Kagame yashoje intambara: Dr Rudasingwa

Dr Théogène Rudasingwa

IGIHE KIRAGEZE

Ku wa gatandatu tariki 20/9/2014 Kagame azaba yidegembya Atlanta, muri America. Za nkomamashyi ziyita intore ubu barazuriza indege kuva mu Rwanda, Uburayi, Canada, nahandi ngo baze kumuririmbira no gukoma amashyi. Abicanyi naba maneko be ubu barajagata hano muri Washington D.C., New York, Atlanta, na handi hirya no hino. Ubwo barashaka uwo bagira igitambo, dore ko Kagame ngo atagoheka iyo batamubwiye umunyarwanda bishe.

Uretse ko Kagame ahanini asigaye yibera muri America n’umulyango we, akajya gusura u Rwanda kubona raporo z’abishwe, abafunzwe, nababuriwe irengero, noneho Kagame ari muri gahunda zo guhunga inkongi y’umuriro mu Rwanda.

Kuva uyu mwaka watangira ntacyo atakoze ngo ahoshe uwo muriro ariko aho kugabanuka uriyongera:

• Kagame n’agatsiko ke bishe Karegeya arabyigamba, Leta y’ Afurika Yepfo none ubu yavuze ko iperereza ryarangiye, ibimenyetso simusiga babigejeje kubushinjacyaha, kandi abishe Karegeya bose bazwi.

• Kagame n’agatsiko ke bongeye kugerageza kwica Nyamwasa, Imana ikinga ukuboko. Leta ya Afurika Yepfo yirukana abiyitaga abadiplomati, bakorera Ambasade y ‘U Rwanda, aribo bakoreshejwe muricyo gikorwa cyubugizi bwa nabi.

• Kagame n’gatsiko bafunze umuririmbyi Kizito Mihigo

• Abagize uruhare mw’iraswa rya Nyamwasa ryo muri 2010, ubu bahamijwe icyaha, Umucamanza avuga ko ababatumye bigaramiye i Rwanda.

• Imirambo yabanyarwanda irareremba mu kiyaga cya Rweru

• Imiriro iraka hirya no hino mu gihugu

• Kagame yirukanye aba Minisitiri, ashyiraho abandi, harimo na Minisitiri w”Intebe

• Ubu yavanye ku kazi uwari Perezida wa Sena, Dr. Damascene Ntawukuriryayo

• Yafunze General Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba, Captain Bavid Kabuye

• Yirukanye ku kazi umugabo wa nyakwigendera Inyumba, Dr. Richard Masozera, ubu akaba ari umwe mu ba cadre bo muri RPF/FPR batotezwa: ba Rose Kabuye, Mary Baine, Dr. Jacques Bihozagara, Parick Mazimpaka, Denis Polisi, Ambasaderi Uwanyiligira, Anne Gahongayire, nabandi benshi cyane tutarondora bakurikiranwa bucece.

• Ubwoba ni bwose muri FPR no mugisirikare RDF, buri wese atekereza ko ariwe utahiwe.

. Kagame akomeje gutakambira a banyamerika ngo bemeze SADC izarase FDLR mu kwa cumi na kabiri niba idashyize intwaro hasi, ngo imanike amaboko.

. Ingabire, Mushayidi, Rugigana nabandi bagenzi bacu benshi bamaze imyaka mu buroko bazira ibikekerezo byabo.

. Impunzi z’abanyarwanda ziratotezwa bikabije

. Abanyarwanda bose barababaye cyane, barashonje, bafite ubwoba…..

Kagame n’agatsiko ke bageze kuri wa muteremuko bihanuriye. Bagerageje inzira zose none zababanye nke. Abahutu arabica, akabafunga, abasigaye akabagabanyamo mo ibice, abamugaragira akabagororera uyu munsi ejo akabanyaga. Abatutsi yababeshye ko ariwe gakiza kabo, none arabica amanywa nijoro, abandi akabafunga, abasigaye yabagize ingwate.

Ba cadres ba FPR, mwibagirwe FPR. Kagame ni nkongwa yishe FPR, isigara ari igikoresho cye, madamu we, n’agatsiko ke. FPR yarapfuye, ntagaruriro, izarundukana na Kagame n’agatsiko ke, kuko ntazabemerera kuyivugurura. Mwisuzume murebe hirya no hino. Musubize amaso inyuma murebe abandi ba cadres bahanyanyaje, bakananirwa, bakicwa, bagapfa bahagaze, bagahunga, cyangwa bagapfana agahinda. Mwibuke bagenzi bacu baguye ku rugamba, bazi ko badusize inyuma tuzagera ku nshingano bapfiriye. Mwibaze abanyarwanda bamaze Gupta kuva muri 1990 kugeza kuri aya magingo.

Ngabo z’u Rwanda mwiyangire gusuzugurwa, kwicwa, gufungwa, kuba ibikoresho mu bwicanyi n’intambara zidafite ishingiro, agatebe. Ntabwo muri ingabo za Kagame na Madamu we. Muze dufatanye, nabandi banyarwanda, twubake inzego z’umutekano abanyarwanda bose bibonamo, kandi zibarengera zitavangura.

FDLR: niba Kagame atemera kugirana imishyikirano namwe nabandi batavuga rumwe nako gatsiko, muramenye mutazamanika amaboko, ngo mwigaburire uzabica, akabafunga, cyangwa mukabaho mubebera mu rwababyaye. Ko muzi ibyo yakoreye bene wanyu, mukaba mubona ibyo akorera abatutsi muri FPR no mu Ngabo, mwe muzaba mufite izihe guarantee?
Banyarwanda twese turenge amoko, uturere, nibindi tuvaneho ubutegetsi bw’agatsiko kabicanyi, twubake u Rwanda rugendera ku mategeko, aho amashyaka n’itangaza makuru byigenga bikora nta nkomyi; hakaba ubutabera bwa buri munyarwanda.

Abanyarwanda ntibazongera kwemera ubutegetsi bw’igitugu cya gatsiko, cyangwa cy’udutsiko, byaba bishingiye ku moko, uturere, idini, nibindi.

Umututsi wibwira ko yategekesha inkota gusa aribeshya.

Umuhutu wibwira ko azategekesha ubwinci gusa, budashingiye ku bitekerezo n’ubwumvikane, akumva ko azanyukanyuka ba nyamuke igihe ashakiye, nawe aribeshya.

Nyuma ya Kagame n’agatsiko ke ntawe uzazira ko yakoreye ingoma z’abami, igikoroni, MDR PARMEHUTU, MRND, FPR, RDF, FAR, FDLR…ibitekerezo..

Ibyaha byakorewe abahutu, abatutsi, abatwa, n’abaturanyi mu karere, tuzabwizanya ukuri hagati yacu, dufate imyanzuro icyo twakora cyaca burundu umuco wo kudahana, bityo dushakire hamwe ubumwe n’ubwiyungye nyakuri.
Kagame yarahize ngo ntawuzamutsinda muri demokarasi cyangwa mu ntambara. Yongeyeho ko abatavuga rumwe nawe azakomeza kubarasa kumugaragaro.

Yashoje intambara.

Banyarwanda, Banyarwandakazi: Reka twiyemeze kurwana kigabo, twirwaneho. Dutange umusanzu, buri umwe uko ashoboye: igihe, amafaranga, ibitekerezo, uburyo, …nibiba ngombwa, ubuzima bwacu.

Tubahaye ikaze iwacu mw’Ihuriro, cyangwa nahandi hose mwatanga umuganda wanyu muri uru rugamba turimo.
Tuzamutsinda muriyo ntambara no muri demokarasi.
Murakoze.

Dr. Theogene Rudasingwa 
Washington D.C
18/9/2014