Kajugujugu y’u Rwanda yagiriye impanuka muri Sudani y’amajyepfo

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava muri Leta ya Maiwut muri Sudani y’Amajyepfo aravuga ko abasirikare b’umuryango w’abibumbye benshi bakomeretse mu mpanuka ya kajugujugu kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019 mu gace kitwa Pagak.

Nk’uko byatangajwe na Ministre ushinzwe itangazamakuru muri Sudani y’amajyepfo, Baruach Uluch Akolaton, iyo kajugujugu y’ingabo za ONU zikomoka mu gihugu cy’u Rwanda yarimo abantu 20 abenshi muri bo ari ingabo z’umuryango w’abibumbye.

Baruach avuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo umuderevu w’iyi kajugujugu yashakaga kugwa byihutirwa ku kibuga ahitwa Pagak kubera ikibazo cya tekiniki iyo kajugujugu yari igize.

Iyi mpanuka yabaye aba basirikare ba ONU igihe basubiraga mu kigo cyabo kiri mu gace ka Malakal nyuma yo kumara iminsi 5 mu kazi muri Leta ya Maiwut.

Baruach avuga ko umwe mu basirikare ba ONU ukomoka mu Rwanda yakomeretse cyane ariko abandi bakomeretse ku buryo bworoheje. Uwakomeretse cyane ngo yajyanywe kuvurirwa mu murwa mukuru Juba.

Iyi mpanuka ije ukwezi kumwe gusa nyuma aho iyindi kajugujugu y’ingabo za ONU zikomoka muri Etiyopiya ikoreye impanuka yahitanye abantu 3 bari bayirimo barimo n’abaderevu bayo.