuzo warangiza nguje gutanga impuruza vraiment sha tuzamurwa inyuma murishuka

  3. Ntimwibeshye rero ngo mubeshye na rubanda ko Kagame yatowe nabo, reka da ahubwo yimitswe n’abo akorera, iyo mvuze abo akorera simvuga abanyarwanda

    Ese kuki akora ibyo akora, kwica abanyarwanda kandi aribo ashinzwe? Kuki se tuyoborwa n’umuntu utazi no gukoresha umutimanama? Umuntu utanga urupfu nk’utanga ibigori mu nkambi utajya yibuka ko nawe azapfa? Umuntu uhitamo kwubaka Convention Center aho kwubaka inganda zitanga akazi ku bantu benshi.

    ukuri urakureba kandi urakuzi abona we…..let me ask you just one question my brother….kucyi iwacu murwanda abantu nakwitako arabakire, usanga batizera igihugu cyacu, bakihitiramo kwitwarira amafaranga yabo hanze yagahaye abanyarwanda benshi akazi???? ingero ngirango nawe urazizi?????? noneho nabiheye Imana nabo batangiye kwingendere….ubwose noneho Peresida wacu isingaranye nande????? I think, bigeze ahatorosye……noneho ndibaza nibande batahiwe guhunga urwababyaye??????

    Abona we, indwara ya kagame ntamuganga woboneka kwisi ngo ayivure. amafaranga arahari ariko ntibyashoboka kubera impanvu ushobora kuba utazi ariko ubona kandi ukomeza kubwirwa burimunsi.

    fungura amaso yawe ubone neza kandi urebe kure kugirango ejo hazaza utazavuga ngo ntabwo nacyekaga ko haruwavana kagame kubutegeki…..

    twihangane ariko dukora cyane

  4. NONESE NYUMA Y’IBYO BYOSE UVUGA, UTANGA IZIHE NAMA ZIFATIKA. NIBA ABAPASITORO BARATUYOBEJE TUZATSINDA GUTE URUGAMBA RW’UMWUKA? GUSA MBERE YO KWANDIKA UJYE UBANZA UKORE UBUSHAKASHATSI BWIMBITSE. MU RWANDA SI MU IJURU KANDI NA KAGAME SI YESU KRISTO NGO NTACUMURA. NTIMUKAJYE MUHUBUKA KWANDIKA IBINTU BISHYUSHYA IMITWE Y’ABANYARWANDA. WARANGIZA NGO URI UMUKOZI W’IMANA. TWARABAMENYE MURI ABANZI B’ITERAMBERE RY’U RWANDA.

Comments are closed.