Kajugujugu ebyiri za Uganda zari zaburiwe irengero muri Kenya zabonetse

Abasirikare babiri bo mu ngabo zirwanira mu kirere za Uganda nibo imirambo yabo imaze kuboneka bazize impanuka z’indege ebyiri zari zarabuze. Abandi bagera kuri batanu ntibaraboneka kuko indege barimo yo yahiye igakongoka.

Kuri uyu wa kabiri nimugroba nibwo ingabo za Kenya zashakishaga izi ndege zabashije kuzibona kuri Mount Kenya aho zakoreye impanuka.

Izi kajugujugu zari muri enye zagombaga guhagarara mu mujyi wa Garissa muri Kenya ku cyumweru nijoro.

Imwe muri izi enye ikaba yaraguye by’igitaraganya kuri Mount Kenya ndetse abantu batanu bari bayirimo babasha kurokoka. Indi imwe yageze aho zajyaga naho ziriya ebyiri n’ubu ntiziraboneka, izi akaba arizo zabonetse kuri uyu wa kabiri.

Abasirikare bagera ku munani nibo barokotse izi mpanuka z’indege eshatu, barindwi muribo barokowe kuwa mbere ubwo imwe mu ndege yagwaga ku buryo budateganyijwe.

Umuderevu umwe umurambo we wasanzwe mu ntebe ye mu ndege yahiye undi murambo uboneka muri metero nke uvuye kuri iyo ndege.

Gushakisha izi ndege byakozwe n’ingabo za Kenya zifashijwe n’imbwa zabugenewe, basanze aho indege yabonetse kumunsi w’ejo (kuwambere) yaguye atari kure cyane y’aho ziriya ebyiri zari zaburiye.

Abarokotse izi mpanuka bahise burizwa indege basubizwa muri Uganda.

Kugeza ubu nta bisobanuro biratangwa ku mpanuka y’izi Kajugujugu za Uganda zakoreye muri Kenya.

Iyabashije kuboneka yaguye nabi abarimo baratabawe/photo Monitor

Izi ndege zari zoherejwe kongerera imbaraga ingabo z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ziri muri Somalia. Zikaba zari guhaguruka Garissa kuri uyu wa mbere zerekeza muri Somalia kuri uyu wa mbere.

Lt Col Felix Kulayigye yavuze ko ingabo za Kenya n’iza Uganda byatangiriye hamwe gushakisha izo ndege zo mu bwoko bwa Mi-24

Indege ya Mi17 yari itwaye abantu bagera kuri 13 yo yabashije kugera amahoro i Garissa aho yari yerekeje.

Izi ndege zari zerekeje guhangana n’umutwe wa Al Shabab, ivuga ko ubu iri gukorana na Al Qaeda, mu mujyi wa Kismayo mu majyepfo ya Somalia.

Kuva izi ndege ebyiri zabura ntamuntu urabasha kuvugana n’abari bazitwa

Source:UMUSEKE.COM