Kamanyola: abantu 39 baguye mu bushyamirane hagati y’abarundi n’ingabo za Congo

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru ava mu karere ka Kamanyola muri Congo aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeli 2017 ku mugoroba, abarundi 37, umusirikare 1 wa Congo n’umunyarwanda 1 bapfuye abandi barundi 134 barakomereka nyuma y’uko ingabo za Congo zirashe abavugwa ko ari impunzi z’abarundi bari bigaragambije bakanica umusirikare wa Congo wo mu rwego rwa ofisiye, umunyarwanda we ni uwitwa Iyamuremye Samuel wo mu karere ka Rusizi, wari umushoferi w’ikamyo yarasiwe ku mupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na Congo, uherereye mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama ubwo yari ari kuzuza impapuro z’inzira isasu rivuye muri Congo rikahamusanga.

Ababonye uko byagenze bavuga ko imvururu zatangiye ubwo abarundi bahungiye muri Congo bigaragambyaga bamagana uburyo abayobozi ba Congo bari bamaze kwirukana bagenzi babo 4 babohereza mu Burundi.

Muri iyo myigaragambyo haje kuzamo imvururu zigwamo umusirikare mukuru wa Congo ubwo umwe mu mpunzi z’abarundi yakaga imbunda umwe mu bapolisi ba Congo agatangira kurasa, maze abasirikare ba Congo bakora igisa nko kwihorera aho bakoresheje ingufu z’umurengera nk’uko byavuzwe n’abayobozi ba MONUSCO, umutwe w’ingabo zikorera muri Congo. Ku buryo hari amakuru avuga ko ingabo za Congo zamaze igihe cy’amasaha zirasa ubudatuza.

Hari amakuru avuga ko ingabo za MONUSCO zifite ibirindiro hafi aho zarebereye ntizitabare, ariko hakaba n’andi makuru avuga ko izo ngabo ari zo zatumye abari bakomeretse badasongwa ahubwo zikabafasha kubona ubutabazi bw’ibanze ndetse abo barundi bakaga ubuhungiro bakaba bahungiye ku birindiro bya MONUSCO.

Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende avuga ko ngo ibyabaye byaturutse ku irasana hagati y’agaco k’abagizi ba nabi n’abasirikare ba Congo, maze umwe mu bagizi ba nabi yafatwa akajyanwa ku biro by’abashinzwe iperereza (ANR), ngo ibyo biro byaje guterwa umusirikare wari ubirinze aricwa, umurambo we urashinyagurirwa.

Ari MONUSCO ari Leta ya Congo batangaje ko batangiye iperereza kuri ubu bwicanyi. Biravugwa kandi ko abo barundi bageraga ku 3000 bikaba bivugwa ko ari abayoboke b’umuntu ufatwa nk’umuhanuzi witwa Zebiya.