Kaminuza y’u Rwanda yibasiye Aimable Karasira

Aimable Karasira

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kaminuza y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza Aimable Karasira imusaba ibisobanura ku cyo yise imyitwarire ye. Uburyo inyandiko yahawe iteguye n’amagambo yakoreshejwemo bisa ahubwo nko kumwibasira.

Mu buryo buteye amakenga, Karasira Aimable usanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga ahahoze hitwa KIST, yandikiwe na Kaminuza urwandiko rumwihanangiriza ku myitwarire ye , runayimusabaho ibisobanuro.

Ibyo abazwaho ibisobanuro si imyitwarire ye mu myigishirize wenda ngo abe abazwa aho adatanga amasomo mu buryo bukwiye, cyangwa se gukererwa no gusiba ku kazi, nta n’ubwo abazwa kugirana amakimbirane n’abarimu bagenzi be cyangwa abanyeshuri yigisha. Ikirenzeho kubazwa ku myitwarire ye abikorewe mu gihe nta masomo ari gutangwa, ngo bibe byakwitwa ikosa rikozwe mu kazi.

Mu minsi mike ishize, Karasira Aimable yari yanditse amagambo akomeye asubiza Bamporiki Edouard, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’umuco, wamusabiraga kwirukanwa mu kazi, aho yavugaga ko adakwiye kurerera u Rwanda. Karasira yamusubije avuga ko uwacukuraga imisarane atananirwa no gucukurira umuntu imva. Byateje impaka zitari nke ku bakurikira aba bagabo bombi ku mbuga nkoranyambaga.

Ntibiteye kabiri, Karasira Aimable, arihanangirijwe, asabwe n’ibisobanuro birambuye ku myifatire ye hanze y’ubuzima bw’akazi.

Ihere ijisho uburyo Kaminuza yibasiye Karasira