Kagame yakoze ingendo 59 mu mahanga muri 2019! Ashobora kuba aba yagiye kwivuza!!

Dr David Himbara

Nyuma y’inyandiko zitandukanye zivuga ku bukungu bw’u Rwanda, zanditswe n’impuguke mu by’ubukungu Dr David Himbara ndetse n’igitabo yanditse kijora icyerekezo 2020 (vision 2020) yise: Rwanda’s Stillborn Middle-Income Economy: Paul Kagame, Bill Clinton, Tony Blair, Jim Yong Kim, the World Bank and Rwanda Vision 2020 Fiasco (dore Aho wakibona ukurikiye uyu mushumi) ubwanditsi bwa The Rwandan bwifuje kuganira nawe tumubaza ku bibazo bikurikira:

-Ese abayobozi b’u Rwanda bajya rimwe na rime bikubita agashyi bakagira ibyo bahindura bagendeye ku mpanuro Dr David Himbara akunda gutanga mu nyandiko ze?

-Ibikunze kuvugwa ko ubukungu bw’u Rwanda buzamukana umuvuduko munini byaba bifite ishingiro? Byatangajwe ko mu 2019 bwazamutseho 12,2%!!

-Ese ibyatangajwe na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ko mu 2019 hinjiye akayabo kangana na Miliyaridi 2,4 z’amadolari aturutse ku bashoramari baturutse hanze y’u Rwanda byaba ari ukuri?

-Dr David Himbara kandi twamubajije ku gitabo cye yasohoye muri iyi minsi ya vuba yise: Rwanda’s Stillborn Middle-Income Economy: Paul Kagame, Bill Clinton, Tony Blair, Jim Yong Kim, the World Bank and Rwanda Vision 2020 Fiasco

– Dr Himbara yanditse kandi inyandiko nyinshi zivuga ku ngendo za Perezida Kagame mu mahanga, twamubajije akayabo zitwara, icyo Kagame aba agiye gukora, tunamubaza n’inyungu abanyarwanda bakura muri izo ngendo.

-Twamubajije ku bijyanye n’ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera cyeguriwe abashoramari bo mu gihugu cya Qatar ku kigero cya 60% kimwe na Rwandair.

-Mu gusoza twamubajije icyo atekereza ku mafaranga yashowe mu makipe y’umupira w’amaguru yo mu bihugu by’i Burayi nka Arsenal na Paris Saint-Germain mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo nk’uko bivugwa n’abayobozi b’u Rwanda.

Ni mu kiganiro musing hano hasi: